Posts

Showing posts from March, 2017

Sobanukirwa indwara yo kudahumeka neza nijoro cyangwa se sleep apnea mu rurimi rw'icyongereza.

Image
Ese ni indwara ki? — Sleep apnea ni indwara ifata umuntu ikagaragazwa cyane n'uko hari igihe uyirwaye agira ibihe ahagaragara guhumeka by'akanya gato ariko bikabaho mu gihe asinziriye.  Habaho ubwoko bubiri bw'iyi ndwara. Imwe ituruka ku mikorere y'ubwonko (central sleep apnea) indi ikaba ituruka mu muhogo, wenda nk'ikintu gishobora gufunga inzira y'umwuka (obstructive sleep apnea). Nk'uko tubibonye hano hejuru, imwe ishobora guterwa n'uko imyanya ye y'ubuhumekero nk'umuhogo yagabanutse mu ngano yayo cyangwa yifunze indi igaterwa n'uko ubwonko butari gutanga amakuru atuma imikaya ifasha mu guhumeka ikora neza, ibyo bigatuma umuntu adahumeka neza.  Aha ngiye kukubwira sleep apnea ituruka ku bibazo byo mu buhumekero (mu muhogo) kuko ninayo irwarwa n'abantu benshi. Abantu bafite Iyi ndwara usanga nabo ubwabo bataba bazi ko hari igihe bahagarika guhumeka mu gihe basinziriye. Gusa nanone bakunze gushigukira hejuru bahumek...

Dore ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko atwite!

Image
Ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko atwite! Ibimenyetso bigaragara mu gihe cyo gutwita biratandukana hagati y'umuntu n'undi, nanone ibyo wabonye ku rubyaro rwa mbere ushobora kuba ataribyo ubona ku rubyaro rwa kabiri cyangwa imbyaro zizakurikiraho! Gusa hari ibimenyetso bihurirwaho n'abagore benshi.  Hano ngiye kukubwira ibimenyetso umugore ashobora kubona igihe atwite. Ibimenyetso bikunda kugaragara ku nda ikiri ntoya! Ibi ni ibimenyetso biza kare cyane ndetse hari n'igihe umugore aba ataramenya ko atwite.   Ibimenyetso bikunda kugaragara ni ibi bikurikira: ● Kugira iseseme mu gitondo ubyutse,  bikurikiwe cyangwa se bidakurikirwa no kuruka- Ibi nibyo byitwa mu rurimi rw'icyongereza "morning sickness," gusa ibi bishobora no kubaho ikindi gihe cy'umunsi atari mu gitondo gusa. Iyi seseme abagore benshi bashobora kugumya kuyigira mu mezi makeya abanza yo gutwita kwabo.  ● Amabere agenda aba manini kandi ukumva a...

Kanseri y'ubwonko ni iki? Nabwirwa n'iki ko nyirwaye?

Image
Kanseri y'ubwonko ni iki? — Kanseri y'ubwonko ibaho igihe ingirabuzimafatizo(cellule) nzima z'ubwonko  zihinduyemo izitari nzima zigakura zidakurikije amabwiriza zihabwa n'umubiri wawe. Habaho kanseri zitandukanye z'ubwonko. Zimwe zikura gahoro gahoro izindi zigakura mu Buryo bwihuse Cyane. Uko kanseri igenda ikura, ishobora gukwirakwira igana mu bice by'ubwonko bikiri bizima,  nanone hari izishobora gukura cyane kandi zigakora ibibyimba mu bwonko. Izi kandi zikunze guhita zigaragaza ibimenyetso vuba.  Ni Ibihe bimenyetso bya kanseri y'ubwonko? — Akenshi, ikimenyetso cya mbere gikunda kugaragara ku muntu ufite kanseri y'ubwonko ni ukugaragaza ibimenyetso nk'iby'urwaye igicuri nko guta ubwenge cyangwa Umuntu akaba yagagara cyangwa agasambagurika (seizures). Ibi biterwa n'uko ingirabuzimafatizo z'ubwonko ziba ziri guhererekanya amakuru mu buryo budasanzwe kubera kubyigwa n'igice gifite kanseri cyangwa kubera izo ngirabuzimafatizo zi...

Constipation cyangwa se impatwe ni iki? Iterwa n'iki? Wayirinda gute?

Image
Constipation cyangwa se impatwe ni iki? — Impatwe ni ikibazo kibaho aho bigora umuntu cyangwa bikamunanira kwituma igihe agiye kuri toilette. Ibi bivugwa igihe umuntu yituma: ●Umusarani ukomeye cyane nk'ibuye. ●Umusarani mutoya cyane. ●Umusarani ugorana gusohoka ugasaba kwikanira cyane. ●Nanone igihe umuntu yituma inshuro ziri munsi y'eshatu mu cyumweru aba arwaye impatwe tutitaye kuburyo umusarani usohoka umeze. Impatwe iterwa n'iki? Mu bitera impatwe hakubiyemo: ●Ingaruka z'imiti Imwe n'imwe umuntu aba ari gufata. ●Kurya ifunguro rikennye ku byitwa fibre dusanga mu mboga rwatsi ndetse n'imbuto. Ibi bikaba bifasha Cyane mu igogorwa ry'ibyo twariye ndetse no gusohoka kw'imyanda. ●Indwara zimwe na zimwe zifata mu rwungano rw'igogora nk'ibibyimba mu mara manini n'izindi. Niba urwaye impatwe ukaba ufite ibimenyetso bikurikira, ntugumye kubifata nk'ibintu byoroshye, gana/subira kwa Muganga bagukorere ibizamini byisumbuyeho kuko ushobora ...

AMATA: AKAMARO KAYO. ESE WARI UZI KO AMATA YAHINDURA URUHU RWAWE?

Image
Iyo umwana avutse, ifunguro rye rya mbere ni amashereka icyo twakwita amata y’umubyeyi we. Amashereka ya mbere umwana yonka akivuka akenshi aba asa n’umuhondo (twita colostrum mu rurimi rw’icyongereza), aba yuzuyemo abasirikare b’umubiri ndetse n’ubwirinzi buhambaye buzafasha wa mwana uvutse mu gihe cy’amezi 6, kwirinda indwara kandi agatuma ahorana imbaraga. Nanone  afasha umubiri w’umwana kwikorera abasirikare be ku giti cye bazajya bamurinda indwara mu gihe cy’ubuzima bwe bwose. Ku bantu bakuru amata arimo intungamubiri z’ibanze dukenera: harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ibinyamavuta ndetse n’ibirinda indwara. Ibyo bikaba biri mu bintu dukeneye  buri munsi kugirango imibiri yacu igumye ibeho kandi imererwe neza. Kutanywa amata bishobora kutakugiraho ingaruka z’ako kanya, gusa uko igihe kigenda gihita ushobora guhura n’ingaruka zimwe na zimwe zo kutanywa amata nko gucika intege. Ku bagore bo bakunda kugira ikibazo cyo kugira amagufa adakomeye kubera kubura umu...