Byinshi wamenya ku nenge yo kurangiza vuba yugarije abagabo benshi,uko wayirinda ndetse n'inama ugirwa na muganga
Kurangiza vuba ku bagabo ni iki? Kurangiza vuba (premature ejaculation) ku bagabo ni igihe cyose umugabo atangira gukora imibonano mpuzabitsina akarangiza byihuse mugihe umugore ataragera ku ndunduro y'icyo gikorwa cy'urukundo baba barimo bombi,nukuvuga umugabo ashobora kurangiza mumunota umwe agitangira igikorwa cg ntarenze iminonota 3. Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere kubijyanye n'ubuzima bw'imyororokere,bugaragaza ko nibura umugabo umwe mu bagabo batatu aba afite iyo nenge, Mugihe cyose umugabo adashobora gukontorora igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ngo arangize aruko abishatse,nabwo tuvuga ko afite iyo nenge, Kurundi ruhande nabwo harigihe byitwa inenge kandi ntaruhare ubifitemo,ahubwo bigaterwa nuko ukoze imibonano utisanzuye,ufite ubwoba,usigaganwa n'igihe cg utishimiye uwo mwahuriye mu gikorwa,ibyo bikagutera kurangiza vuba ukagera kundunduro y'ibyishimo byawe mugihe mugenzi wawe aba ataragera ku ndunduro y'ibyishimo bye. Ni i...