Posts

Dore uko wasoma amakuru y'ubuzima ku buntu ndetse n'igihe udafite internet. Baza Muganga

Image
Abantu bose baba bifuza kugira ubuzima bwiza. Ni muri urwo rwego isoko nziza y'amakuru y'ubuzima iba ikenewe. Hano ku rubuga rwa BAZA MUGANGA dukora ibishoboka byose kugirango tukugezeho amakuru yizewe yakorewe ubushakashatsi bwimbitse kandi arimo inama z'ingirakamaro zagufasha kugira ubuzima bwiza. Gusa nubwo bimeze gutyo hari bamwe bazitirwa n'uko nta bushobozi buhoraho bwo kugura internet babona. Niba nawe ari uko bimeze, wihangayika. Urubuga Baza Muganga ku bufatanye na Facebook, twishimiye kubamenyesha ko guhera ubu abantu mwese mukoresha umurongo wa Airtel, mushobora kubona amakuru yose mwifuza ku buzima ku buntu. Ubu ushobora gusura uru rubuga ku buntu ndetse n'igihe waba udafite amafaranga kuri simukadi( Simcard) yawe.  Uko wabigenza ngo usure Baza Muganga nta kiguzi. 1. Ugomba kuba uri gukoresha Simcard ya airtel cyangwa uri gukoresha Wi-Fi(Wireless) 2. Telefone yose ukoresha, andika  aderesi ikurikira www.freebasics.com muri browser ya telefone y...

Byinshi utari uzi ku ndwara ya SIDA.

Image
TURUSHEHO GUSOBANUKIRWA SIDA KUGIRANGO TUYIRINDE KURUSHAHO I-UKO BYIFASHE KU ISI NO MU RWANDA Buri munsi ku isi : abantu 6.800 banduzwa n'agakoko ka sida abantu 5.700 bicwa n'agakoko ka Sida, 73% yabo ni abo muri Afurika yo munsi y'ubutayu. Mu mwaka wa 2009, ababanaga n'agakoko ka sida bari miliyoni mirongo itatu n'eshatu (33 millions), 95% yabo nabo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere naho 70% yabo n'abo muri Afurika yo munsi y'ubutayu. Mu Rwanda ho, ababana n'agakoko ka sida ni 3% II-AGAKOKO GATERA SIDA Agakoko gatera sida kitwa, mu cyongereza, HUMAN IMMUNODEFICIENCY VIRUS (HIV): HIV1 niyo iboneka cyane ku isi yose, HIV2: iboneka muri Afurika y'iburengerazuba, Mozambike na Angola HIV2 yandura gake niyo mpamvu iboneka gake. III-UKO AGAKOKO KA SIDA KAZAHAZA UMUBIRI Agakoko gatera sida, kugirango kabeho kanibaruke , kagomba kwinjira mu turemangingofatizo (cell...

ITABI N'UBUZIMA BWAWE. ESE ITABI RIGIZWE N'IKI? ESE KUNYWA ITABI HARI INGARUKA BIGIRA?

Image
UBUBI BW'ITABI KU BUZIMA Uburyo ubwo aribwo bwose bwakoreshwa unywa(isigara,inkono y'itabi) cyangwa ujundika(ubugoro)ibikomoka ku bibabi by'itabi byose bigira ingaruka mbi ku buzima. Uko unywa itabi cyane,kandi mu gihe kirekire,ninako ingaruka mbi ku buzima zigenda ziyongera. Ibigize itabi Itabi rigizwe: Nicotine Iyo umaze kuricana haboneka CO (monoxyde de Carbone) Goudrons, Irritants Nicotine Ni cyo gice cy'itabi gitera gukoronizwa(guhora wumva urishaka ukagira amahoro aruko uribonya cyangwa dependence). CO Ni gaz ituma oxygene igabanuka mu maraso,umuntu akaba yagira ibibazo bitandukanye biterwa n'umwuka uba muke mu mubiri. Goudrons na Irritants(umuyonga w'itabi) Bituma ibikororwa bidasohoka neza bikaguma mu nzira y'umwuka bityo bikaba byatera ibibazo mu nzira y'imyanya y'ubuhumekero. Ingaruka z'itabi ku buzima Ubushakashatsi bwagaragaje : 1/3 cya za cancer z...

INDWARA YO KUJOJOBA(FISTULE) KU BAGORE, ESE KUJOJOBA NI IKI? ESE IYI NDWARA ITERWA N'IKI? ESE IRAVURWA?

Image
INDWARA YO KUJOJOBA KUBAGORE ( fistula) Inshamake k'urwungano rw'inkari Urwungano rw'inkari rugizwe n'impyiko (kidney), imiyoboro ikura inkari mumpyiko ikazijyana mu ruhago (ureters), uruhago n'umuvaruhago usohora inkari hanze. Ku muzenguruko w'aho umuvaruhago ujya gusohokera hanze,hariho inyama ihora yifunze (sphincter),ibuza inkari gusohoka,igafunguka iyo umuntu afashe icyemezo cyo kurekura inkari ziri mu ruhago.Uruhago n'umuvaruhago byegeranye n'imyanya myibarukiro ariyo: umura(uterus) uba uri hejuru y'uruhago ahagana inyuma , inda ibyara iba inyuma y'uruhago ndetse n'umuvaruhago. Indwara yo kujojoba ni iki? Indwara yo kujojoba ni ukuba inkari zisuka buri kanya munda ibyara y'umugore, zinyuze mu mwanya udasanzwe uhuza imiyoboro y'inkari n'imyanya myibarukiro udafite ikiwufunga. Uwo mwanya ushobora kuba uhuza uruhago n'umura, uruhago n'inda ibyara, cyangwa umuvaruhago n'inda iby...

KANSERI Y'IBERE, ESE ITEYE ITE? ITERWA N'IKI? WABWIRWA N'IKI KO UYIRWAYE? WAYIRINDA UTE? IVURWA ITE?

Image
KANSERI Y'IBERE Kanseri y'ibere ni kanseri iboneka cyane ku bagore kw'isi yose,ikaba igaragara cyane ku Bagore bari mugihe cyo kubyara ikagenda yiyongera uko imyaka ikura hanyuma ikagabanuka nyuma yogucura k'umugore (post menopause). Umugore umwe ku icyenda (1/9) aba afite ibyago byinshi byo kuba yafatwa n'iyi kanseri mu buzima bwe.Abagabo nabo bashobora kuyirwara ariko ni gake cyane nko hasi ya rimwe ku ijana (   INZEGO ZA KANSERI(STADES) Muri make inzego za kanseri y'ibere ni ebyiri : NB :Kumenyekana kwa kanseri itari kwirakwiza mu mubiri ni byiza kuko bituma ivurwa hakiri kare bityo ikaba yanakira. KANSERI ITARIKWIRAKWIZA MU MUBIRI :Niyo ikunze kuboneka cyane ku bagore ikaba ifata mu tuyoboro tw'amashereka ; KANSERI YIKWIRAKWIJE MU MUBIRI :Yo ishobora gufata mu bice byose by'ibere ndetse ikaba yarenga n'imbibi zaryo. IKIYITERA Ikiyitera kugeza ubu ntikizwi ari...

MUBYEYI, ESE WARI UZI INYUNGU ZO KONSA UMWANA WAWE?

Image
INAMA ZIGIRWA ABABYEYI MUBIJYANYE NO KONSA UMWANA Nk'uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe, konsa umwana ni kimwe mubintu kamere (natural) umubyeyi akorera umwana we, kikaba ari igikorwa gifitiye akamaro kanini cyane ubuzima kuva akivuka ndetse kugeza ubuzima bwe bwose, Ibyo rero bikaba bituruka kuntungamubiri zinyuranye ziboneka mu mashereka umwana yonka zikaba ntahandi hantu mubyukuri yashobora kuzibonera. Mu mashereka habamo Abasirikare (Antibodies) bafite ubushobozi bwo kurinda umubiri w’umwana indwara zinyuranye kuva akivuka,ibyo bikagabanya umubare w’indwara zikunze kwibasira abana bato nk’impiswi, kuruka n’izindi,ibyo bigaterwa ahanini n’uko amashereka ariyo yonyine muri rusange igifu cy’umwana kibasha gusya neza kuva akivuka.Konsa umwana rero n’impano ikomeye nyina umubyara agomba guha umwana we,itagira indi binganya agaciro mumpano zose yashobora kuzamugenera ubuzima bwe bwose.Umwana siwe wenyine rero ubona izo nyungu kuko nku...

SOBANUKIRWA UBURYO BUTANDUKANYE BWO KONSA

Image
UBURYO BWO KONSA Umwana agomba kuba hafi ya mama we akivuka (skin to skin contact) no gushyirwa ku ibere akimara kuvuka kuko aba afite ubushobozi bwo gutangira konka mugihe yaba ntabindi bibazo yavukanye. Bibaye bidashobotse kubera impamvu zimwe na zimwe byatinze ntibirenze isaha imwe avutse atarashyirwa ku ibere ryanyina,mugihe umwana azaba atabashije konka,ningombwa kwihutira kumugeza kwa muganga kugirango hakoreshwe ubundi buryo bwo kumuha amashereka hifashishijwe agapira kabugenewe banyuza mumuhogo kakagera mugifu (sonde naso-gastrique). Umwana agomba konswa kenshi gashoboka n’ukuvuga igihe cyose abishakiye (nibura inshuro 8 kugeza kuri 12 kumunsi).Muntangiriro biba bigoranye kuko hari igihe umubyeyi yongera kumva ibise, bitewe n’uko nyababyeyi iba irimo gusubira nkuko yahoze mbere yo gutwita (sa taille normale) ibyo bigafasha umubyeyi kutava amaraso menshi nyuma yo kubyara nkuko twabibonye mu isomo ryabanje (inyungu ku mubyeyi wonsa ),ubwo bubabare ...