Posts

Showing posts from February, 2015

Sobanukirwa ibirebana n'Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana

Image
Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana: Iyi fishi ikoreshwa mu kuzuza amakuru arebana n’imikurire y’umwana uko igihe kigenda. Ayo makuru yandikwa ku i fishi akaba ari imyaka n’ibiro by'umwana. Mu RWANDA hari gahunda ya Bur i kwezi , aho ababyeyi bakangurirwa gupimisha abana babo ku bajyanama b'ubuzima. Umujyanama w ubuzima akaba aba a gomba gupima ibiro by’abana bose bari mu gace ukoreramo a kandika Imyaka/Ibiro ku mafishi y’imikurire yabo. Icyo iriya fishi isobanura: U mutuku = umwana agomba guhita yoherezwa ku ivuriro. Umuhondo = Imirire y’umwana igomba kugenzurwa n’umuryango ukigishwa uburyo bwo guha umwana ifunguro ryuzuye. Icyatsi kibisi = umwana afite ubuzima bwiza. Umuryango ugomba gushimirwa no gukomeza ishyaka mu kugaburira umwana neza.

Dore ibiranga indwara ifata umuyoboro w'inkari, menya uko wafasha umuntu uyirwaye.

Image
INDWARA YO KUBYIMBIRWA K'UMUYOBORO W'INKARI KU BANTU BAKURU Muri rusange indwara yo kubyimbirwa k'umuyoboro w'inkari ikunze gufata igitsina gore n'abantu bageze  mu za bukuru. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Kumva ushaka kwihagarika buri kanya. • Kumva ubabara mu gihe wihagarika. • Kugira umuriro. • Kubabara umugongo wo hasi no mu nda yo hasi. • Kugira isesemi no kuruka. • Kuzana amaraso avanze n'inkari igihe wihagarika. Uko wakwivura iyi ndwara: • Nywa ibintu byinshi, urugero umutobe w'inkeri cyangwa amazi. • Nywa ikinini kigabanya ububabare mu gihe ari ngombwa. • Kujya kunyara hagati y'amasaha 3-4 na buri gihe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. • Uharanire kugira isuku ihagije. Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba(mbere na mbere ubahamagre kuri  telefone) • Ufite umuriro , ubabara mu mugongo wo hasi, ucika intege muri rusange. • Ugira isesemi kandi ukaruka • Ufata imiti ya kanseri. • Urwaye diyabeti , utwite c...

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara ya herpes, menya uko wafasha umuntu urwaye ibihara

Image
INDWARA Y'IBIHARA Ibihara ni indwara yandura cyane iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa virus ya helpes (mu ndimi z'amahanga) ikaba ituma umuntu agira umuriro . Iyo virusi yandura cyane cyane binyuze mu dutonyanga duturutse mu myanya y'ubuhemekero cyangwa se uducandwe duturuka mu kanwa iyo umuntu avuga, akoroye cyangwa yitsamuye. Uyirwaye ashobora guhita ayanduza abandi umunsi ubanziriza ko azana uduheri ku mubiri no mu minsi itanu uduheri twaratungutse. Ibimenyetso bitangira kugaragara hagati y'iminsi 14 - 21. Mu ntangiriro y'iyo ndwara igaragazwa n'ibiheri bikwira ku mubiri, aho byaje hagatukura kandi hakaryaryata. Ibiheri bimwe muri ibyo bizamo amazi imbere , bigahishira kandi akenshi bikameneka cyangwa bikaza ariko ntibihishire neza nyuma y'iminsi bigahoka aho byari biri hagasigara inkovu. Ibindi biheri biza hagati y'iminsi 3-4 ugereranije. (Abana benshi hejuru y' ibyo bimenyetso usanga bafite umuriro , inkorora, kubura ubushake bwo kur...

Dore igitera Imbwa, Ibyo wakorera umuntu ufashe n'imbwa, n'abantu bakunze gufatwa n'imbwa

Image
GUFATWA N'IMBWA Imbwa ni indwara ifata imikaya igatuma yikanyakanya umuntu atabishaka akenshi bikaba bibangamira uwo bibayeho. Iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu bakora imyitozo ngororamubiri . Iyo imbwa ifashe umuntu aho amagufwa abiri ahurira harakweduka inyama zaho zigakururuka cyangwa hagahengama gato. Icy' ingenzi imbwa imaze kugufata ni ugukora ubuvuzi bw'ibanze ku buryo bwihuse. Aho yagufashe hashobora kubyimba no kubabaza ikimara kugufata. Inama eshatu zo kwivura mu rugo: • Ubukonje - Shyira barafu aho yagufashe, ariko ntuhite uyirambika ku mubiri utabanjeho agatambaro, mu buryo bwo kwirinda gutitira kubera ubukonje. • Kwegura - Egura cyangwa shyira hejuru aho imbwa yagufashe kugira ngo habyimbuke. • Gukanda - Shyira aho imbwa yagufashe bande mu gihe cy'iminsi mike. Wirinde kuyihambiraho cyane. U ko w akwi vura imbwa: • Kubw ' uburibwe n'ububabare niwumva ari ngombwa unywe umuti ugabanya ububabare cyangwa ugabanya ububabare no kubyimbirw...

Dore icyo wakorera umuntu urwaye Impiswi(Diarrhoea), Dore igihe wakenera kujya ku ivuriro igihe urwaye impiswi.

Image
IMPISWI( D iarrhee) Impiswi n i indw ara i garagazwa kenshi no kwituma mu buryo budasanzwe aho umurwayi yituma umusarani urekuye cyane(w'amazi). K andi akituma kenshi ku munsi. Akenshi iterwa n'udukoko dutandukanye harimo udutera indwara z'amara two mu bwoko bwa bagiteri ndetse n'utwo mu bwoko bw'amaparazite. Hari ndetse n'iterwa namavirusi nk'ay itwa Norovirus ndetse na rotavirus. Impamvu rusange iyitera ni virusi y'icyorezo kandi birikiza. No kunywa imiti ya antibiyotike nabyo bishobora  kubitera, kuko ituma udukoko twa bagiteri ziba mu mara zihungabana, ku bwo ibyo mu gihe umuntu ari  kunywa umuti w'antibiyotike ntagomba kunywa amata na yawurute cyangwa se agakoresha ibinini, ibintu byakozwe bigashyirwamo aside y'amata na bagiteri. Ibimenyetso biranga umuntu urwaye impiswi: • Urwaye impiswi akenshi yituma ibintu byoroshye cyane inshuro nyinshi ku munsi. • Kubabara mu nda umwanya muto, kugira isesemi no kuruka. • Ibimenyetso byo kutag...

Bigenda gute kugirango umuntu agire iseseme maze aruke? Ni gute nafasha umuntu uri kuruka? Ni ryari kuruka biba biteje ikibazo?

Image
KUGIRA ISESEME NO KURUKA Kugira isesemi no kuruka ni uburwayi busanzwe, bukaba burwarwa na buri wese rimwe na rimwe mu minsi y'ubuzima bwe. Akenshi bikaba bifatwa nk'ibimenyetso by'indwara aho gufatwa nk'uburwayi nyirizina. Hafi ya kenshi iyo utangiye kuruka cyangwa kurwara impiswi bitunguranye birikiza hagati y'umunsi  1-3. Ibimenyetso by'izi ndwara: • Kimwe mu bikunze gutera kuruka mu buryo butunguranye ni ukubyimba kw'amara. Kuruka  gutunguranye, akenshi biba ari ibintu bibangamiye umubiri kandi mu birutsi haba harimo ibintu  bivuye mu gifu cyangwa mu nda biba ari amazi rimwe na rimwe asa n'icyatsi. Muri icyo gihe akenshi umuntu ahitwa  ibintu bisa n'amazi, mu nda hakagongera kandi akenshi umuntu akagira n'umuriro. • Ibimenyetso by'uko ingano y'amazi mu mubiri w'umuntu iba idahagije: inkari ziragabanuka, ururimi  ruruma n'umubiri ukeruruka, muri rusange umuntu akumva atameze neza, amaso agaturumbuka. Kwivura iyi ndwara:...

Indwara itangaje y'uduheri dufata munsi y'ikirenge no mu biganza, reba inama z'uko wayirinda. n'uko wafasha uyirwaye.

Image
UDUHERI , reba no ku miswa yo ku birenge no kutubyimba duto. Uduheri ni indwara ikunda kuza ku ruhu cyangwa mu bwoya. Tukaba dukunze kuza ku kiganza cyangwa mu  bworo bw'ikirenge kandi tugakurira ku mubiri dukora igice cy'uruziga. Ibimenyetso byatwo • Mu ntangiriro utwo duheri dukura dusa n'uruhu rw'umubiri noneho twamara gukura neza  tugakomera. Utumazeho iminsi n'utunini turameneka kandi dushobora kubabaza umuntu cyane. • Uduheri tuza mu bworo bw'ikirenge burimo amoko abiri: udukurira ku ruhu, uduheri tuza ari kamwe  kamwe cyangwa udukurira mu ruhu imbere tukaba twegeranye kamwe iruhande rw'akandi tukaba  dushobora kugera kuri centimetero nyinshi zaho turi. • Uduheri tuza ku kiganza akenshi dukwirakwira hafi y'inzara. • Kuruma inzara no gukomeretsa hagati y'inzara n'uruhu bishobora gutuma uduheri turi hafi  y'inzara turushaho gukura. • Ku munwa, ku ruhu rwo ku jisho, mu myanya y'amazuru uduheri twaho tuba atari tunini. Kwivur...

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara y'ubushita, dore uko wayivura n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro.

Image
UBUSHITA Ubushita buterwa n'agasimba kameze nk' igitagangurirwa kangana na 0,3mm-0,5mm z'uburebure kari mu  bwoko bw'indondwe. Abantu bashobora kwanduzanya ubushita mu gukoranaho. Gukora ahantu hamwe  ako gasimba karumye birahagije ko umuntu ahita yandura. Gusuhuzanya cyangwa gukora ku muntu ako kanya ntabwo byatuma umuntu yanduza undi. Birashoboka ko ubwo buheri burwara umuntu warusanzwe  arwaye ibindi biheri bizamo amazi cyangwa ukabwandurira mu myenda. Ururondwe rw'ingore rushobora  kubaho hagati y'umunsi 1-2 rudafashe ku mubiri. Abantu ntibashobora kwanduza inyamaswa ubwo buheri kandi n'inyamaswa ntizishobora kwanduza abantu ubwo buheri. Ururondwe rw'ingore ruba ku ruhu  rw'umuntu ukwezi, muri icyo gihe ruterera amagi yarwo ku mubiri ari hagati ya 60 - 90. Ubuheri butangira  kurya umuntu hagati ya nyuma y'ibyumweru 3-6 uhereye umunsi umuntu yafatiweho, nyuma yabwo nibwo  abasirikare b'umubiri batangira kwirema ngo barwanye uburondwe ...

Dore uko wakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. reba igihe biba ari ngombwa kujya ku ivuriro.

Image
INDWARA ZO MU MYANYA NDANGAGITSINA Ahanini indwara zo mu myanya ndangagitsina zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Indwara zo mu  myanya ndangagitsina ni izi: o Kalamidiya o Kondoloma o Mburugu o Imitezi o Imisuha o Virusi itera SIDA Rimwe na rimwe iyo umugore ababara mu gitsina, hari uduheri, arwaye umwijima wo mu rwego rwa  hepatiti B, bibarirwa mu ndwara zo mu myanya ndangagitsina. Ibimenyetso by'izi ndwara: • Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizikunda guhita zigaragaza ibimenyetso. Ushobora no kuyimarana umwaka nta kimenyetso. • Kubabara uri kunyara cyangwa mu nda yo hasi. • Kunyara ibintu byenda gusa n'amashyira. • Kuzana ibisebe ku gitsina. Uko wakwivura izi ndwara: • Uko indwara ibonetse hakiri kare niko haba hari amahirwe yo kuyikira. Umuti w' antibiyotike  ushobora kuvura imitezi, mburugu n'ibyuririzi. Virusi itera SIDA nta miti ifite yo kuyikiza, ariko hari imiti ituma iyo virusi itaguma kugira ubukana mu mubiri w'umuntu...

Dore Imiti ivura inda zo mu mutwe, ku bagira imisatsi imara igihe ku mitwe yabo. Soma n'uko wakwirinda iyi ndwara!

Image
INDWARA ZO KU MUTWE (inda) :   Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n'abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye. Inda ntizikunze guhita zigaragara ku maso. Kugira ngo ziboneke n' uko usokoresha igisokozo gifite amenyo akomeye, nka mukushi cyangwa igisokozo gikuramo inda, nyuma umuntu akagisokoresha yashyize  urupapuro rw'umweru aho asokoreza. Kuri urwo rupapuro niho inda zigwa umuntu agahita azibona. Ndetse  imigi (amagi y'inda y'umweru) iyo iri mu mutwe biba byemeza ko umuntu arwaye inda. Igisokozo gikuramo  inda gishobora kugurirwa kuri farumasi. Ibimenyetso by'iy...

Indwara ziterwa n'ururondwe ushobora kuzirinda, kuzivura, reba igihe biba ari ngombwa kujya kwa muganga.

Image
INDWARA ZITERWA N'URURONDWE: Indwara ziterwa n'ururondwe ni indwara zikunze kugaragara cyane ku isi akenshi ziba zatewe no kurumwa n'indondwe. Izi ndwondwe rero tukaba tuzisanga ahantu henshi hatandukanye , haba mu mashyamba cyangwa se no ku nyamaswa tworora mu ngo zacu. Ururondwe  iyo rukurumye rushobora kugushyiramo udukoko dutera indwara runaka, mbese nk'uko umubu utera mu muntu udukoko dutera malariya iyo umurumye. Bikaba rero ari iby'ingenzi ko tumenya iby'utu dukoko mu rwego rwo kwirinda n'indwara ziduturukaho. Dore icyo wakora: Mu gihe ugenda mu byatsi cyangwa mu ishyamba ujye wambara bote n'amapantaro afite amaguru maremare. Ipantaro uyicengeze mu masogisi. Wambare imyenda ifite amabara yerurutse kugira ngo  nihajyaho ururondwe uhite urubona. Mbere yo kwinjira mu nzu banza ukungute imyenda. Banza urebe niba  nta rurondwe rwafashe ku mubiri, nusanga ruriho urukureho. Indondwe zishobora gufata ku bantu zivuye ku nyamaswa zo mu rugo. Kwivura...

Dore icyakubwira ko uzarwara amashamba, Indwara ituma umuntu abyimba munsi y'amatwi, dore uko wayirinda, uko wayivura , igihe biba ari ngombwa kureba muganga

Image
AMASHAMPA(Mumps) (kubyimba mu nsina z'amatwi): Indwara y'amashamba ni indwara ifata munsi y'amatwi, ugasanga habyimbye. Abanyarwanda ugasanga barayifataga mu buryo butandukanye aho bamwe bisigaga imbyiro mu maso ngo bumva ko umuntu naza kubaseka indwara ibavaho ikimukira k'usetse. Ariko icyo twavuga, iyi ni indwara isanzwe nk'izindi zose kandi ishobora kuvurirwa kwa muganga. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Kugira ibikororwa n'ibirenda byinshi mu muhogo • Kuribwa bikabije no kumva mu matama haremereye, cyane cyane iyo wunamye, kandi bijya bibaho  rimwe na rimwe umuntu ntagire ibindi bimenyetso bigaragara • Kugira uburibwe mu menyo yo hejuru cyangwa kumva amaso aremereye nabyo bishobora kuba  ibimenyetso • N'ibicurane bisanzwe nabyo akenshi bituma umuntu ashobobora kubabara cyangwa umuntu  akumva amatama yaremereye. Ibimenyetso nk'ibyo bidakomeye ntabwo bivurwa n'umuti w'antibiyotike ahubwo uburyo  busanzwe bwo kuvura ibicicurane uba bu...