Dore inama muganga akugira ku bijyanye n'umuvuduko w'amaraso
Umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu ndwara zugarije abantu benshi muri iyi minsi kandi yivugana abatari bake kubera ko umuntu aba adashobora kumenya ko ayirwaye keretse amaze kwipimisha cyangwa imaze kugera ku rwego rwo hejuru. Umuvuduko ukabije w’amaraso ugira ingaruka nyinshi ku muntu uwufite kandi ujyana n’uruhurirane rw’indwara nyinshi. Abantu bakunda kuzongwa niyi ndwara harimo abantu bakuze ndetse n’abagore batwite (gravidic hyperytension). Nubwo hari imiti iboneka m u bitaro ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso hari inama zitangwa mu by’ubuvuzi mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara. Muri zo twavuga nkizi zikurikira: Kugabanya kurya umunyu mwinshi (uyu turya witwa sodium chloride) Kugabanya kunywa inzoga nyinshi kubantu bose ariko cyane cyane ku bagabo n'abagore barengeje imyaka 45. Byibuze ngo ku bagabo ntibakagombye kurenza 700ml naho abagore bo ntibarenze 350ml. Ibi ngo bigira uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Kugenda n’amaguru byibuze i...