Ese
ni indwara ki?— Sleep apnea ni indwara ifata umuntu ikagaragazwa cyane
n'uko hari igihe uyirwaye agira ibihe ahagaragara guhumeka by'akanya
gato ariko bikabaho mu gihe asinziriye. Habaho ubwoko bubiri bw'iyi
ndwara. Imwe ituruka ku mikorere y'ubwonko (central sleep apnea) indi
ikaba ituruka mu muhogo, wenda nk'ikintu gishobora gufunga inzira
y'umwuka (obstructive sleep apnea).
Nk'uko tubibonye hano hejuru, imwe
ishobora guterwa n'uko imyanya ye y'ubuhumekero nk'umuhogo yagabanutse
mu ngano yayo cyangwa yifunze indi igaterwa n'uko ubwonko butari gutanga
amakuru atuma imikaya ifasha mu guhumeka ikora neza, ibyo bigatuma
umuntu adahumeka neza. Aha ngiye kukubwira sleep apnea ituruka ku
bibazo byo mu buhumekero (mu muhogo) kuko ninayo irwarwa n'abantu
benshi.
Abantu bafite Iyi
ndwara usanga nabo ubwabo bataba bazi ko hari igihe bahagarika guhumeka
mu gihe basinziriye. Gusa nanone bakunze gushigukira hejuru bahumeka
insigane cyangwa basemekera hejuru. Abo babana nabo bashobora kubabwira
ko bajya bagona nijoro ku buryo biteye ubwoba.
Ni
Ibihe bimenyetso by'iyi ndwara?— Ibimenyetso biza Ku isonga ku Bantu
barwaye Iyi ndwara ni ukugona Cyane, kunanirwa umuntu akumva
yasenzekaye, no gusinzira ku manywa(ugasanga umuntu ari guhonda umutwe
aho ari hose).
Mu bindi bimenyetso twavuga nko:
●Kumva utamaze ibitotsi.
●Gukangukira hejuru umuntu ahumeka nabi kandi insigane anasemeka asa nk'uwahagira!
●Kubyuka warwaye umutwe , iminwa yumagaye, cyangwa mu mazuru no mu muhogo naho humagaye.
●Gukanguka buri gihe mu ijoro ujya kwihagarika.
●Gukanguka mu gitondo wumva utaruhutse bihagije.
● Kugira ibibazo mu mitekerereze aho usanga Umuntu bimugora gutekereza neza ndetse bikamugora kwibuka ibintu.
Bamwe
mu bafite iyi ndwara ntibajya bagaragaza ibimenyetso, kandi abenshi
ntibajya banamenya ko bayirwaye. Bashobora kumva ko ari ibintu bisanzwe
kubyuka ufite umunaniro cyangwa bakumva ko kugona cyane ari ibintu bisanzwe.
Ese
ni ngombwa kujya kureba umuganga? — Yego. Niba utekereza ko ufite iyi
ndwara yo guhumeka nabi igihe usinziriye ushobora kujya kureba muganga
uvura indwara zo mu muhogo(othorhinolaryngologist - ORL)!
Ese
iyi ndwara irasuzumwa?— Yego. Iyo Muganga aketse ko ufite iyi ndwara, hari ibizame ashobora kugukorera kimwe muri byo ni ikizanini cyo
gusinzira. Iki gishobora gukorerwa mu rugo iwawe, ariko akenshi
gikorerwa muri laboratwari yabugenewe. Bisaba ko umurwayi amara ijoro
ryose muri iyo laboratwari yashyizweho ama machine akurikirana uko
umutima we ugenda utera ndetse n'uko ahumeka n'andi akurikirana
imikorere y'umubiri we muri rusange. Ibisubizo by'ibi bizame nibyo
bizereka muganga ko umurwayi afite sleep apnea.
Ese wowe Hari Icyo wakora mu gihe ufite ubu burwayi? — Yego. Hano Hari inama wakurikiza:
●Jya
ugerageza kuryama ugaramye. (Ibi akenshi ntibikunda gushoboka kuko
bigorana kugenga uburyo umuntu aryamamo igihe asinziriye. Gusa iyo
bikozwe hari abo bifasha)
●Gerageza kugabanya ibiro niba wari ufite umubyibuho ukabije.
●Irinde inzoga, kuko zishobora gutuma indwara yawe irushaho gukara!
Ino
ndwara ivurwa ite?—Nk'uko nabivuze haruguru, kugabanya umubyibuho
bishobora kugufasha niba ubyibushye cyane cyangwa ufite obesity.
Mu buryo ivurwa hari udukoresho dufasha mu guhumeka muganga ashobora
kukwandikira cyangwa tugafasha gutuma imyanya y'ubuhumekero yawe ihora
ifunguye mu gihe usinziriye.
Hari
igihe muganga abona ko aringombwa ko ubagwa kugirango bafungure imyanya
y'ubuhumekero, ibi bibaho iyo abona ubundi buryo bwose bushoboka
bwanze. Gusa Hari igihe bitabikiza burundu kandi indwara ikaba ishobora
no kugaruka.
Ese iyi
ndwara yanteza ibibazo?— Birashoboka rwose. Abantu barwaye sleep apnea
ntibajya basinzira neza, bahora bafite umunaniro kandi ntibabe maso
bikaba byabagora gukurikira niba bari kuganira n'umuntu, cyangwa bari
kwiga. Ibi bishobora kubongerera ibyago byo gukora impanuka igihe
batwara ibinyabiziga. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite iyi
ndwara bakunze kugira indwara z'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso n'ibindi.
Kuvurwa hakoreshejwe twa tu machine twavuze haruguru bigabanya ibyo
byago byose tumaze kuvuga.