11 December, 2015

Filled Under: , ,

Soma hano ibintu 5 byoroshye wakora ukagira amenyo y’umweru bita urwererane kandi bikakurinda kunuka mu kanwa.


Dore inzira 5  zoroshye wacamo ukagira amenyo y’umweru bita urwererane. Kandi zikakurinda impumuro mbi yo mu kanwa.
Abantu benshi usanga bashimishwa kandi bakisanzura ku muntu ukunda kumwenyura cyangwa se ukunda guseka. Kubera iyo mpamvu buri muntu uwo ari we wese aba yifuza kugira amenyo y’urwererane. Mu bihugu byateye imbere ho usanga  abantu benshi batanga ibihumbi n’ibihumbi by’amafaranga buri mwaka kugirango bagure imiti ituma amenyo yabo aba urwererane; ibyo na hano iwacu bikaba byaratangiye kuhagera kuko hari bamwe babikora. Gusa nubwo iyo miti ituma bagera ku ntego yabo bakagira amenyo akeye, nanone ishobora guteza ibindi bibazo bikomeye mu mubiri w’abayikoresha, igatuma baba abantu badafashije mu bijyanye n’ubwirinzi bw’umubiri kandi bagahorana intege nkeya mu gihe runaka, biturutse kuri iyo miti.


Aha rero naguteguriye ibintu bitanu wakora kugirango ugire amenyo y’umweru, kandi udatakaje amafaranga ngo uragura imiti muri farumasi , dore ko gukoresha iyo imiti bigira ingaruka mbi ku mubiri wawe nubwo bidahita byigaragaza. Ubu buryo ngiye kukubwira buragusaba kugira ibintu bimwe na bimwe uhindura mu buzima bwawe . Ngaho twagiye:
Dore uburyo butanu bworoshye wakoresha kugirango ugire amenyo y’umweru.

1)  Sukura ururimi rwawe: Uti nabikora gute? Mu gihe uri gusukura amenyo yawe ukoresheje uburoso na colgate, hita uboneraho umwanya wo gusukura ururimi rwawe, uturutse uburoso  inyuma uza imbere aho ururimi rurangirira nibigukundira ugeze uburoso no mu gisenge cy’akanwa. Ibi bizatuma utagira impumuro mbi mu kanwa maze bitume ugirana n’abandi ibiganiro byubaka wisanzuye kuko bazaba batakwinuka cyangwa ngo nujya kuvuga birebere hirya kubera umwuka mubi uri gusohoka mu kanwa kawe. Nanone nukora isuku ku rurimi rwawe uzaba uhashyije indiri y’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri twororokera ku rurimi maze tukaba intandaro yo kugira ururimi rusa nabi ndetse tukanatuma ku menyo hahomaho ibintu bituma agira irindi bara ritari umweru. Koresha uburoso bworoshye bufite ikirindi kirekire mu gihe usukura ururimi rwawe kandi nurangiza wunyuguze neza ubwo buroso wakoresheje mbere yo kububika.

Ako karumvikanye. Sibyo se? Ubu noneho tugiye ku kintu cya kabiri ugomba gukora. Uriteguye?

2)  Hinduranya uburoso bwawe byibura rimwe mu mezi atatu: Wirindira ngo uburoso bwawe bupfukagurike bushireho uturoso, cyangwa ngo bugeze aho uturoso turiho twihinahina, ku buryo butakigukorera isuku neza. Igihe wumva uburoso bwawe bumaze igihe cyangwa bwangiritse buhindure. Kuki urindira ngo bupfuke bwose?  Gura ubundi. Byaragaragaye ko ibyiza, umuntu agomba guhindura uburoso akoresha byibuze rimwe mu mezi atatu. Nawe ni uko. Ugomba guhindura uburoso bwawe buri gihe, ku bw’inyungu z’ubuzima bwawe n’ubuzima bw’amenyo yawe. Sibyo se?
 Tugiye ku kintu cya  gatatu wakora. Cyo kiravuga ku bintu warya ngo ugire amenyo akeye, yererana de. Twese dukunda kurya. Wowe si uko se? Twagiye.
3)  Rya imbuto n’imboga nyinshi: Gira akamenyero ko kurya cyane imboga ndetse n’imbuto. Ibi bigirira akamaro kanini amenyo yawe ndetse n’umubiri wawe wose muri rusange. Nugira akamenyero ko kuryaimbuto n’imboga bizatuma amenyo yawe ahora akeye kandi afite isuku kuko imbuton’imboga bibamo intungamubiri zifasha mu gukuraho ibintu bihoma ku menyo bigatuma azaho ibibara bisa nabi, kandi nanone izo ntungamubiri zikarinda amenyo kwicamo imyobo(gucukuka).
Ngaho reka tujye ku cya kane.
4)  Ogesha amenyo yawe Vinegre ikomoka ku mutobe wa pome(Apple cider vinegar):Ibi bizatuma ugira inseko isusurutse kandi ikurura bose bakakwisanzuraho kuko bizatuma ugira  amenyo  yererana, kandi mu kanwa kawe nta mpumuro mbi izaba irimo. Dore uko ugomba kubigenza : Fata incuro imwe ya vinegre uvange n’incuro ebyiri z’amazi, ubundi ube aribyo ukoresha mu koza amenyo yawe; ubikore nko mu gihe kigeze byibura umunota umwe ni ukuvuga amasegonda 60. 
5)  Iyunyuguze n’amazi meza igihe umaze kurya indimu: Uti ibi byo se ni ibiki?: Hari Imbuto zimwe na zimwe zigira vitamine C nk’indimu, amacunga, imyembe n’izindi. Akenshi izi mbuto usanga ziba zirimo acide ku buryo iyo uziriye zangiza amenyo yawe,  iyi acide ikaba ikuraho igice gikomeye kiba gifubitse iryinyo bita enamel, maze igatuma ryangirika cyangwa se rikazaho ibibara mu buryo bworoshye. Dore rero nkugire inama: Igihe umaze kurya izi mbuto hita wiyunyuguza ukoresheje amazi meza niba ushaka kurinda amenyo yawe.
 Byateguwe na RUTAYISIRE François Xavier (a medical student in Year 4(DOC2) ,at University of RWANDA ,School of medicine).

0 Comments: