02 June, 2015

, ,

Sobanukirwa Pre-eclampsia, Indwara yo kubyimba amaguru n'ibirenge. Ikunda gufata abagore batwite!

Preeclampsia ni indwara ikomeye ikunda kwibasira  bamwe mu babyeyi batwite. Ikunda kwibasira abagore bafite inda iri hejura y’amezi atanu. Iyi ndwara kandi ishobora gufata  umubyeyi uri no ku bise, abyara cyangwa nyuma gato amaze kubyara.
Irangwa no kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ndetse no gutakaza za Proteines.
Umubyeyi ufashwe n’iyi ndwara arangwa no kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso (high blood pressure).
Umubyeyi kandi atakaza ibyubaka umubiri (proteyini) mu nkari ze (loss of protein in urine).
Kubera umuvuduko minini w’amaraso ndetse no gutakaza ibyubaka umubiri umwijima, impyiko, ndetse n’amaso bigira ibibazo.
Izindi ngaruka mbi z’iyi ndwara ni uko ababyeyi bashobora kubyara abana bafite ibiro bike.
Ni iki gitera pre-eclampsia?
Ubushakashatsi  bwinshi ntibuvuga impamvu ibitera,ubundi bwo  buvuga ko impamvu itazwi.
Ni bande bafite ibyago byo kugira preeclampsia?
Nubwo bigorana kwerekana impamvu nyayo itera pre-eclampsia abahanga berekana ko ababyeyi batwite bwa mbere hamwe n’abatwite impanga aribo bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.
Abandi bagore bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ni abatwite impanga, abarwaye diyabeti, impyiko, ababyibushye, abayigize kunda iheruka, cyangwa se abafite umwe mu muryango wayigize.
Ni ibihe bimenyetso bya pre-eclampsia?
Ubusanzwe ababyeyi benshi bumva nta kibazo bafite keretse iyo iyi ndwara ikaze.
Bimwe mu bimenyetso umurwayi wa pre-eclampisa agaragaza ni umutwe umurya cyane, guhinduka mu kureba:kureba ibirorirori( umurwayi atabona neza amashusho amuri imbere),…kubabara mu nda cyane cyane mu gice giherereyemo igifu…
Ni gute pre-eclampsia itera ibibazo ku mwana umubyeyi atwite?
Umwana ashobora kudakura neza mu gihe ari mu nda, hashobora kandi kubaho igabanuka ry’amazi umwana aba arimo muri nyababyeyi.
Aha umubyeyi asabwa kwihutira kujya kwa muganga mu gihe yumva umwana atagikina neza mu nda.
Ese haba hari ibizamini byerekana ko umuntu arwaye pre-eclampsia?
Birahari rwose. Muganga, umuforomo cyangwa se umubyaza bazagufata ibipimo by’umuvuduko w’amaraso.Kimwe mu byerekana ko umubyeyi ayirwaye nuko azaba afite ibipimo biri hejuru y’140 kuri 90.
Urugero: umubyeyi wabwiwe ko afite ibipimo by’umuvuduko w’amaraso wa 150/96 azaba afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru naho uzaba afite umuvuduko w’106/67 uzaba uri hasi.
Ikindi kizamini muganga afata ni ikizamini cy’inkari bakazijyana muri Laboratwari gusesengura ngo barebe ko nta ma proteyini ari mu nkari.
Ni gute pre-eclampsia ivurwa?
Umuti wa mbere wayo ni ukubyara umwana utwiswe.
Ariko Muganga  abanza kureba niba icyo gihe aboneye umubyeyi aribwo byaba byiza ko yabyara  cyane cyane no mu gihe n’ubundi yari yegereje kubyara cyangwa habaho gutegereza mu gihe yari akiri kure y’itariki yari kuzabyariraho.
Gusa muganga aha umubyeyi imiti igabanya umuvuduko w’amaraso ndetse n’iyindi irinda umubyeyi kugagara dore ko bishoboka cyane mu gihe umubyeyi atayibonye.
Ni ibihe byago uwagize pre-eclampsia yagira?
Uretse ibyavuzwe haruguru umubyeyi wagize pre-eclampsia ashobora kugira ibyago (complications) nko kuvira amaraso mu bwonko, kwangirika bikabije kw’impyiko byagera naho zasimbuzwa, kwangirika cyane k’umwijima n’izindi ngaruka nyinshi zitandukanye.
Babyeyi rero musabwe gukurikirana ubuzima bwanyu  n’ubw’uwo mutwite. Mujye kwa Muganga hakiri kare  kuko bazabafasha mu gihe babonye ikibazo hakiri kare.
src:umuseke.rw
, ,

Kuki Umugore utwite agira iseseme? Ese yahangana n'icyo kibazo ate?

 Impamvu abagore batwite bagira iseseme n'uko bayirinda!
Mu bagore 10 batwite, 7 muri bo usanga bahura n’ikibazo cyo kugira iseseme, mu buryo butandukanye bitewe n’imiterere y’imibiri yabo , aho ushobora gusanga bamwe inabazahaza cyane rimwe na rimwe ikababuza no kurya cyangwa se baba babashije kurya bakabiruka.
Kuva ku cyumweru cya 3 kugeza kucya 16 kuva umugore yasamye ni bwo usanga yatangiye kugira iseseme aho usanga benshi batangira kuruka buri gitondo ndetse kuri benshi bukarinda bwira ariko bimeze, ahanini rero ibi biba byatewe n’impamvu zitandukanye harimo  imisemburo imwe n’imwe iza mu mubiri iyo umugore amaze gusama,  igogorwa rishobora kuba ritagenze neza ndetse n’ibibazo byo mu mutwe umugore utwite ashobora kuba afite.


Gusa nubwo nta muti nyakuri uvura iseseme ubaho ariko ko hariho ubundi buryo umugore utwite ashobora gukoresha kugira ngo abe yakwirinda iki kibazo cyo kugira iseseme.
Uburyo bwo kwirinda iseseme ku mugore utwite rero ni ubu bukurikira:

- Kurya  utuntu turyohereye nk’Ibisuguti nk’ifunguro rya mu gitondo ariko mbere yo kubafata akabanza kwicara arambije hasi amaguru ari ari  hasi ku butaka.
- Kwirinda kurya byinshi ndetse no kwirinda ko mu nda habamo ubusa. Agomba gufata ibiryo bicye cyane nyuma ya buri masaha atatu.
- Gucungana n’uko yumva nta kibazo cy’inzara afite cyangwa se kuba yumva yahaze cyane.
-Kwirinda gufata amafunguro akomeye kuko agora igogorwa ritagenda neza, ayo mafunguro arimo ibinure, vinaigre, ibishyimbo, amashu n’ibindi biribwa bishobora gutuma igogorwa ritagenda neza.
- Kwibanda ku gufata ibiribwa bikungahaye  kuri carbone, nk’ibitoki, ubugali, ibinyampeke, n’ibindi nkabyo.
-Kwirinda kunywa  ibintu birimo caffeine, ikiribwa nk’inyama kuko ari byo bikaza cyane ya misemburo ituma wagira iseseme.
-Kuryama no kwicara ahantu hafutse kandi hari akayaga.
-Gusinzira neza kandi akamara ibitotsi kuko ngo kudasinzira ngo ibitotsi bishire byongera  umunaniro, kandi umunaniro uri mu byongera iseseme.
-Kwirinda ibiribwa cyangwa se n’ibindi bintu bifite impumuro zitamye nk’imibavu, umwuka wo mu gikoni n’ibindi.
-Kunywa  ikirahuri cy’amazi arimo umutobe w’indimu.