Muri iyi minsi,isi yugarijwe cyane n'umubyibuho ukabije urimo kugenda wiyongera mubantu uko bwije n'uko bukeye,kuburyo iki kibazo kirimo gutera impungenge kubera ubwiyongere bw'indwara nyinshi ziterwa no kugira umubyibuho ukabije zirimo indwara z'umutima,diyabete,umuvuduko w'amaraso n'izindi,kugeza ubu hari kugenda hafatwa ingamba nshya zadufasha kurwanya iki kibazo kuko Umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (WHO) uvugako izi ndwara zituruka ku mubyibuho ukabije zidakira kdi akenshi zivamo urupfu.
Kugira umubyibuho ukabije ubibwirwa na formule ireba ireme ry'umubiri bijyanye n'uburebure ufite (BODY MASS INDEX) aho ufata ibiro byawe (in kgs) ukagabanya uburebure bwawe bwikubye,nukuvuga:
Iyo usanze biri munsi ya 18.5, bisobanura ko ufite imirire idahagije, kuva kuri 18.5-24.9 bivuga ko uri mubuzima bwiza, kuva kuri 25-29.9 bivuga ko ufite ibiro byinshi naho hejuru ya 30 byitwa umubyibuho ukabije.
Umubyibuho ukabije uterwa n'iki?
Impamvu nyamukuru zitera kugira umubyibuho ukabije ni ukurya amavuta menshi, kunywa isukari nyinshi, kurya inyama n'ibinure,ibinyamafarini n'ibindi ariko tukabasha kwinjiza calories nyinshi kuburyo zidakoreshwa n'umubiri ahubwo zikazigamwa mubice bitandukanye nko kuruhu,kunda,mubikanu,muri taille n'ahandi
gusa hari n'izindi mpamvu zitandukanye,izi zirimo
izikomoka mu miryango,
iziterwa n'ubuzima ubayemo
cyangwa se bigaterwa n'imikorere y'imisemburo,
Hari n'izindi ndwara zikurura umubyibuho ukabije nka prader-willi syndrom, cushing's syndrom n'izindi
Kugira umubyibuho ukabije kandi bishobora guterwa no kuba udakora sport ndetse n'imirimo itandukanye,mbese guhora wicaye nabyo bishobora gutuma umubiri udakoresha neza ibyo winjije bikagutera kubyibuha, Hari nanone imiti ishobora gutera umubyibuho ukabije,kudasinzira bihagije,kurya byinshi mumasaha akuze y'ijoro,kuba utwite n'ibindi.
Ingaruka ziterwa no kugira umubyibuho ukabije
Igihe ufite umubyibuho ukabije uba ufite ibyago byo kugira ibinure byinshi byo mubwoko bwa triglycerides (HDL) ibi bikaba bibangamira imikorere y'umutima n'umwijima,hari diyabete yo mubwoko bwa 2, Hari ukuba byagutera umuvuduko w'amaraso,indwara z'umutima,indwara zibasira imiyoboro itwara amaraso mubwonko nka stroke, Bishobora kugutera guhumeka nabi, kurwara indwara y'umwijima twita Non alcoholic fatty liver disease,
Bishobora kdi kuba byagutera ubugumba ndetse na kanseri ya nyababyeyi,inkondo y'umura,iy'amabere,iyo mumuhogo,iy'impyiko,prostate n'izindi
Uko twakwirinda kugira umubyibuho ukabije
Icya mbere ni ugukora imyitozo ngorora mubiri bijyanye n'ibyo twinjiza mu mubiri wacu,bivuga ngo niba ukunda kurya amavuta menshi kimwe n'isukari,inyama n'ibindi,uba ugomba gukora sport nibura amasaha 10 mucyumweru.
Inama ya 2 ni uguhindura ikijyanye n'imirire,nukuvuga gerageza kugabanya ibiryo byiganjemo amavuta menshi,ibinure,isukari ahubwo wibande kubiryo birimo imboga n'imbuto cyane kandi kenshi.
Inama ya 3 ni uguhindura imyumvire ukareka kwumva ko ibiryo byiza ari ibiryo bigizwe n'amavuta menshi,ibinyobwaby'amasukari menshi,ahubwo ukumvako ibiryo cg ibinyobwa by'umwimerere bidateza umubiri ibibazo ari ibifite amavuta n'isukari bike cyangwa wanabishobora ukareka isukari n'amavuta.
Inama ya 4 ni uburyo bwo gukoresha imiti igurwa muri pharmacies cg itangwa kwa muganga nka xenical,Belviq,Phentermine na topiramate,buproprion,naltrexone,...
Inama ya nyuma ni ukwibagisha (weight loss surgery), hari igihe muganga afata umwanzuro wo kukubaga igihe ufite BMI iri hejuru ya 40 cyangwa se ukaba ufite diyabete,umuvuduko w'amaraso,ukwo kubagwa kurimo ibice byinshi cyane byibanda ku gifu (gastric sleeve),aho agace gato bita pyrole kabagwa kakagabanywa,Bashobora kandi kugufasha muku broka umutsi utwara ubutumwa mubwonko ko ushonje (vagal nerve blockade).
Izindi nama zihariye ugirwa na muganga: