20 March, 2018

Filled Under:

Sobanukirwa kugira umubyibuho ukabije (Obesity),ibiwutera,uko wawirinda ndetse n'inama ugirwa na muganga



Muri iyi minsi,isi yugarijwe cyane n'umubyibuho ukabije urimo kugenda wiyongera mubantu uko bwije n'uko bukeye,kuburyo iki kibazo kirimo gutera impungenge kubera ubwiyongere bw'indwara nyinshi ziterwa no kugira umubyibuho ukabije zirimo indwara z'umutima,diyabete,umuvuduko w'amaraso n'izindi,kugeza ubu hari kugenda hafatwa ingamba nshya zadufasha kurwanya iki kibazo kuko Umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (WHO) uvugako izi ndwara zituruka ku mubyibuho ukabije zidakira kdi akenshi zivamo urupfu.

Kugira umubyibuho ukabije ubibwirwa na formule ireba ireme ry'umubiri bijyanye n'uburebure ufite (BODY MASS INDEX) aho ufata ibiro byawe (in kgs) ukagabanya uburebure bwawe bwikubye,nukuvuga:

Iyo usanze biri munsi ya 18.5, bisobanura ko ufite imirire idahagije, kuva kuri 18.5-24.9 bivuga ko uri mubuzima bwiza, kuva kuri 25-29.9 bivuga ko ufite ibiro byinshi naho hejuru ya 30 byitwa umubyibuho ukabije.

Umubyibuho ukabije uterwa n'iki?

Impamvu nyamukuru zitera kugira umubyibuho ukabije ni ukurya amavuta menshikunywa isukari nyinshi, kurya inyama n'ibinure,ibinyamafarini n'ibindi ariko tukabasha kwinjiza calories nyinshi kuburyo zidakoreshwa n'umubiri ahubwo zikazigamwa mubice bitandukanye nko kuruhu,kunda,mubikanu,muri taille n'ahandi

gusa hari n'izindi mpamvu zitandukanye,izi zirimo
izikomoka mu miryango,
iziterwa n'ubuzima ubayemo
cyangwa se bigaterwa n'imikorere y'imisemburo,
Hari n'izindi ndwara zikurura umubyibuho ukabije nka prader-willi syndrom, cushing's syndrom n'izindi

Kugira umubyibuho ukabije kandi bishobora guterwa no kuba udakora sport ndetse n'imirimo itandukanye,mbese guhora wicaye nabyo bishobora gutuma umubiri udakoresha neza ibyo winjije bikagutera kubyibuha, Hari nanone imiti ishobora gutera umubyibuho ukabije,kudasinzira bihagije,kurya byinshi mumasaha akuze y'ijoro,kuba utwite n'ibindi.

Ingaruka ziterwa no kugira umubyibuho ukabije 

Igihe ufite umubyibuho ukabije uba ufite ibyago byo kugira ibinure byinshi byo mubwoko bwa triglycerides (HDL) ibi bikaba bibangamira imikorere y'umutima n'umwijima,hari diyabete yo mubwoko bwa 2, Hari ukuba byagutera umuvuduko w'amaraso,indwara z'umutima,indwara zibasira imiyoboro itwara amaraso mubwonko nka stroke, Bishobora kugutera guhumeka nabi, kurwara indwara y'umwijima twita Non alcoholic fatty liver disease,
Bishobora kdi kuba byagutera ubugumba ndetse na kanseri ya nyababyeyi,inkondo y'umura,iy'amabere,iyo mumuhogo,iy'impyiko,prostate n'izindi

Uko twakwirinda kugira umubyibuho ukabije 

Icya mbere ni ugukora imyitozo ngorora mubiri bijyanye n'ibyo twinjiza mu mubiri wacu,bivuga ngo niba ukunda kurya amavuta menshi kimwe n'isukari,inyama n'ibindi,uba ugomba gukora sport nibura amasaha 10 mucyumweru.

Inama ya 2 ni uguhindura ikijyanye n'imirire,nukuvuga gerageza kugabanya ibiryo byiganjemo amavuta menshi,ibinure,isukari ahubwo wibande kubiryo birimo imboga n'imbuto cyane kandi kenshi.

Inama ya 3 ni uguhindura imyumvire ukareka kwumva ko ibiryo byiza ari ibiryo bigizwe n'amavuta menshi,ibinyobwaby'amasukari menshi,ahubwo ukumvako ibiryo cg ibinyobwa by'umwimerere bidateza umubiri ibibazo ari ibifite amavuta n'isukari bike cyangwa wanabishobora ukareka isukari n'amavuta.

Inama ya 4 ni uburyo bwo gukoresha imiti igurwa muri pharmacies cg itangwa kwa muganga nka xenical,Belviq,Phentermine na topiramate,buproprion,naltrexone,...

Inama ya nyuma ni ukwibagisha (weight loss surgery), hari igihe muganga afata umwanzuro wo kukubaga igihe ufite BMI iri hejuru ya 40 cyangwa se ukaba ufite diyabete,umuvuduko w'amaraso,ukwo kubagwa kurimo ibice byinshi cyane byibanda ku gifu (gastric sleeve),aho agace gato bita pyrole kabagwa kakagabanywa,Bashobora kandi kugufasha muku broka umutsi utwara ubutumwa mubwonko ko ushonje (vagal nerve blockade).

Izindi nama zihariye ugirwa na muganga:

1.Gerageza ujye unywa amazi menshi nibura 1.5 l kumunsi2.Gerageza ujye urya salade nto kuri buri mafunguro ugiye gufata3.Gerageza ukoreshe amavuta y'umwimerere nka elayo,ibihwagari n'andi kuko yo ntagira fatts na cholesterol nyinshi kdi ntagora umubiri4.Irinde isukari iyi isanzwe ahubwo mumwanya w'isukari ukoreshe ubuki,cg urye isukari yihariye iboneka mubisheke no mu mbuto5.Jya ugerageza kureba uko ibiro byawe bihagaze nibura buri mezi 3.6.Kunda sport,wumve ko buri kimwe cyose ugomba kugikora nka sport,niba ari urugendo ufite rutari rurerure ugende n'amaguru.7.Jya wirinda kurya kenshi ndetse no kurya mumasaha akuze y'ijoro kuko nabyo biri mubishobora kugutera kugira munda hanini kuko bigugara mu gifu.



Umwanditsi akaba n'uwabiteguye: NIYOMUBYEYI Théophile



0 Comments: