Posts

Indwara yo Kugira impumuro mbi(kunuka) mu gitsina, n'uko wayirinda.Dore icyo wakora niba uyirwaye

Image
Kugira impumuro mbi mu gitsina n’ubwo waba wakarabye ni ikibazo yaba k'uwo bibaho ndetse no k'uwo babana cyangwa se uwo bashakanye. Biterwa rero n’impamvu zitandukanye gusa zimwe muri izo mpamvu zishobora kwirindwa . Ni muri uwo rwego tugiye kubagezaho ibintu bitera impumuro mbi mu gitsina, uko wabyirinda n’icyo wakora igihe ufite icyo kibazo. Impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina: Kuba ufite uburwayi ( infections): ushobora kurwara infections ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina n'urwaye ayo ma infections uwo mwayikoranye akaba afite ahandi yazikuye bikaba byagutera impumuro mbi mu gitsina. Indwara bita mycose vaginale: iyi ndwara nayo izana impumuro mbi mu gitsina ikaba igaragazwa no kugira uburyaryate mu gitsina, ubushyuhe buryana, ndetse rimwe na rimwe ukajya wumva ari nk’akantu kakurumye. Ushobora no kugira amabara y’umutuku cyane mu imbere mu gitsina, hakazamo n’udusebe dutukura. Uyirwaye usanga akunda gushima mu gitsina. Kogesh...

Menya indwara ya vitiligo, ituma umuntu azana ibibara by'umweru ku ruhu rwe.

Image
Indwara ya vitiligo ifata uruhu Ndabahaye Mwiriwe! J ewe Ndiburundi Mu kirundo Nashaka Mumfashe Mumbwire, Nashaka Kubaza Kungwara Ifata Umuntu Akagira Amabara Kumubiri Ukamenga Numwema(NYAMWERU)! None Iterwa Niki? Iravurwa Igakira? Bayivura Gute? Murakoze! Nkuko uno mugenzi wacu yabajije ikibazo abinyujije kuri page yacu ya facebook(Baza Muganga) , indwara ya Vitiligo ihangayikishije benshi, kandi benshi bayibazaho byinshi. Reka dusubize ibibazo bijya biyibazaho. Indwara ya Vitiligo irangwa no kuzana amabara y'ibidomagure by'umweru ku ruhu.Ushobora kuba warigeze kubona umuntu afite amabara y'umweru mu maso cyangwa ku bindi bice by'umubiri. Uwo muntu ashobora kuba yari arwaye vitiligo iyi ndwara rero ikaba iterwa no kubura umusemburo wa « Melanin ». Uno musemburo wa « Melanin » uboneka mu ruhu niwo utuma rusa uko rwakagombye gusa, hanyuma ibura ryawo rikunze guterwa no gusenyagurika cyangwa gupfa k'uteramangingo tuwukora bigatuma umuntu azana amabara y'umweru...

Indwara y'ibihushi ifata ku ruhu! dore ibiyiranga n'ibimenyetso byayo

Image
Indwara y'ibihushi Ibihushi n’indwara iterwa n’agakoko kataboneshwa ijisho kazwi ku izina rya ” dermatophyte”mu ndimi z’amahanga. Ako gakoko kibera inyuma ku ruhu, ku turemangingo twapfuye (tissus mortes). Ntikajya kinjira imbere mu turemangingo two mu mubiri  kuko gatungwa n’utwoya twose tuva mu ruhu ugasaga aho ako gakoko kororokeye umubiri wahinduye ibara. Agakoko ka dermatophyte  kameze nk’ibihumyo bitaribwa bigenda bigakurira k’ugishishwa cy’igiti. Agakoko ka  dermatophyte  gafite  ishusho  imeze nk’impeta kagira ibara ritukura.    Gakunze kwibasira inyuma y’uruhu,umusatsi ndetse n’inzara kuburyo igice cy’umubiri kafashe kahasiga ubusembwa ugasanga uruhu rwatonnye amabara atandukanye.  Indwara y’ibihushi yibasira cyane cyane  abana bari munsi y’imyaka 12 uretse ko n’abantu bakuze hari igihe usanga bayirwaye.  Iyi ndwara ishobora kwandura   umuntu k’uwundi mugihe basangiye ibikoresho byifashishwa n’abogoshi,ibisokozo...

Sobanukirwa ibirebana n'Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana

Image
Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana: Iyi fishi ikoreshwa mu kuzuza amakuru arebana n’imikurire y’umwana uko igihe kigenda. Ayo makuru yandikwa ku i fishi akaba ari imyaka n’ibiro by'umwana. Mu RWANDA hari gahunda ya Bur i kwezi , aho ababyeyi bakangurirwa gupimisha abana babo ku bajyanama b'ubuzima. Umujyanama w ubuzima akaba aba a gomba gupima ibiro by’abana bose bari mu gace ukoreramo a kandika Imyaka/Ibiro ku mafishi y’imikurire yabo. Icyo iriya fishi isobanura: U mutuku = umwana agomba guhita yoherezwa ku ivuriro. Umuhondo = Imirire y’umwana igomba kugenzurwa n’umuryango ukigishwa uburyo bwo guha umwana ifunguro ryuzuye. Icyatsi kibisi = umwana afite ubuzima bwiza. Umuryango ugomba gushimirwa no gukomeza ishyaka mu kugaburira umwana neza.

Dore ibiranga indwara ifata umuyoboro w'inkari, menya uko wafasha umuntu uyirwaye.

Image
INDWARA YO KUBYIMBIRWA K'UMUYOBORO W'INKARI KU BANTU BAKURU Muri rusange indwara yo kubyimbirwa k'umuyoboro w'inkari ikunze gufata igitsina gore n'abantu bageze  mu za bukuru. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Kumva ushaka kwihagarika buri kanya. • Kumva ubabara mu gihe wihagarika. • Kugira umuriro. • Kubabara umugongo wo hasi no mu nda yo hasi. • Kugira isesemi no kuruka. • Kuzana amaraso avanze n'inkari igihe wihagarika. Uko wakwivura iyi ndwara: • Nywa ibintu byinshi, urugero umutobe w'inkeri cyangwa amazi. • Nywa ikinini kigabanya ububabare mu gihe ari ngombwa. • Kujya kunyara hagati y'amasaha 3-4 na buri gihe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. • Uharanire kugira isuku ihagije. Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba(mbere na mbere ubahamagre kuri  telefone) • Ufite umuriro , ubabara mu mugongo wo hasi, ucika intege muri rusange. • Ugira isesemi kandi ukaruka • Ufata imiti ya kanseri. • Urwaye diyabeti , utwite c...

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara ya herpes, menya uko wafasha umuntu urwaye ibihara

Image
INDWARA Y'IBIHARA Ibihara ni indwara yandura cyane iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa virus ya helpes (mu ndimi z'amahanga) ikaba ituma umuntu agira umuriro . Iyo virusi yandura cyane cyane binyuze mu dutonyanga duturutse mu myanya y'ubuhemekero cyangwa se uducandwe duturuka mu kanwa iyo umuntu avuga, akoroye cyangwa yitsamuye. Uyirwaye ashobora guhita ayanduza abandi umunsi ubanziriza ko azana uduheri ku mubiri no mu minsi itanu uduheri twaratungutse. Ibimenyetso bitangira kugaragara hagati y'iminsi 14 - 21. Mu ntangiriro y'iyo ndwara igaragazwa n'ibiheri bikwira ku mubiri, aho byaje hagatukura kandi hakaryaryata. Ibiheri bimwe muri ibyo bizamo amazi imbere , bigahishira kandi akenshi bikameneka cyangwa bikaza ariko ntibihishire neza nyuma y'iminsi bigahoka aho byari biri hagasigara inkovu. Ibindi biheri biza hagati y'iminsi 3-4 ugereranije. (Abana benshi hejuru y' ibyo bimenyetso usanga bafite umuriro , inkorora, kubura ubushake bwo kur...

Dore igitera Imbwa, Ibyo wakorera umuntu ufashe n'imbwa, n'abantu bakunze gufatwa n'imbwa

Image
GUFATWA N'IMBWA Imbwa ni indwara ifata imikaya igatuma yikanyakanya umuntu atabishaka akenshi bikaba bibangamira uwo bibayeho. Iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu bakora imyitozo ngororamubiri . Iyo imbwa ifashe umuntu aho amagufwa abiri ahurira harakweduka inyama zaho zigakururuka cyangwa hagahengama gato. Icy' ingenzi imbwa imaze kugufata ni ugukora ubuvuzi bw'ibanze ku buryo bwihuse. Aho yagufashe hashobora kubyimba no kubabaza ikimara kugufata. Inama eshatu zo kwivura mu rugo: • Ubukonje - Shyira barafu aho yagufashe, ariko ntuhite uyirambika ku mubiri utabanjeho agatambaro, mu buryo bwo kwirinda gutitira kubera ubukonje. • Kwegura - Egura cyangwa shyira hejuru aho imbwa yagufashe kugira ngo habyimbuke. • Gukanda - Shyira aho imbwa yagufashe bande mu gihe cy'iminsi mike. Wirinde kuyihambiraho cyane. U ko w akwi vura imbwa: • Kubw ' uburibwe n'ububabare niwumva ari ngombwa unywe umuti ugabanya ububabare cyangwa ugabanya ububabare no kubyimbirw...