Ese Diyabete ni iki ?
Diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ni
indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka
glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura
(pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa Ensiline(Insulin) cyangwa se
uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo.
Ubwoko butandukanye bwa diyabete
Habaho ubwoko 3 butandukanye, nubwo ubuzwi cyane ari 2 ;
Diyabete ya 1 (Diabetes type 1)
Aha impindura (Pancreas) ntibasha kuvubura wa musemburo wa
ensiline (Insuline). Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu
bake.
Diyabete ya 2 (Diabetes type 2)
Impindura (Pancreas) ntibasha gukora insulin ihagije cyangwa
se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin
resistance). Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko
igihe gishira ;Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya
nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa kabiri. Uko umuntu agenda akura
kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera
Diyabete iterwa no gusama (gestational diabetes).
Yibasira abagore batwite. Abagore bamwe na bamwe bagira
isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insuline ihagije mu
gutwara iyo sukari no kuyibika mu turemangingo, nuko igakomeza kwiyongera mu
maraso.
Ese ni uruhe rugero rukwiye rw’isukari mu maraso ?
Mbere yo kurya Ku bantu batarwaye diyabete ni ; 3.9-5.5 mmol/L (70-99
mg/dl)
Ku barwayi ba diyabete ; 4.5-7.2 mmol/L (80-130 mg/dl)
Amasaha 2 nyuma yo kurya
Ku bantu batarwaye diyabete ; igomba kuba munsi ya 7.8
mmol/L (140 mg/dl)
Ku barwayi ba diyabete ; igomba kuba munsi y’ 10 mmol/L (180
mg/dl)
Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga :
• Kugira inyota ihoraho idashira
• Kunyaragura cyane
• Gusonza bidasanzwe
• Kwiyongera ibiro cg gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
• Guhora wumva unaniwe
• Kureba ibicyezicyezi
• Kugira ibisebe bidakira cg bitinda gukira
• Kunyara inkari zihumura (ibi biterwa nuko hagaragara mu
nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insulin ihagije iri mu mubiri)
• Guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, ku
ruhu ndetse no mu gitsina
• Kumva umubiri udakomeye.
Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’iyi
ndwara ?
Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka
ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje.Ubu habonetse
imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko
ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka : FDA:Food and Drug
Administration,n’ibindi) . Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo
tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Ensiline utangwa neza,isukari
ikajya kuri gahunda, kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice
by’umubiri.Muri iyo miti twavugamo nka : Glucoblock capsule, Balsam pear tea
(Plant insulin), Chitosan capsule,............. .Nta ngaruka igira kuko ikoze
mu bimera.
Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho dore ko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha
Umuti ugukiza ukisubirira mu kazi .Ubaye
ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe n'uburyo wafasha abandi bafite
uburwayi butandukanye waza tukaguhugura tugafatanya. Wokwitinya uburwayi
ufite ubwaribwo bwose tugane turagufasha. Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296 niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.
1 Comments:
Rapidly this kind of internet site can easily unquestionably recognition among virtually all blogging and site-building and also site-building individuals, to be able to the meticulous content or simply opinions. Dengue Treatment
Post a Comment