11 April, 2016

Dore ibintu 5 wakora ugahagarika kwitsamura igihe uri mu bantu cyangwa uri ahantu hadakwiriye! Dore uko wabigenza.

Ushobora guhagarika kwitsamura igihe uri mu bantu cyangwa uri ahantu hadakwiriye! Dore uko wabigenza.

kwitsamura uri mu bantu benshi
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ureka cyangwa uhagarika kwitsamura; ushobora kuba
wicaye mu nama cyangwa se mu materaniro, ushobora no kuba wagiye nko mu bindi birori cyangwa se uri nko mu muhango w’ishyingura kandi  ushobora kuba ari wowe uri imbere uyoboye ibiri kuba. Nanone ushobora kuba nta mushwari cyangwa urupapuro rw’isuku rwabugenewe witwaje. Muri icyo gihe nushaka kwitsamura uzabigenza gute?
Wihangayika hano naguteguriye ibintu bitanu by’ingenzi wakora kugirango uhagarike kwitsamura. Ubu buryo ngiye kukubwira uzahitamo ubwo ugomba gukoresha bitewe n’aho uri. Twagiye:
1) Tsindagira izuru ryawe: uti nabigenza gute?

Sa nkaho ukwega izuru ryawe(ukoresheje urutoki rw’igikumwe n’ururukurikira) izuru urigeze kure hashoboka. Ibi bizakurinda guhita witsamura kuko  uko gukwega izuru bituma ibintu bikoze igice kinini cyaryo twita cartilage mu rurimi rw’icyongereza nabyo bikweduka maze bigatuma kwitsamura bihita bihagarara

2)  Koresha ururimi rwawe: uti gute se?
Ushobora gukoresha ururimi rwawe kugirango uhagarike kwitsamura. Dore uko wabikora Tsindagira ururimi rwawe cyane ku menyo y’imbere yo hejuru kugeza igihe wumvise ubushake bwo kwitsamura buhagarariye. Nanone hari ubundi buryo bwo gukoresha ururimi. Fata ururimi urutsindagire mu rusenge rw’akanwa ariko usa nk’uhakirigita ugeze nko ku ma segonda 10; ibi bizahita bihagarika kwitsamura burundu.

3)   Byiringira aho izuru ritereye:
Iyo umutwe uri ku kurya akenshi ukunze gutsindagira cyangwa kubyiringira hagati y’ibitsike cyangwa aho izuru ritereye. Ibi bikunda no kukubaho iyo warwaye ibicurane. Ibi ni ukuri kandi ibi ni nabyo ugomba gukora kugirango uhagarike kwitsamura igihe uri ahantu hadakwiye.

4) Koresha amatwi n'ibice biyegereye:
Hari agace kabyimbye inyuma y’ugutwi kwawe ahagana hasi, igihe wumvise ushatse kwitsamura kabyiringire ariko usa nk’usunika amatwi uyerekeza  imbere kandi hejuru ku buryo usa nk’aho uri gukina n’amatwi yawe. Ibi nubikora bizahita bihagarika kwitsamura.

5) Kora ku buryo ureba mu rumuri rwinshi:
Kureba mu rumuri rwinshi igihe wari ugiye kwitsamura bihita bibihagarika

  The post Wari uzi ko ushobora guhagarika kwitsamura igihe uri mu bantu cyangwa uri ahantu hadakwiriye! Dore uko wabigenza. appeared first on Umusare.
And was Posted by RUTAYISIRE François Xavier kuri umusare.com

08 April, 2016

IHUNGABANA: MBESE IKIBAZO CYANGE ABAGANGA BAZAKIGIRA IBANGA? UKO UMUNTU UFITE IHUNGABANA AVURWA, N'UKO AFASHWA



Ni iki cyakorwa ngo umuntu ufite ihungabana afashwe?
Abantu bahura n’ibi bimenyetso by'ihungabana bagomba gushaka ubufasha bwa muganga. Agahinda n'ihungabana ni kimwe n’uburwayi bw’umubiri. Ni ingirakamaro kuvurwa kugira ngo ukire. Iyo umuntu avuwe hakiri kare ashobora gukira vuba cyane.
IHUNGABANA: MBESE IKIBAZO CYANGE ABAGANGA BAZAKIGIRA IBANGA? UKO UMUNTU UFITE IHUNGABANA AVURWA, N'UKO AFASHWA
Kimwe muri ibi cyangwa uruvange rwa byose gishobora gufasha umuntu:

  • Imiti ishobora gukiza uburyo bumwe bwo guhangayika. Bifasha kumenya no gucunga neza ibimenyetso.
  • Inkunga n’ubufasha ni ukuvugana n’uwo muntu kugira ngo ahangane n’ibyo bibazo, kumufasha gutsinda agahinda n’ibimenyetso byako.
  • Inama z’amatsinda afasha no kuba hamwe n’abandi bantu bafite ibibazo byo guhangayika.
  • Kwifatanya kw’imiryango ifite abantu bafite ibibazo byo guhangayika. Aya matsinda aha abantuamahirwe yo kuvugana ku bibazo, kwigiranaho ibyo guhangayika no gufashanya.Intego y’ubu bufasha ni ukugarurira icyubahiro, agaciro n’icyizere abantu bafite ibibazo byo guhangayika.
 Nabona he ubu bufasha?
  •  Abatanga ubutabazi bw’ibanze 
 Muganga wawe ashobora kugusuzuma kugira ngo yizere ko nta bituruka  ku mubiri bifitanye isano. Bashobora kuvura umuntu ufite ibibazo byo guhangayika. Muganga wawe ashobora kukurangira no kukohereza ku zindi serivisi zibizobereyemo.
  • Amavuriro ya Leta yita ku buzima bwo mu mutwe
Abakozi barimo abavuzi b’indwara zo mu mutwe, inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe,abaforomokazi bakurikirana uburwayi bwo mu mutwe, abavura uburwayi buturuka ku kazi n’abita ku bantu. Batanga ubufasha bunyuranye ku bantu bafite ibibazo byo guhangayika cyangwa imiryango yabo. Ibi bishobora kubamo ubufasha mu gihe bagize ikibazo.
  • Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe 
Niba umuntu arembye cyane akeneye kuba mu bitaro. Abantu bashobora kujyanwa ku bitaro
bidaturutse ku bushake bwabo, niba hari impungenge y’uko yakwigirira nabi ubwe cyangwa akagirira nabi abandi. Iyo umuntu amaze gushyirwa mu bitaro, ubuzima bwe bwo mu mutwe bukurikiranwa ubudasiba. Intego yo kumushyira mu bitaro ni ugushyira ku murongo ubuzima bwe bwo mu mutwe vuba bishoboka, kugira ngo agaruke mu rugo.
Mbese ikibazo cyanjye kizagirwa ibanga?
Iyo ubonana n’inzobere mu by’ubuzima, amakuru yerekaranye n’ikibazo cyawe ntashobora guhabwa undi muntu uwo ari we wese utabimuhereye uruhushya. Iyo hari umusemuzi, na we ibyawe agomba kubigira ibanga. Ni ingirakamaro ko umuntu ufite ibibazo byo guhangayika avurwa kugira ngo akire. Uko guhangayika birushaho kumara igihe bitavuwe ni ko bitwara igike kirekire kugira ngo bikire.
Ni he navana andi makuru?
Baza muganga wawe uguha ubufasha bw’ibanze kugira ngo ubone andi makuru.
Niba wowe, umwe mu bagize umuryango cyangwa incuti afite ibibazo byo guhangayika bigeze ku rwego rwo hejuru kandi muganga uguha ubufasha bw’ibanze akaba adahari, ugomba kugana icyumba cy’indembe(emergency) mu bitaro bikwegereye.
KANDA HANO USOME IHUNGABANA, GUHAHAMUKA, GUHANGAYIKA NI IKI? 
 CYANGWA UKANDE HANO UREBE UKO BAVURA IHUNGABANA N'UKO WAFASHA UMUNTU URIFITE

Source: adapted by BAZA MUGANGA from https://healthreach.nlm.nih.gov/documents/What%20is%20Mental%20Illnesss%20-%20Kinyarwanda.pdf
 

AMOKO Y'IHUNGABANA, IBIMENYETSO N'INGARUKA BIGERA KU MUNTU UFITE IHUNGABANA

Guhangayika kurimo ayahe moko y’ingenzi? 
  • Ibibazo by’ubwoba
  • Ibibazo bituruka ku ihungabana (PTSD)
  • Kwiheba
  • Guta umutwe
  • Kudahuza ibintu n’ukuri
KANDA HANO USOME IHUNGABANA, GUHAHAMUKA, GUHANGAYIKA NI IKI?
IBIMENYETSO BY'IHUNGABANA
Ibibazo by’ubwoba
Umuntu ashobora kugira gukangarana gukabije, ubwoba cyangwa umutima uhagaze.
Ibimenyetso rusange birimo:
  • Umuvuduko ukabije w’amaraso,
  • Gutera k’umutima gukabije,
  • Guhungabana mu mikorere y’igifu,
  • Gusuhererwa,
  • Kubyimba kw’imyakura,
  • Kumva udatuje,
  • Kubura ibitotsi.
Ibibazo bituruka ku ihungabana (PTSD)
Ibimenyetso rusange birimo:
  • Inzozi mbi,
  • Gutekereza cyane ku ihungabana wagize,
  • Kubura ibitotsi,
  • Kwikanga ku buryo bworoshye.
  • Kwiheba
  • Kwibeha bigira ingaruka ku miterere y’umuntu.
Kwiheba kudakabije:
Abantu benshi bagira kwiheba kudakabije mu buzima bwabo, urugero nk’ishavu cyangwa kudashaka kugira icyo wakora.
Kwiheba gukabije:
Ibimenyetso bishobora kubamo:
  • Kubabara cyangea kwiheba bikabije;
  • Gutakaza ubushake bwo gukora ibintu byose, nk’akazi, ibikuruhura mu mutwe cyangwa isuku;
  • Ibibazo byo gusinzira;
  • Kutaryoherwa;
  • Gutakaza ibiro;
  • Gucika intege;
  • Kumva wakwiyahura cyangwa gushaka gupfa;
  • Kwishinja icyaha;
  • Guta ibyiringiro;
  • Kumva nta gaciro ufite
Kwiheba, byaba bidakabije cyangwa bikabije, bishobora kuba ingaruka z’ibyakubayeho mu buzima nko kubura uwo ukunda, kubura akazi cyangwa kugerageza kwimenyereza ubuzima mu gihugu wimukiyemo. Icyakora bishobora kutagira impamvu zigaragara zizwi. Niba utazi neza uko kwiheba kwawe kungana, shaka inzobere ikugire inama. 
KANDA HANO UREBE UKO BAVURA IHUNGABANA N'UKO WAFASHA UMUNTU UFITE IHUNGABANA
Guta umutwe
Kwibeha bigira ingaruka ku miterere y’umuntu. Umuntu ashobora guhindagurika cyane, akamanuka cyangwa akazamuka mu bijyanye n'ibyiyumvo.
Ibimenyetso byo “kumanuka” kw’imiterere y’umuntu birimo:
  • Ibyiyumviro byo gutsindwa cyangwa kutagira agaciro;
  • Kumva wakwiyahura cyangwa gushaka gupfa;
  • Imimerere y’ubwihebe;
  • Ibibazo byo gusinzira;
  • Kutaryoherwa.
Ibimenyetso byo “kuzamuka mu miterere y’umuntu birimo:
  • Kurakara,
  • Imvugo ishobora kudasobanuka kubera kuvuga vuba vuba;
  • Gutungurana;
  • Kwiyumvamo ko ukomeye cyangwa ufite ububasha buhambaye.
  • Umuntu urangwa no guta umutwe (Ibi na none byitwa “guhinduka vuba”) ashobora guhinduka mu miterere ye yose.
Guhinduka mu miterere yose:
  • Ibi bibaho iyo umuntu atazi ibiriho cyangwa adashoboye gutandukanya ukuri n’ikinyoma
  • Kudahuza ibintu n’ukuri
Ikibazo gikunze kubazo cyo mu mutwe ni ukudahuza ibintu n’ukuri.
Ibimenyetso bishobora kubamo:
  • Kumva ugize urujijo cyangwa wihebye;
  • Kwiheza mu muryango, mu ncuti no kugabanya kwegerana n’abandi;
  • Kumva amajwi y’abantu badahari cyangwa badashobora kumvwa n’undi uwo ari we wese;
  • Kwiyumvisha ko abantu bashaka kukugirira nabi;
  • Kwiyumvisha ko uri umuntu ukomeye cyangwa ufite ububasha;
  • Ibyiyumviro n’ibitekerezo bishobora kudahuza, urugero, nko guseka mu bibabaje nta mpamvu igaragara;
  • Kudashobora gukora imirimo ya buri munsi, urugero nko kwita ku isuku yawe cyangwa imirire yawe.
Source: adapted by BAZA MUGANGA from https://healthreach.nlm.nih.gov/documents/What%20is%20Mental%20Illnesss%20-%20Kinyarwanda.pdf

GUHUNGABANA, GUHAHAMUKA, GUHANGAYIKA, NI IKI? DORE UKO WAHANGANA N'ICYO KIBAZO. DORE UKO WAFASHA UMUNTU UFITE ICYO KIBAZO.


Guhangayika ni iki?
Abantu bahangayitse bashobora kugira ibibazo mu buryo bwabo bwo gutekereza, uburyo biyumva cyangwa se uburyo bitwara. Mu yandi magambo, imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire yabo birahinduka cyane. Ibi bibangamira cyane imibanire yabo n’abandi bantu, bikabangamira akazi kabo n'uburyo bwabo bwo kwishimira ubuzima.
Guhangayika bishobora gukomerera umuntu ku giti cye ndetse bitaretse n’umuryango we muri rusange. Ariko nta pfunwe biteye.
Ni iki gitera guhangayika? 
Ni iby'ingenzi cyane gusobanukirwa ko guhangayika k’umuntu atari ikosa rye. Rimwe na rimwe abantu bavuga ko biterwa n’amaraso mabi, igihano cyangwa ijisho ribi. Gusa ku rundi ruhande, abaganga bemera ko hari ibintu byinshi bishobora kuba imvano yo guhangayika aho harimo:
  • Ibibazo bishobora guturuka ku miterere y'ubwonko bw'umurwayi
  • Umunaniro n’ibibazo bya buri munsi
  • Kunyura mu bihe bitera guhangayika bikabije urugero nk'ibihe by'intambara cyangwa impanuka ikomeye.
Birakomeye kumenya bidashidikanywaho impamvu zitera guhangayika mu bihe byose. Rimwe na rimwe guhangayika ku mubiri bishobora kugaragarira mu marangamutima.
Mbese guhangayika ni karande? 
Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bamwe bashobora kugira imiterere ibatera guhangayika. Kubera ko hari impamvu nyinshi zikomeye, twakugira inama yo kubiganiraho na muganga wawe.
Ese guhangayika birandura?
Guhangayika si nk’ibicurane cyangwa iseru, ntibyandura.
KANDA HANO USOME AMOKO Y'IHUNGABANA,IBIMENYETSO N'INGARUKA BIGERA KU MUNTU UFITE IHUNGABANA

CYANGWA UKANDE HANO UREBE UKO BAVURA IHUNGABANA N'UKO WAFASHA UMUNTU UFITE IHUNGABANA

Edited by BAZA MUGANGA from https://healthreach.nlm.nih.gov/documents/What%20is%20Mental%20Illnesss%20-%20Kinyarwanda.pdf