Posts

Showing posts from August, 2018

KUBONEZA URUBYARO: KWIFUNGISHA BURUNDU

Image
UBU NI UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU) i.    UBURYO BWO KWIFUNGISHA BURUNDU KU BAGABO(VASECTOMY) ; ubu ni uburyo bumenyerewe cyane ku bagabo butuma badashobora kubyara ariko nta kibazo biteje kubijyanye no gukora ndetse no kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina. Uti bikorwa bite? Umuganga afata umuyoborantanga uva muri buri bya akawukata ubundi akawuhambira, ku buryo igihe umugabo asohoye amasohoro aza, ariko nta ntanga ziba zirimo kuko inzira zacagamo iba yafunzwe. Kubera ko mubigize amasohoro intanga ziba zifashe umwanya muto, akenshi usanga kwifungisha kw’abagabo nta kibazo biteza ku ngano y’amasohoro umugabo asohora. Nanone za ntanga zitari kubona aho zica ngo zisohoke, ntacyo zitwara umugabo nk’uko bamwe bajya babigiraho impungenge kuko umubiri uhita uzifata ukazikuramo ibindi bintu ukeneye, nk’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, n’ibirinda indwara. ii.    Uburyo bumenyerewe ku bagore bwo kwifungisha burundu ni ubwo gukata no guhambira umuyob...

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE

Image
  Hari ibinini byakozwe biba birimo imisemburo ibiri ariyo estrogen na progesterone bikaba bikunze gukoreshwa kugirango bifashe umugore n’umuryango muri rusange kutabyara abana batateguwe. Ibi binini biba birimo ingano ihagije y’iriya misemburo ibiri tumaze kuvuga kuburyo igenda igatuma hatabaho irekurwa rya FSH na LH twigeze nayo kuvugaho, maze ntihabeho kurekurwa kw’intangangore kuko twabonye ko LH na FSH ariyo igira uruhare runini kw’irekurwa ryayo, ubwo rero iyo nta yihari, nta ntangangore iboneka. Nta ntangangore nta sama ribaho. Uko imyaka yagiye ihita, ingano ya estrogen na progesterone iba iri mu biriya binini bikoreshwa mu kuringaniza urubyaro yagiye igabanywa, ariyo mpamvu ibikoreshwa muri iki gihe bigira ingaruka mbi nkeya ugereranyije n’ibyakoreshwaga mbere. Hari ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima cyangwa gucika k’udutsi two mu bwonko ku bagore bakoresha ibi binini byo kuboneza urubyaro, nanone ibi byago ni byinshi ku banywa itabi, ku bagira ibibazo by’umuvu...

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA

Image
Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abagore bamaze igihe gito babyaye, aho bumufasha  kwirinda gusama amezi make nyuma yo kubyara. Ushobora guhita wibaza uti ibyo bibaho gute? Dore uko bigenda:  Igihe umwana aba ari gukurura amashereka yonka ibere rya nyina  bihita bimenyesha agace kitwa hypothalamus kaba mu bwonko ko kagomba kureka umusemburo witwa prolactin, n’uwitwa oxytocin ikarekurwa. Prolactin ituma hakorwa amashereka menshi naho uriya witwa oxytocin ugakora akazi ko gusa nk’ukanda udufuka tuba mu ibere tubamo amashereka kugirango amashereka asohoke maze wa mwana uri gukwega ayabone.  Gusa nanone iyo iriya misemburo ibiri iri mu maraso ihita ituma indi ibiri, harimo  uwitwa FSH(follicules stimulating hormones) ndetse n’uwitwa LH(lutheinising hormones) idakora , kandi iyi ibiri ya nyuma ariyo ituma intangangore ikura ndetse ikanatuma irekurwa ukwezi k’umugore kugeze hagati kugirango itegereze intangangabo bikore umwana. Nanone FSH na LH niyo ituma umugore abona im...

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE

Image
a)    UDUKINGIRIZO: i.    AGAKINGIRIZO K’UMUGABO (male condom): Akenshi kaba gakoze mu ruhu rw’inyamaswa(animal membrane), kawucu, cyangwa se gakoze muri latex. Gakoze ku buryo kajya ku gitsina cy’umugabo kakagitwikira cyose, nanone gakora nk’urukuta kuko gatuma intanga umugabo asohora zitajya mu gitsina cy’umugore ahubwo zikaguma ziretse muri ka gakingirizo. Bityo kakaba kabujije isama,  gutwita ntibibeho kuko intangangabo ziba zitahuye n’intangangore ngo bikore umwana. Uretse gusama, udukingirizo dushobora no kurinda indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina, nka za SIDA , IMITEZI , MBURUGU n’izindi. ii.    AGAKINGIRIZO K’UMUGORE: aka gakingirizo k’umugore nako gakora nk’urukuta. Uti gute se? Aka gakingirizo kinjizwa mu gitsina cy’umugore  bigakorwa n’umugore, mbere y’uko akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo. Nk’uko bigenda ku gakingirizo k’umugabo aka nako iyo habayeho gusohora amasohoro ariyo aba arimo intanga...

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE CYANGWA SE (BWA KAMERE)

Image
a)    UBURYO BWO KWIFATA, ubu ni uburyo bwo kureka cyangwa se kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina. Bukaba ari bwo buryo twavuga ko bwizewe 100% bwo kwirinda gutwita iyo bukoreshejwe neza nta kudohoka. Gusa hari igihe butaba bwizewe, iyo bukoreshwa rimwe na rimwe, cyane cyane ku bantu bubatse. b)    UBURYO BWO KWIYAKANA: Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abagabo, aho umugabo yiyaka umugore we akavana igitsina cye mucy’umugore mbere y’uko asohora. Gusa ubu ni uburyo butakwiringirwa kuko busaba ko nyiri ukubukoresha(umugabo)aba azi neza nta kwibeshya kandi afite ubushake bwo kuza kwiyaka umugore we mu gihe gikwiriye( mbere yo gusohora). Iyo bitabaye gutyo ashiduka uburyo bwe butageze ku ntego. Ubu buryo nanone usanga buvugwaho kuba butizewe,  kuko bwirengagiza ko mu matembabuzi asohoka mbere y’amasohoro ya nyayo haba harimo intanga. Izi ntanga rero zikaba zishobora guteza ibibazo mu gihe mwashakaga kwirinda gutwita, akakwiyaka zarangije kugeramo kare. c)...

SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO

Image
Hari uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango hirindwe   gusama [1] cyangwa se hirindwe gutwita [2] inda zititeguwe. Bumwe muri bwo bubuza intangangabo guhura n’intangangore guhura ngo bikore igi ( igi niryo rikura rikavamo umwana ). Ubundi buryo bwo ntiburinda ko igi rikorwa ahubwo bwo bubuza  ko igi ryarangije gukorwa riza gufata muri nyababyeyi aho rizakurira. Ubundi buryo bwa gatatu bwo buvanamo inda iba yaramaze gukorwa ni ukuvuga igi ryamaze gufata neza muri nyababyeyi. Gusa ubu bwa gatatu bwo ntituri bubuvugeho cyane ahubwo turibanda kuri buriya bubiri bwa mbere. Ubwinshi muri ubu buryo tugiye kuvugaho burizewe kandi  bugera ku ntego gusa iyo bukoreshejwe neza. KANDA HASI AHA USOME MU BURYO BURAMBUYE KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE (BWA KAMERE) KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE . KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA . KUBON...