KUBONEZA URUBYARO: KWIFUNGISHA BURUNDU
UBU NI UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU) i. UBURYO BWO KWIFUNGISHA BURUNDU KU BAGABO(VASECTOMY) ; ubu ni uburyo bumenyerewe cyane ku bagabo butuma badashobora kubyara ariko nta kibazo biteje kubijyanye no gukora ndetse no kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina. Uti bikorwa bite? Umuganga afata umuyoborantanga uva muri buri bya akawukata ubundi akawuhambira, ku buryo igihe umugabo asohoye amasohoro aza, ariko nta ntanga ziba zirimo kuko inzira zacagamo iba yafunzwe. Kubera ko mubigize amasohoro intanga ziba zifashe umwanya muto, akenshi usanga kwifungisha kw’abagabo nta kibazo biteza ku ngano y’amasohoro umugabo asohora. Nanone za ntanga zitari kubona aho zica ngo zisohoke, ntacyo zitwara umugabo nk’uko bamwe bajya babigiraho impungenge kuko umubiri uhita uzifata ukazikuramo ibindi bintu ukeneye, nk’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, n’ibirinda indwara. ii. Uburyo bumenyerewe ku bagore bwo kwifungisha burundu ni ubwo gukata no guhambira umuyob...