Posts

Dore ibintu 5 wakora ugahagarika kwitsamura igihe uri mu bantu cyangwa uri ahantu hadakwiriye! Dore uko wabigenza.

Image
Ushobora guhagarika kwitsamura igihe uri mu bantu cyangwa uri ahantu hadakwiriye! Dore uko wabigenza. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ureka cyangwa uhagarika kwitsamura; ushobora kuba wicaye mu nama cyangwa se mu materaniro, ushobora no kuba wagiye nko mu bindi birori cyangwa se uri nko mu muhango w’ishyingura kandi  ushobora kuba ari wowe uri imbere uyoboye ibiri kuba. Nanone ushobora kuba nta mushwari cyangwa urupapuro rw’isuku rwabugenewe witwaje. Muri icyo gihe nushaka kwitsamura uzabigenza gute? Wihangayika hano naguteguriye ibintu bitanu by’ingenzi wakora kugirango uhagarike kwitsamura. Ubu buryo ngiye kukubwira uzahitamo ubwo ugomba gukoresha bitewe n’aho uri. Twagiye: 1) Tsindagira izuru ryawe: uti nabigenza gute? Sa nkaho ukwega izuru ryawe(ukoresheje urutoki rw’igikumwe n’ururukurikira) izuru urigeze kure hashoboka. Ibi bizakurinda guhita witsamura kuko  uko gukwega izuru bituma ibintu bikoze igice kinini cyaryo twita cartilage mu rurimi ...

IHUNGABANA: MBESE IKIBAZO CYANGE ABAGANGA BAZAKIGIRA IBANGA? UKO UMUNTU UFITE IHUNGABANA AVURWA, N'UKO AFASHWA

Image
Ni iki cyakorwa ngo umuntu ufite ihungabana afashwe? Abantu bahura n’ ibi bimenyetso by'ihungaban a bagomba gushaka ubufasha bwa muganga. Agahinda n'ihungabana ni kimwe n’uburwayi bw’umubiri. Ni ingirakamaro kuvurwa kugira ngo ukire. Iyo umuntu avuwe hakiri kare ashobora gukira vuba cyane . Kimwe muri ibi cyangwa uruvange rwa byose gishobora gufasha umuntu: Imiti ishobora gukiza uburyo bumwe bwo guhangayika. Bifasha kumenya no gucunga neza ibimenyetso. Inkunga n’ubufasha ni ukuvugana n’uwo muntu kugira ngo ahangan e n’ibyo bibazo, kumufasha gutsinda agahinda n’ibimenyetso byako. Inama z’amatsinda afasha no kuba hamwe n’abandi bantu bafite ibibazo byo guhangayika. Kwifatanya kw’imiryango ifite abantu bafite ibibazo byo guhangayika. Aya matsinda aha abantuamahirwe yo kuvugana ku bibazo, kwigiranaho ibyo guhangayika no gufashanya.Intego y’ubu bufasha ni ukugarurira icyubahiro, agaciro n’icyizere abantu bafite ibibazo byo guhangayika.   Nabona ...

AMOKO Y'IHUNGABANA, IBIMENYETSO N'INGARUKA BIGERA KU MUNTU UFITE IHUNGABANA

Image
Guhangayika kurimo ayahe moko y’ingenz i?  Ibibazo by’ubwoba Ibibazo bituruka ku ihungabana (PTSD) Kwiheba Guta umutwe Kudahuza ibintu n’ukuri KANDA HANO USOME IHUNGABANA, GUHAHAMUKA, GUHANGAYIKA NI IKI? Ibibazo by’ubwoba Umuntu ashobora kugira gukangarana gukabije, ubwoba cyangwa umutima uhagaze. Ibimenyetso rusange birimo: Umuvuduko ukabije w’amaraso, Gutera k’umutima gukabije, Guhungabana mu mikorere y’igifu, Gusuhererwa, Kubyimba kw’imyakura, Kumva udatuje, Kubura ibitotsi. Ibibazo bituruka ku ihungabana (PTSD) Ibimenyetso rusange birimo: Inzozi mbi, Gutekereza cyane ku ihungabana wagize, Kubura ibitotsi, Kwikanga ku buryo bworoshye. Kwiheba Kwibeha bigira ingaruka ku miterere y’umuntu. Kwiheba kudakabije: Abantu benshi bagira kwiheba kudakabije mu buzima bwabo, urugero nk’ishavu cyangwa kudashaka kugira icyo wakora. Kwiheba gukabije: Ibimenyetso bishobora kub...

GUHUNGABANA, GUHAHAMUKA, GUHANGAYIKA, NI IKI? DORE UKO WAHANGANA N'ICYO KIBAZO. DORE UKO WAFASHA UMUNTU UFITE ICYO KIBAZO.

Image
Guhangayika ni iki ? Abantu bahangayitse bashobora kugira ibibazo mu buryo bwabo bwo gutekereza, uburyo biyumva cyangwa se uburyo bitwara. Mu yandi magambo, imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire yabo birahinduka cyane. Ibi bibangamira cyane imibanire yabo n’abandi bantu, bikabangamira akazi kabo n'uburyo bwabo bwo kwishimira ubuzima. Guhangayika bishobora gukomerera umuntu ku giti cye ndetse bitaretse n’umuryango we muri rusange. Ariko nta pfunwe biteye. Ni iki gitera guhangayika?   Ni iby'ingenzi cyane gusobanukirwa ko guhangayika k’umuntu atari ikosa rye. Rimwe na rimwe abantu bavuga ko biterwa n’amaraso mabi, igihano cyangwa ijisho ribi. Gusa ku rundi ruhande, abaganga bemera ko hari ibintu byinshi bishobora kuba imvano yo guhangayika aho harimo: Ibibazo bishobora guturuka ku miterere y'ubwonko bw'umurwayi Umunaniro n’ibibazo bya buri munsi Kunyura mu bihe bitera guhangayika bikabije urugero nk'ibihe by'intambara cyangwa impanuka ikomey...

Soma hano ibintu 5 byoroshye wakora ukagira amenyo y’umweru bita urwererane kandi bikakurinda kunuka mu kanwa.

Image
Dore inzira 5   zoroshye wacamo ukagira amenyo y’umweru bita urwererane. Kandi zikakurinda impumuro mbi yo mu kanwa. Abantu benshi usanga bashimishwa kandi bakisanzura ku muntu ukunda kumwenyura cyangwa se ukunda guseka. Kubera iyo mpamvu buri muntu uwo ari we wese aba yifuza kugira amenyo y’urwererane. Mu bihugu byateye imbere ho usanga   abantu benshi batanga ibihumbi n’ibihumbi by’amafaranga buri mwaka kugirango bagure imiti ituma amenyo yabo aba urwererane; ibyo na hano iwacu bikaba byaratangiye kuhagera kuko hari bamwe babikora. Gusa nubwo iyo miti ituma bagera ku ntego yabo bakagira amenyo akeye, nanone ishobora guteza ibindi bibazo bikomeye mu mubiri w’abayikoresha, igatuma baba abantu badafashije mu bijyanye n’ubwirinzi bw’ umubiri kandi bagahorana intege nkeya mu gihe runaka, biturutse kuri iyo miti. Aha rero naguteguriye ibintu bitanu wakora kugirango ugire amenyo y’umweru, kandi udatakaje amafaranga ngo uragura imiti muri farumasi , dore ko gukoresha iyo imit...

Dore ibyo utari uzi ku ndwara ya Malariya.

Image
Malariya Malariya ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa parazite kitwa plasmodium, gakwirakwizwa no kurumwa n’umubu wanduye kuko warumye umuntu urwaye malariya. Mu mubiri, utwo dukoko duhita tujya mu mwijima aho twikuba tukaba twinshi hanyuma tukanduza insoro zitukura (red blood cells cg globules rouges) Malariya igaragara cyane mu bice bishyuha, ibibamo amashyamba, cg se ahantu hareka ibidendezi by’amazi Bimwe mu bimenyetso bya malariya twavuga:   *. umuriro *. kumva ufite imbeho (niyo haba hashyushye) ". kuribwa Umutwe *. kumva ubabara mu ngingo *. kuruka Akenshi ibi bimenyetso bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 10 na 15 urumwe n’uyu mubu. Malariya iyo itavuwe neza iba icyorezo gikomeye kuko ishobora kwangiza ibice by’ingenzi by’umubiri (nk’umutima, ibihaha, impyiko n’ubwonko) bikurizamo n'urupfu. Bimwe mu byo wakora mu kwirinda malariya; • Mu gihe warwaye ni ugukoresha imiti (ubu uri rusange mu Rwanda no mu karere dutuyemo ni Coartem cg indi miti igaragaramo a...

Indwara yo kugorama kw'igitsina. Ese biterwa n'iki? bivurwa bite? ninde ufite ibyago byo kugorama igitsina?

Image
Indwara yo kugorama kw'igitsina Peyronie's Disease cyangwa se kugorama kw’igitsina cy’umugabo ni indwara igaragazwa n o kugorama bikabije kw’igitsina cy’umugabo, iyi ikaba ari indwara yavumbuwe bwa mbere n’umuganga uvura indwara zibagwa wo mu gihugu cy’Ubufaransa, ari we Francois de la Peyronie, hari ahagana mu mwaka wa 1743. Kugeza ubu nta muntu uzi neza ikintu gitera iyi ndwara. Cyakora, abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bo batekereza ko iyi ndwara yaba iterwa n’ impanuka ikabije yaba yageze ku gitsina, cyane cyane nko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ikoresheje ingufu nyinshi cyane zikabije. Bakomeza bavuga ko hari abagabo bamwe bagira ibitsina bigoramye ariko kugorama kwabyo bidaturutse kuri iyi ndwara ahubwo ugasanga ari ko bameze mu buryo bwa karemano. Ariko kandi ngo uko byaba bimeze kose, kugorama kw’igitsina cy’umugabo bitera ububabare bukabije mu gihe umugabo akora imibonano mpuzabitsina ndetse bigatuma igitsina cy’umugabo kigaragara nk’aho ari gito mu bur...