Sobanukirwa Pre-eclampsia, Indwara yo kubyimba amaguru n'ibirenge. Ikunda gufata abagore batwite!
Preeclampsia ni indwara ikomeye ikunda kwibasira bamwe mu babyeyi batwite . Ikunda kwibasira abagore bafite inda iri hejura y’amezi atanu. Iyi ndwara kandi ishobora gufata umubyeyi uri no ku bise, abyara cyangwa nyuma gato amaze kubyara. Irangwa no kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ndetse no gutakaza za Proteines. Umubyeyi ufashwe n’iyi ndwara arangwa no kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso ( high blood pressure ). Umubyeyi kandi atakaza ibyubaka umubiri (proteyini) mu nkari ze (loss of protein in urine). Kubera umuvuduko minini w’amaraso ndetse no gutakaza ibyubaka umubiri umwijima, impyiko, ndetse n’amaso bigira ibibazo. Izindi ngaruka mbi z’iyi ndwara ni uko ababyeyi bashobora kubyara abana bafite ibiro bike. Ni iki gitera pre-eclampsia? Ubushakashatsi bwinshi ntibuvuga impamvu ibitera,ubundi bwo buvuga ko impamvu itazwi. Ni bande bafite ibyago byo kugira preeclampsia? Nubwo bigorana kwerekana impamvu nyayo itera pre-eclampsia abahanga b...