28 September, 2016

Filled Under: ,

SOBANUKIRWA UBURYO BUTANDUKANYE BWO KONSA

UBURYO BWO KONSA
Umwana agomba kuba hafi ya mama we akivuka (skin to skin contact) no gushyirwa ku ibere akimara kuvuka kuko aba afite ubushobozi bwo gutangira konka mugihe yaba ntabindi bibazo yavukanye. Bibaye bidashobotse kubera impamvu zimwe na zimwe byatinze ntibirenze isaha imwe avutse atarashyirwa ku ibere ryanyina,mugihe umwana azaba atabashije konka,ningombwa kwihutira kumugeza kwa muganga kugirango hakoreshwe ubundi buryo bwo kumuha amashereka hifashishijwe agapira kabugenewe banyuza mumuhogo kakagera mugifu (sonde naso-gastrique).
Umwana agomba konswa kenshi gashoboka n’ukuvuga igihe cyose abishakiye (nibura inshuro 8 kugeza kuri 12 kumunsi).Muntangiriro biba bigoranye kuko hari igihe umubyeyi yongera kumva ibise, bitewe n’uko nyababyeyi iba irimo gusubira nkuko yahoze mbere yo gutwita (sa taille normale) ibyo bigafasha umubyeyi kutava amaraso menshi nyuma yo kubyara nkuko twabibonye mu isomo ryabanje (inyungu ku mubyeyi wonsa ),ubwo bubabare rero ntibugomba guhangayikisha umubyeyi cyane kuko butazahoraho (passagères),muri rusange bushira hagati y’iminsi 3 niminsi 6.Umubyeyi rero agomba kurushaho konsa umwana kenshi n’ubwo amashereka aba akiri make ariko uko agenda yonka bituma arushaho gukorwa ari menshi bityo akagenda yiyongera buhoro buhoro. Umwana agomba kuguma ku ibere kugeza igihe we ubwe arirekuriye cyangwa atagikurura,hanyuma agashyirwa kurindi bere ariko mugihe azaryanga umubyeyi nt’agomba guhangayika kuko aba ahaze cyangwa se ananiwe (muri rusange umwana yonka igihe kiri hagati y’iminota icumi na makumyabiri (10 -20 minutes) akaba ahaze neza. Amashereka afite umwihariko wo kugenda ahinduka mubiyagize bigendanye n’ikigero umwana agezemo:
Amashereka yo muminsi yambere (kuva kumunsi wambere kuguza kumunsi wagatandatu) aba ari umuhondo (colostrum) kandi akungahaye kuntungamubiri,akaba rero afite ubushobozi bwo kurinda umwanana indwara bwihariye (substances anti-inféctieuses) kurusha andi mashereka akorwa muminsi izakurikiaho niyompamvu ari ngombwa kwihatira kumwonsa kenshi. Reka turebere hamwe uburyo bwo konsa umwana kuva avutse kugera mugihe cyo kumucutsa:
  • Kuva umwana avutse kugera kumezi atandatu: Amashereka yonyine ni ifunguro riba rihagije ku mwana,singombwa rero kugira ikindi kintu ahabwa,agomba konka gusa atavangiwe ikindi kintu (allaittement exclusive);
  • Kuva kumezi atandatu(6mois) kugera kumezi cumi n’abiri (12mois):Amashereka yonyine ntabwo aba agihagije ku mwana,ningombwa rero gutangira kumuha andi mafunguro (imfashabere) nibura inshuro 3 kugeza kuri eshanu kumunsi ariko agakomeza no konka;
  • Guhera kumezi 12 kugeza kumezi 24:Umwana akomeza konka ariko hakongerwa inshuro ahabwa andi mafunguro, nibura inshuro eshanu (5 fois) ku munsi.Inshuro zo konsa umwana zigenda zigabanywa gahoro gahoro ategurirwa gucutswa;
  • Guhera kumezi 24 :Umwana ahobora gucutswa nkuko byemezwa n’umuryango w’abibumbye wita kubuzima (O.M.S) ariko mugihe umwana akibikunze ndetse na mama we abishoboye yakomeza kumwonsa.Umwana rero ashobora gufata ifunguro rimwe n’abandi bantu bakuru babana nawe ,ariko we nibura akagaburirwa inshuro eshanu k’umunsi, hakitabwa ku bigize iryo funguro n’ukuvuga ko rigomba kuba rigizwe n’ibyubaka umubiri (protein),ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.
Udupira dusimbura amabere dukunze guhabwa abana (tétine,succettes) turabujijwe kubera ko dushobora gutuma habaho imihindagurikire m’uburyo bwo konka (inshuro umwana yonka ziragabanuka bigatumaamashereka nayo agabanuka, umwana kandi ashobora kwanga ibere),mugihe kandi isuku y’utwo dupira ititaweho bihagije, umwana yibasirwa n’indwara ( gastro-enteritis diseases) zikaba zanamuhitana.

0 Comments: