Posts

Showing posts from September, 2015

Ese umuntu amize igiceri, Icupa, ikirahure cyangwa ikindi kintu gikomeye Hari ikibazo byamutera mu mubiri?

Image
Ikibazo cy'umukunzi wa Baza Muganga: Mfite ikibazo iyo umuntu amize agapande k'icupa bigenda gute? Igisubizo: Ubusanzwe iyo tugize ikintu runaka turya gihita gikorerwa igogorwa (Digestion), iryo gogorwa rigtangirira mu kanwa rikarangirira mu rura runini ibyo wariye biri hafi gusohoka! Iryo gogorwa akenshi imisemburo mu cyongereza bita enzymes Niyo igira uruhare runini mu gucagagura ibyo wariye, nubwo Amenyo n'imikaya igize igifu n'amara nabyo bibigiramo uruhare rugaragara! ubwo rero urumva K o kugirango  Ifoto y'umuntu wamize amakanya ya plastics ikintu gikorerwe digestion hagomba kuba Hari enzyme yabugenewe igicagagura! Iyo ntayihari icyo kintu wariye gisohoka uko wakiriye! Icupa rero kubera nta musemburo Uba mu mubiri ucagagura ibirahure cyangwa plastic, rizasohoka uko wakaririye. Ubwo ikibazo cyavuka ari uko yenda ryari rityaye rikaba ryagupfumura Amara, cyangwa rikagutera icyo mu kiganga twita fistura! Urakoze cyane kutubaza utanyuzwe n'ubus...

SOBANUKIRWA INDWARA Y'UMUGONGO(ANKYLOSING SPONDILITIS) N'UKO IVURWA

Image
Ankylosing Spondilitis :Indwara ifata Umugongo mu gice cyo hasi. Ankylosing Spondilitis ni indwara ifata ingingo z'uruti rw'umugongo ni ukuvuga aho agatirigongo kamwe gahurira n'akandi, ndetse igafata n'ibindi bice byegereye izo ngingo. Ni indwara iri mu bwoko bw'ama inflammation( ku babara, kubyimba, gutukura, no kudakora kw'ahantu hafashwe n'uburwayi nibyo biranga inflammation. ) Gusa icyo twabanza kuzirikana ni uko Ankylosing Spondilitis ari indwara idaterwa n'agakoko, nk'uko tubizi ku ndwara zimwe na zimwe. 0.2% by'abatuye isi barwaye iyi ndwara y'umugongo. 90% by'abayirwaye byaje kugaragara ko hari undi muntu wo mu muryango we wigeze kuyirwara(hered ity). Ikunda kwibasira cyane abahungu aho usanga ikigereranyo cy'abahungu bayirwara ku bakobwa ari 5:1. Ubusanzwe itangira mu bwana, ariko ibimenyetso byayo bishobora kigaragara mu gihe cy'ubugimbi cyangwa mbere yaho ho gato. Ikimenyetso gikunda k...