Posts

Showing posts from December, 2014

IBYO UTARI UZI KU NDWARA YA MBURUGU CYANGWA SE IMITEZI(syphilis).

Image
Iby'ibanze twayimenyaho: Indwara ya Mburugu ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, umuntu uyirwaye iyo ayigiranye n’utayirwaye icyo gihe utari uyirwaye arayandura. Amoko y'iyi ndwara: Hari amoko 3 y’indwara ya Mburugu. Hari” V enereal syphilis ” ikaba ari Mburugu ikwirakwizwa n’imibonano mpuzabitsina  ku bantu 2 umwe ayirwaye undi atayirwaye.  Ubwoko bwa 2 ni “Congenital Syphilis ” ikaba ari Mburugu umubyeyi yanduza umwana we amutwite cyane cyane inda ifite amezi 4. Ubwoko bwa 3 ni “Endemic Syphilis ” ibinyoro bikunda kuboneka ahantu henda kuba ubutayu. Hari na Mburugu iterwa n’agakoko bita “ Treponema pallidum ”. Aha rero tugiye kwita cyane kuri Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina, yandura mu gihe uyirwaye ayikoranye n’utayirwaye”V enereal syphilis ”. Mburugu kandi ishobora kuvukanwa. Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina  igaragara mu byiciro 3. Ibyiciro bya mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina n'ibimenyetso bibiranga: ...

AKAMARO K'UMUNEKE MU UMUBIRI WAWE

Image
AKAMARO K'UMUNEKE Icy'ibanze twawumenyaho:   Umuneke ni ikiribwa kiboneka ahantu henshi kwisi, ndetse no mu Rwanda ikaba iboneka ahantu hose. Iki kiribwa k ikaba gihabwa agaciro gake mu Rwanda ndetse hakaba hari na bamwe banga kugifungura ngo ni ikiribwa cy'abana ariko nk'uko tugiye kubibona gifite akamaro gakomeye kuko gifite ama vitamini asaga 11 ariko reka tuvuge make : Intungamubiri ziba mu muneke: Vitamin B6 21.5% Vitamin C 17.1% Manganese 16% Fibers(fibres)[zirwanya kwituma nabi( constipation )] 12.2% Potassium 12% Calories5% Akamaro kawo: Umuneke ni ikiribwa gikenewe kubantu bose kuva kumwana ukageza ku muntu mukuru (abasaza). Abantu bakora imyitozo ngorora mubiri babona imbaraga bikomotse mu kurya umuneke kuko umuneke ukize kuri potassium.U yu munyungugu wa potasiyumu ukaba ufite akamaro kanini cyane ku mikorere y'imikaya yaba iyo mu mubiri hasanzwe cyangwa se ifasha umutima gutera kuko iyo umuntu yawubuze mu mubiri we umutima we utera nabi cyane kan...

AKAMARO K'INYANYA MU MUBIRI WAWE

Image
DORE ICYO INYANYA ZIMAZE MU MUBIRI WAWE Iby'ibanze twazimenyaho : Inyanya ni kimwe mu biribwa byagaragaje ubushobozi bwo kurinda ubuzima bw’umuntu.Byaragaragaye ko inyanya ari kimwe mu biribwa bifite akamaro ntagereranywa ku buzima bw’umuntu, kuko  uretse kuba zikungahaye mu ntungamubiri, zinafite ubushobozi bwo kurinda umubiri indwara zitandukanye. Intungamubiri zifitemo n'akamaro kazo: Inyanya  zikungahaye kuri vitamin C kandi zibonekamo imyunyungugu(Minerals) ya Manyeziyumu(Mg), Fer, zink, cuivre n’indi myinshi ifasha umubiri kumererwa neza. Birazwi ko inyanya zishobora gufasha umubiri guhorana itoto kuko zifite "lycogene”, irwanya gusaza k’uruhu. Inyanya kandi ngo zifite ubushobozi bwo kurwanya ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri( Dehydration ), ndetse ngo uwaziriye bimufasha kudahura n’ikibazo cyo kunanirwa kwituma( constipation ) kuko zifite umunyungugu wa potasiyumu, utuma umuntu yituma neza, kandi uyu munyungugu wa potasiyumu ufite akamaro kanini cyane ku m...

DORE IBYO UTARI UZI KU NDWARA YA MUGIGA(MENINGITIS)!

Image
INDWARA YA MUGIGA(MENINGITIS)! Indwara ya mugiga ni indwara ifata utwugara dufubitse ubwonko cyangwa umusokoro uri mu ruti rw'umugongo igatuma utwo twugara tubyimba. Utwo twugara batwita ‘meninges’ mu rurimi rw'icyongereza. Indwara ya mugiga ikaba iterwa n'udukoko dutandukanye. Hari iterwa n'amabagiteri(Bacteria), iterwa n'amavirusi(Viruses) ndetse n’iterwa na n'uduhumyo duto tutagaragarira amaso(Fungi cyangwa champignon). Ubwoko bw'Indwara ya mugiga bubi cyane ni ubuterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri kuko yo yica vuba kandi ikaba idashobora kuba yakwikiza. Muri bagiteri zikunda gutera mugiga, twavuga nka ‘ Neisseria Meningitides ; iyi ikaba iza nk’icyorezo, ikaba ari yo mpamvu iyo umuganga abonye umurwayi urwaye mugiga yatewe n’aka gakoko aba agomba kubimenyesha abamukuriye kugira ngo iyo ndwara ikumirwe kuko yandura kandi ikica vuba. Hari n’iterwa n’agakoko kitwa Hemophilus Influenza , Iyi ikaba ikunda kugaragara ku bana. Ibimenyetso by...

Indwara y’umusinziro nyafurika, Iterwa no kurumwa n'Isazi ya Tsetse (African sleeping sickness)

Image
Indwara y’umusinziro nyafurika(African sleeping sickness) Indwara y’umusinziro nyafurika cyangwa Indwara yo guhondobera ni indwara ifata abantu n’amatungo. Iterwa n’umugera uva mu dukoko twitwa Trypanosoma brucei . Umuntu ashobora kwandura ubwoko bubiri bwayo, Trypanosoma brucei gambiense (T.b.g) na Trypanosoma brucei rhodesiense (T.b.r.). T.b.g niyo ifata abarwayi 98 ku ijana bayandura. Ayo moko abiri aterwa akenshi no kurumwa n’ isazi ya tsetse irwaye ikaba yiganje mu bice by’ibyaro. Mu mizo ya mbere, iyo indwara ikigaragaza bwa mbere, umurwayi ahinda umuriro, akarwara umutwe, akumva uburyaryate n’ububabare mu ngingo. Indwara yigaragaza nyuma y’ibyumweru bitatu umuntu arumwe n’isazi ya tsetse. Mu byumweru bikurikiyeho cyangwa nyuma y’amezi ibimenyetso byo ku ntera ya kabiri byigaragaza mu buryo umuntu asa n’udasobanukiwe n’uko yiyumva, ingingo ze ntabashe kuziyobora, akagira ibinya ntasinzire neza. Mu kuyisuzuma bapima agakoko mu kazinga k’amaraso cyangwa mu mashyi...

INDWARA Y'IGISUKARI(Diabetes mellitus)

Image
Diabetes mellitus ni iki?   Diyebetes mellitus benshi bakunze kwita indwara y'igisukari ni uruhurirane rw`ihungabana mu mubiri w`umuntu guturutse ku izamuka rikabije ry`ibipimo by`isukari mu maraso. Ibyo biterwa n`ibintu bibiri : 1) Kubura k`umusemburo (hormone) witwa insuline. 2) Kuba uwo musemburo witwa insuline utabasha kwakirwa n`umubiri (Resistance) bifatanyije n`uko insuline itarekurwa ku rugero rukenewe. Hari amoko abiri ya Diyabete: 1)Diyabete bita Type I, iterwa n`uko utunyabuzima remezo (cellules, cells) twitwa Islet B twangiritse. Iboneka cyane mu bana no mu ngimbi. 2)Diyabete bita Type II, niyo iboneka kenshi. Ubundi ku muntu muzima iyo Insulin itakiriwe neza ngo ikore akazi ishinzwe mu mubiri, habaho kongerwa mu bwinshi byayo, ariko kuri iyi Diyabete, ntabwo habaho kwiyongera k`ubwinshi bw`uwo musemburo. Iyi  Diyabete iboneka kenshi ku bantu begeze ku myaka ya za 40, ariko ntibivuze ko n`abandi batayirwara. Diyabete y`ubwoko bwa 2 itangira buhoro buhoro Ni indw...

DORE IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA!

Image
TUMENYE BYINSHI KU NDWARA ABENSHI BAKUNZE KWITA "KUNUKA IGIKARA" IKIBAZO CY'UMUKUNZI WA BAZA MUGANGA : mfite imyaka 21 nkaba ndumuhungu mfite ikibazo cyo kunuka mukwaha. ngira isuku ihagije ariko byabaye ibyubusa. ese biterwaniki? ese birakira? Amazina yanjye nibanga rikomeye Murakoze! to: " bazamuganga1@g mail.com " < bazamuganga1@g mail.com > IGISUBIZO : Kimwe n'uyu mugenzi wacu, usanga hari abafite ikibazo kibabangamiye bo ubwabo ndetse n’ababegera bitewe n’umwuka mubi ubaturukaho ari byo bamwe bita KUNUKA IGIKARA. Icyo kibazo cyo kugira umwuka mubi usanga abantu batandukanye baba batazi intandaro yabyo akaba ari kubw’izo mpamvu twagerageje kubashakira iby'iyi ndwara tubyitondeye kugirango abantu basobanukirwe mu buryo bwuzuye impamvu zitera gusohora umwuka mubi cyangwa KUNUKA IGIKARA ndetse n’icyakorwa ngo umuntu abyirinde. IMPAMVU ZITERA KUNUKA IGIKARA: Icyuya cy’umuntu cyo ubwacyo ni kimwe mu bishobora kuba im...

INDA KU MUBIRI!

Image
TUMENYE INDA N'AMOKO YAZO! Igihe nari nkiri mu mashuri abanza, Umwarimu yanyuraga kuri buri munyeshuri areba mu musatsi we ndetse akamanura n'imyenda akamureba mu gatuza no mw'irugu. Noneho ibyo byarangira, nyuma ukumva bahamagaye amazina y'abana basanzeho inda ngo bajye kwitaba mu biro, bakabahamagara bakoresheje indangururamajwi y'ikigo twigagaho. Jye nabonaga ari iyicarubozo. Nari ndwaye inda zo mu mutwe, n'ubwo mama wange ntako atagiraga ngo akore ibishoboka byose kugirango nzikire, byabaga iby'ubusa. Abantu baransekaga cyane. Iyo twabaga turi kumurongo tugiye gufata ifunguro rya saa sita dore ko naryaga ku ishuri kumanywa,wasangaga abana twiganaga barabaga bandyanira inzara, bakanyitaza cyane, ndetse ugasanga bari kurwana inyuma cyangwa imbere yange ngo hatagira unyegera nkazimwanduza.Byari biteye agahinda. Sinashoboraga kuba nagira inshuti nk'abandi bana, kuko nahoraga nanifitiye isoni n'ikimwaro.Ubu cyakoze ndizera ko ibigo by...