Hepatis B ni indwara mbi cyane ifata umwijima kandi iterwa na
virus ya hepatiteB(HBV), ni indwara ibangamira imikorere y’umwijima, ikagenda
yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima .
Indwara y’umwijima ku bantu bamwe ishobora kuva ku rugero
rworoheje ikaba ikigugu(chronic) igihe irengeje amezi atandatu uyanduye.
Gutinda kwivuza hepatite B no kutayivuza neza byongera ibyago byo kuba habaho
kanseri y’umwijima n’urushwima bityo ikaba yavutsa ubuzima uyirwaye.
Indwara y’umwijima iri muzica abantu bucece
Ku isi yose abasaga Miliyoni 500 barwaye Hepatitis B, naho
abagera kuri Miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka kubera indwara z’umwijima. Mu Rwanda
naho iyi ndwara iri kugenda ifata indi ntera ari nako ikomeje guhitana benshi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC),
bwagaragaje ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B na C zi mu ndwara
z’ibyorezo zihangayikishije nyuma ya Sida.
Ni ibihe bimenyetso by’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite B?
Ibimenyetso bya hepatite B
bigenda byiyongera ikurikije uko hepatite B igenda ikura ari nako yangiza
uturemangingo tugize ibice by’umwijima, akenshi bikunze kugaragara hagati
y’ukwezi kumwe n’amezi ane umuntu ayanduye. Ibimenyetso bikunze kuyiranga ni:
kuribwa mu nda, inkari zishaka kuba umuhondo, umuriro, kubabara mu ngingo,
kubura ubushake bwo kurya( appetit), isesemi no kuruka, gucika intege no
kunanirwa cyane, uruhu ruba rujya kuba umuhondo kimwe n’amaso.
Ese indwara ya Hepatite B iravurwa igakira?
Mugihe umuntu akeka ko yaba yanduye hepatite B, agomba
kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa yasanga yarayanduye agahabwa imiti izamufasha guhangana n'iyo ndwara. Amakuru meza kuri yo ni uko
iyi ndwara ikingirwa, ariko ku wamaze kuyandura ntacyo urukingo rwamumarira
icyenera gukoresha imiti kugirango akomeze agire amagara mazima.
Mu kuvura indwara z’umwijima ni ngombwa no kwitwararika,
umurwayi agomba kwirinda ibintu byose binaniza umwijima aha twavuga nk’inzoga,
itabi, amavuta menshi, imiti inaniza umwijima. Ni ngombwa kwivuza neza no
gukurikiza amabwiriza ya muganga, uyirwaye asabwa kurya indyo iboneye.
Niki umuntu uyirwaye yakorango atanduza? Ni iki wakora ngo
wirinde kwandura iyi ndwara?
kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko hepatite B
Yandurira mu maraso, ikaba nayo ishobora guhererekanywa mu mibonano
mpuzabitsina idakingiye.
Kugira isuku
Kwirinda gutiza inshinge n’ibindi byose bishobora
gukomeretsa byakoreshejwe
Kwirinda gutanga amaraso mu gihe wanduye
Kwirinda ikintu cyose cyatuma amaraso n’amatembabuzi yawe
ahura n’ayundi muntu
Kubyarira kwa muganga kugira ngo umubyeyi atayaduza umwana
we.
Gukoresha uturinda ntoki mugihe ukora ku rwaye Hepatite B
Ni iyihe miti umuntu yafata ngo urugero rw’indwara
rugabanuke cyangwa ngo ikire?
Hariho imiti ikoreshwa mu buvuzi busanzwe mu kuvura iyi
ndwara nka: Antiviral medications( lamivudine (Epivir), adefovir (Hepsera),
telbivudine (Tyzeka) and entecavir (Baraclude). Interferon alfa-2b (Intron A)
ku bantu bato.:habaho no gusimbuza umwijima mugihe wangiritse cyane (Liver
transplant ).
Ni irihe tandukaniro hagati ya Hepatite B na hepatitis C ?
Hepatite C na B biratandukanye n’ubwo zose zifite byinshi
zihuriyeho ku buryo bwo kwandura n’ibimenyetso biziranga mu gihe zimaze kuba
ibigugu, izi indwara zose zifata umwijima, kandi zikaba zitera n’ama virus.
Hepatite B ifitiwe urukingo ariko hepatitie C ntarukingo
igira Hepatite C ni mbi cyane, akenshi ibimenyetso byayo bitinda kugaragara mu
guhe itaraba ikigugu(chronic),
Ibimenyetso byayo igihe yakuze yangiza umwijima cyane, aho
umuntu arwara urushwima bikunze kugaragara nyuma y’imyaka myinshi, umwijima
unanirwa gukora, ukarwara Kanceri kandi itera ibibazo by’igogora nk’igifu no mu
mihogo bityo uyirwaye akaba yabura ubuzima ananirwa no kurya,abyimbye inda.
Hepatite C iravurwa hifashishijwe imiti cyangwa bakaba baha umuntu undi
mwijima(liver transplant). Bikaba bigoye cyane. Nta rukingo rwa Hepatite c
ruraboneka. Gusa iravurwa igakira burundu.
Dore zimwe munama zingenzi wakubahiriza :
Ni ngombwa kwikingiza indwara ya Hepatite B mu gihe
utarayirwara. Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, Kwirinda gutizanya
ibikoresho bikomeretsa byatuma uva amaraso (urugero: inshinge, inzembe,
ibikwasi, ...).
Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara y'umwijima?
Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
1 Comments:
This is exactly each an awesome content and articles document really quite quite beloved reading. This isn't on daily basis i feature capability to work out a huge concern. Osteoporosis
Post a Comment