20 September, 2016

Filled Under: ,

Wari uzi ko indwara ya Diabete ishobora gutera ubuhumyi?

Birashoboka ko benshi twaba tuzi indwara ya diyabeti, ariko si benshi bazi ubukana bwayo. Bumwe mu bubi bwa Diyabeti rero harimo n’ubuhumyi. Nyamara ariko siko abantu bose bafite iyi ndwara bahinduka impumyi. Birashoboka cyane rero kubwirinda.
Ese bigenda gute ngo umurwayi wa diabete ahume ?

Ijisho ry'umuntu urwaye diyabete ririmo rihuma
Uruba www.webmd.com rwemeza ko hari uburyo bwinshi Diyabeti ishobora kwangiza ijisho, ariko hano tugiye kureba bumwe muri ubwo buryo. Ubundi mu ijisho imbere harimo agahu (retine) gashinzwe gukusanya amashusho yose mbere yuko ajya mu bwonko. Diyabeti rero yangiza aka gahu, bityo amashusho « Ni ukuvuga ibyo tubona » ntibibe bikibonye uko bigera ku bwonko. Iyo aka gahu gatangiye kwangirika, umurwayi ntago abimenya, bityo buhoro buhoro umurwayi akazagenda atabona neza. Akenshi iyo atakibona neza, ijisho riba ryarangiritse cyane ku buryo biba bitagifite igaruriro. Niyo mpamvu umurwayi wa Diyabeti agomba gusuzumisha amaso ye ku buryo buhoraho, akabikora byibuze rimwe mu mwaka.

Ese hari ibimenyetso bishobora kugaragaza ko amaso agiye kwangizwa na diyabeti ?

Muri rusange uko Diyabeti yangiza amaso nta bimenyetso bigaragaza. Ntugomba rero gutegereza ko ubona ibimenyetso kugira ngo utangire gusuzumisha amaso yawe Cyakora hari bimwe mu bimenyetso ushobora kubona, iyo amaso ageze ku gice cya nyuma cyo kwangirika :

-    Kuva amaraso mu maso, bigaragazwa no kubona ibintu by’ibihu mu maso. Icyo gihe ugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko iyo bitagenze gutyo , bishobora kukuviramo ubuhumyi.
Uku kwangirika kw’amaso se kuravurwa?

Biravurwa ariko umurwayi niwe ubigiramo uruhare runini.

-    Iyo uku kwangirika kugitangira, nta muti muganga aha umurwayi. Ikiba gikenewe ni uko umurwayi agabanya isukari mu mubiri. Ni ukuvuga, gukurikiza indyo yategetswe na muganga, ndetse no gufata neza imiti. Izi ngamba zombie ziba zihagije kugira ngo amaso adakomeza kwangirika.

-    Iyo binaniranye, niho muganga amuvura akoreshaje imirasire y’urumuri rwitwa razeri. Iyi mirasire ituma umurwayi yongera kureba ariko bitari neza nkuko yari asanzwe areba mbere yo kurwara. Iyi mirasire kandi ishobora gukoreshwa inshuro nyinshi, ntago bayigutera rimwe gusa ngo bibe birarangiye.

Niba rero ufite ikibazo cy’uburwayi bwa Diyabeti, ni byiza gusuzumisha amaso yawe byibura rimwe mu mwaka kugira ngo bakurebere ko nta kibazo bityo uvurwe hakiri kare. Ibuka kandi gukurikiza neza indyo ndetse no gufata neza imiti, kuko kwirinda biruta kwivuza.

0 Comments: