20 September, 2016

Filled Under: ,

Sobanukirwa n'indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 1 (type1 diabetes) yibasira abana bakiri bato.

Ubusanzwe, kwa muganga, bavuga ko umuntu arwaye diabete igihe bamupimye bagasanga amasukuri afite mu mubiri ari ku kigero kirenze igikenewe cyo hejuru. Diabete type1 ishobora kwibasira abantu bose ariko ahanini ikunze gusuzumwa cyane ku bana bato n'urubyiruko.
umurwayi uri guterwa insuline kubera ko arwaye diyabete
Umusemburo wa Insulin ukorwa n'uturemangingo tw’impindura (Beta cells), ibura ryawo mu mubiri n'iryo muzi w'indwara ya type1 diabete ku bana bato, ubusanzwe insulin ituma amasukari yo mu mubiri (glucose) yinjira mu turemangingo hanyuma natwo tukayakoresha mu gutanga ingufu umuntu akenera ngo abashe guora ikintu runaka.igihe insulin yabuze, umubiri nawo nta kintu uba ugishoboye kumaza glucose bigatuma iba nyinshi mu maraso bigatuma ahita agaragaza ibimenyetso bya diabete type1.

Ikintu gituma insulin ibura, hakekwa ko habaho kwibeshya k'umubiri ugakora abasirikare basenyagura uturemangingo dushinzwe gukora umusemburo wa insulin mu mpindura, biva mu gisekuru bijya mu kindi mu miryango bikazaba uruhererekane (hereditary).

Umurwayi wa Diabete type 1 ashobora kugaragaza ibimenyetso bikurikira:

•    Kugira inyota ihoraho
•    Gusonza cyane
•    Gugira umunaniro mwinshi
•    Kubona ibicyezicyezi
•    Gukandagira ukumva ibirenge bidafashe hasi
•    Gutakaza ibiro
•    Kunyaragura cyane

Igihe ubonye umwana wawe cyangwa umuvandimwe agaragaje bimwe mu ibyo bimenyetso wagombye kuwihutana kwa muganga ko ingaruka za diabete type1 ni mbi, zishobora guteza akaga ku mutima, ku maso, ku mpyiko, ku myakura no ku menyo n'ishinya.

0 Comments: