14 March, 2018

Filled Under:

Waruziko kwikinisha bishobora gutera ubugumba? Soma birambuye umenye n'izindi mpamvu zishobora gutera ubugumba kubagore n'abagabo



Ese ubugumba (infertility) ni iki?

Ubugumba ni ukubura urubyaro hagati y'abashakanye, byemezwa gusa na muganga iyo abashakanye bamaze nibura umwaka 1 babana ariko ntibabone urubyaro kandi bakora imibonano mpuzabitsina neza uko bikwiye. iki gihe bajya kwa muganga bagasuzumwa bombi,hagati y'umugabo n'umugore kuburyo harubwo hashobora kubonekamo ufite ikibazo cyo kutabyara biturutse kumpamvu nyinshi zitandukanye.

Muri rusange abantu benshi cyane abataragize amahirwe yo gusobanukirwa ibijyanye n'imyororokere,bibwira ko ubugumba buba kubagore gusa,nubwo akenshi usanga ari abagore,n'abagabo bagira ubugumba.

Zimwe mu mpamvu zitera ubugumba

 Kugira ubugumba bituruka kumpamvu nyinshi zitandukanye,haba ku bagore ndetse no ku bagabo,biragoye kumenya byoroshye niba ufite ubugumba mugihe cyose wumva uri muzima wifuza gukora imibonano mpuzabitsina kandi ukabikora neza ,mugihe uri umugore, kuba ubona imihango buri kwezi birahagije kwemeza ko ntakibazo ufite,ku bagabo nabwo iyo igitsina gifata neza umurego bisanzwe,biba bihagije kwemeza ko ari muzima.

A.Impamvu zitera ubugumba ku bagabo

Duhereye ku bagabo,hari impamvu nyinshi zishobora gutera ubugumba,inyinshi zituruka mukuba afite intanga zidahagije,kuba hari ikibazo mu ikorwa n'isohorwa ryazo,kuba zifite uburwayi bwaba ubwo wavukanye (congenital diseases),cg ubusanzwe, uburyo bw'imibereho mibi abayemo ndetse n'izindi mpamvu zitandukanye.

1.Kwikinisha bya karande

Kwikinisha kubagabo ni igihe umugabo afashe akanya agakinkisha igitsina cye yifashishije intoki cg ikindi gikoresho kugirango asohore,ibi akenshi abikora abeshya ubwonko ko ari kubikorana n'umugore kugira ngo bumufashe gutanga igisubizo (stimulus) noneho amasohoro abitse mu dusabo bita epididyme asohoke,
Ibi uko abikora kenshi,bigera aho bikazamo kutagendera kuri gahunda (desordre) noneho haba igikoze kugitsina icyaricyo cyose amasohoro akizana,ibi rero  bituma ya masohoro asohoka atujuje ibisabwa (immature and not differenciated spermatozoa)  noneho byaba ngombwa ko uhura n'umugore,za ntanga zidakuze neza ntizibashe gufungura intanga ngore

Aha twabibutsa ko kugira ngo intanga ngabo zigire ubushobozi bwo gutera inda,nibura 75% zigomba kuba zikuze,zujuje ibice byose kdi zikaba ari nyinshi, nibura miliyoni 20. 
Hari ibindi bigenderwaho kwa muganga birimo kureba PH yazo,uburyo zisa,impumuro yazo,uko ziteye(viscosity),kuba zishobora kwoga (motility),n'ibindi
ubwo rero iyo wikinisha bituma intanga zisohoka zidakuze bityo ntizibashe gutera inda.

2.Kuba ufite ubwandu (infection)

Zimwe mumpamvu zitera kudakorwa neza kw'intanga ngabo cg gusohorwa kwazo harimo kuba urwaye mburugu ya karande (chronic syphilis),umutezi (gonorrhoeae),chlamydia,kuba ufite ubwandu bwa prostate (prostatitis) cg urwaye amashamba (mumps orchitis).

3.kuba ufite ibibyimba mu dusabo tw'intanga

Muribyo twavuga nko kubyimba umuyoboro utwara ibiva muri prostate(varicocele),kuba ufite ibibyimba (tumors) cg kanseri,

4.Izindi mpamvu

Aha twavugamo kudakora neza kw'imisemburo,kuba ufite indwara zituruka kuri chromosomes nka klinefelter syndrom,kallmann's syndrom n'ibindi
harukuba udusabo tw'intanga tutarasohotse,hari ukuba umubiri ukora ubwirinzi bwica intanga,kuyoba kw'intanga (retrogarde ejaculation),hakaba n'izindi mpamvu nko gukora mu nganda cyane,kujya mu mirasire nka X rays,kujya ahantu haba ubushyuhe bwinshi cyane nko muri sauna,gukoresha cyane mudasobwa ku bibero,kunywa ibiyobyabwenge,kunywa itabi ryinshi,kugira stress n'umubyibuho ukabije no gukoresha cyane imiti yo kwa muganga (anabolic steroids,cancer and ulcers medications).

B. Impamvu zitera ubugumba ku bagore

1.Indwara zibasira ikorwa n'isohoka ry'igi

Zimwe muri zo twavuga nk'ikunda gutera impinduka muri hypothalamus n'imvubura zitwa pituitary glands ndetse no mu dusabo dukora igi (ovaries),ibi bituma habaho ikora nabi ry'imisemburo bigatuma ovulation ikorwa nabi cg ntibeho,iyo ndwara bayita Polycystic Ovaries Syndrom).
Izindi zitera hypothalamus kudatanga commande neza ku mvubura za pituitaire bigatuma umusemburo wa FSH (Follicle Stimulating Hormon) na LH Lutteneizing Hormon) bidasohorwa bikwiye,akenshi uzasanga bituruka kuri sport ikabije,stress nyinshi,kugira umubyibuho ukabije n'ibindi.

2.Indwara ziremwa n'umubiri cg zivukanwa

Hari abagore bamwe na bamwe bagira ubwirinzi bwinshi mu gitsina  kuburyo bwica intanga ngabo cg uburemwa mumubiri hakimara kuzamo izo ntanga (Anti sperm antibodies),bityo zikajya zipfa zidahuye n'igi.Hari nubwo uvukana inenge mumyanya myibarukiro yawe.

3.Ibibyimba na kanseri no kwangirika kwa nyababyeyi

Tubyita benign polyps cg fibroids cg myomas,hakaza kanseri y'inkondo y'umura,iya nyababyeyi,ibi nabyo bishobora guteza ubugumba,hakaba n'igihe uturemangingo two muri nyababyeyi dukuriye ku ruhande,tukabyita endometriosis,cg hakaba kuba inkondo y'umura yakwangirika.,cg se inkondo y'umura ntibashe gukora ururenda ruhagije nabyo bishobora gutera ubugumba.

4.Izindi mpamvu

Kurwara indwara zikomoka kubwandu buterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye nk'umutezi,mburugu,chlamydia.
Harugukoresha imiti ikuramo inda cyane bikaba byagutera ubugumba,harukunywa ibiyobyabwenge byinshi,cg se ukaba ugeze mugihe cyo gucura (menopause),ushobora no gutwita ahatabugenewe (ectopic pregnancy),cg se kubera gukora imibonano idakingiye n'abantu benshi batandukanye,bishobora gutera desordre kunkondo y'umura noneho igi rigeze muri nyababyeyi ntiribashe kuhatinda rigasohoka cg ukaba utazi igihe cy'uburumbuke cyawe.

Inama ugirwa na muganga

Igihe wubatse urugo,wowe n'uwo mwashakanye mugomba gutegereza nibura amezi 6,mwabona nta mpinduka mukajya kwa muganga,mwasanga umugore atarasamye mugasuzumwa neza mwembi,mugafashwa ndetse mukagirwa n'inama kuburyo mubona urubyaro,ubu byaroroshye mu gihugu cyacu hageze invitro fertilisation kuburyo bitewe n'impamvu zaguteye ubwo bugumba,ushobora gukoresha ubwo buryo ukabona urubyaro

Ibindi ugomba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge,kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n'abantu batandukanye,gabanya itabi niba urinywa,gabanya ikawa,stress kdi ukirinda kugira umubyibuho ukabije.

Icyanyuma twasorezaho,niba uri umugabo,ukabana n'umugore agatinda gusama,ntukumve ko ariwe utabyara,mujye mwumvikana mwembi mwiyambaze muganga abafashe kuko buri wese birashoboka.




Umwanditsi: Niyomubyeyi théophile

0 Comments: