03 February, 2015

Filled Under:

Dore igitera Imbwa, Ibyo wakorera umuntu ufashe n'imbwa, n'abantu bakunze gufatwa n'imbwa

GUFATWA N'IMBWA
Imbwa ni indwara ifata imikaya igatuma yikanyakanya umuntu atabishaka akenshi bikaba bibangamira uwo bibayeho. Iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu bakora imyitozo ngororamubiri.
Iyo imbwa ifashe umuntu aho amagufwa abiri ahurira harakweduka inyama zaho zigakururuka cyangwa
hagahengama gato. Icy' ingenzi imbwa imaze kugufata ni ugukora ubuvuzi bw'ibanze ku buryo bwihuse.


Aho yagufashe hashobora kubyimba no kubabaza ikimara kugufata.
Inama eshatu zo kwivura mu rugo:
Ubukonje- Shyira barafu aho yagufashe, ariko ntuhite uyirambika ku mubiri utabanjeho
agatambaro, mu buryo bwo kwirinda gutitira kubera ubukonje.
Kwegura- Egura cyangwa shyira hejuru aho imbwa yagufashe kugira ngo habyimbuke.
Gukanda- Shyira aho imbwa yagufashe bande mu gihe cy'iminsi mike. Wirinde kuyihambiraho cyane. Uko wakwivura imbwa:
• Kubw'uburibwe n'ububabare niwumva ari ngombwa unywe umuti ugabanya ububabare cyangwa ugabanya ububabare no kubyimbirwa ukurikije inama z' uko ufatwa.
• Hita utangira ukore imyitozo ngorora mubiri hakiri kare, ukimara kumva ko ububabare budakabije
(hagatiy'ibyumweru 1-3 igufashe).

Fungura(rya) ibiribwa bikungahaye ku munyungugu wa fosifore kuko iyi ndwara akenshi iterwa n'uyu munyu uba wabaye muke mu mubiri.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzi cyawe, niba:
Uburibwe ari bwinshi cyane kandi ububabare butagabanuka.
Udashobora kwegura cyangwa kuzamura aho imbwa yagufashe.
• Aho imbwa yagufashe habyimbye cyane.
• Ibimenyetso by'uburwayi bikomeje kugaragara kandi kwivura mu rugo bikaba ntacyo bigufashaho.

0 Comments: