IBYO UTARI UZI KU NDWARA YA MBURUGU CYANGWA SE IMITEZI(syphilis).
Iby'ibanze twayimenyaho: Indwara ya Mburugu ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, umuntu uyirwaye iyo ayigiranye n’utayirwaye icyo gihe utari uyirwaye arayandura. Amoko y'iyi ndwara: Hari amoko 3 y’indwara ya Mburugu. Hari” V enereal syphilis ” ikaba ari Mburugu ikwirakwizwa n’imibonano mpuzabitsina ku bantu 2 umwe ayirwaye undi atayirwaye. Ubwoko bwa 2 ni “Congenital Syphilis ” ikaba ari Mburugu umubyeyi yanduza umwana we amutwite cyane cyane inda ifite amezi 4. Ubwoko bwa 3 ni “Endemic Syphilis ” ibinyoro bikunda kuboneka ahantu henda kuba ubutayu. Hari na Mburugu iterwa n’agakoko bita “ Treponema pallidum ”. Aha rero tugiye kwita cyane kuri Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina, yandura mu gihe uyirwaye ayikoranye n’utayirwaye”V enereal syphilis ”. Mburugu kandi ishobora kuvukanwa. Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina igaragara mu byiciro 3. Ibyiciro bya mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina n'ibimenyetso bibiranga: ...