04 February, 2015

Sobanukirwa ibirebana n'Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana

Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana:
Iyi fishi ikoreshwa mu kuzuza amakuru arebana n’imikurire y’umwana uko igihe kigenda. Ayo makuru yandikwa ku ifishi akaba ari imyaka n’ibiro by'umwana. Mu RWANDA hari gahunda ya Buri kwezi, aho ababyeyi bakangurirwa gupimisha abana babo ku bajyanama b'ubuzima. Umujyanama wubuzima akaba aba agomba gupima ibiro by’abana bose bari mu gace ukoreramo akandika Imyaka/Ibiro ku mafishi y’imikurire yabo.

Icyo iriya fishi isobanura:
Umutuku = umwana agomba guhita yoherezwa ku ivuriro.
Umuhondo = Imirire y’umwana igomba kugenzurwa n’umuryango ukigishwa uburyo bwo guha umwana ifunguro ryuzuye.
Icyatsi kibisi = umwana afite ubuzima bwiza. Umuryango ugomba gushimirwa no gukomeza ishyaka mu kugaburira umwana neza.

03 February, 2015

, ,

Dore ibiranga indwara ifata umuyoboro w'inkari, menya uko wafasha umuntu uyirwaye.


INDWARA YO KUBYIMBIRWA K'UMUYOBORO W'INKARI KU BANTU BAKURU
Muri rusange indwara yo kubyimbirwa k'umuyoboro w'inkari ikunze gufata igitsina gore n'abantu bageze mu za bukuru.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:

• Kumva ushaka kwihagarika buri kanya.
• Kumva ubabara mu gihe wihagarika.
Kugira umuriro.
• Kubabara umugongo wo hasi no mu nda yo hasi.
Kugira isesemi no kuruka.
• Kuzana amaraso avanze n'inkari igihe wihagarika.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Nywa ibintu byinshi, urugero umutobe w'inkeri cyangwa amazi.
• Nywa ikinini kigabanya ububabare mu gihe ari ngombwa.
• Kujya kunyara hagati y'amasaha 3-4 na buri gihe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.
• Uharanire kugira isuku ihagije.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba(mbere na mbere ubahamagre kuri telefone)
Ufite umuriro, ubabara mu mugongo wo hasi, ucika intege muri rusange.
Ugira isesemi kandi ukaruka
• Ufata imiti ya kanseri.
Urwaye diyabeti, utwite cyangwa wonsa.
• Uri mu zabukura utangiye kujya akorora cyangwa uvuga ibintu bidahuye.
• Mu nkari harimo amaraso.
• Umwana cyangwa umugabo ufite ibimenyetso by'uburwayi bwo mu rwungano rw'inkari.
• Nubwo unywa umuti wa antibiyotike ibimenyetso by'uburwayi bikaba bikikugaragaraho.
• Ibimenyetso byo kurwara mu myanya y'urunyariro ntibigabanuke kandi wagerageje kwivurira mu rugo.
Niba utwite, itabaze abaganga bavura indwara z'abagore!

,

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara ya herpes, menya uko wafasha umuntu urwaye ibihara

INDWARA Y'IBIHARA
Ibihara ni indwara yandura cyane iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa virus ya helpes (mu ndimi
z'amahanga) ikaba ituma umuntu agira umuriro. Iyo virusi yandura cyane cyane binyuze mu dutonyanga
duturutse mu myanya y'ubuhemekero cyangwa se uducandwe duturuka mu kanwa iyo umuntu avuga, akoroye cyangwa yitsamuye.

Uyirwaye ashobora guhita ayanduza abandi umunsi ubanziriza ko azana uduheri ku mubiri no mu minsi itanu uduheri twaratungutse. Ibimenyetso bitangira kugaragara hagati y'iminsi 14 - 21. Mu ntangiriro y'iyo ndwara igaragazwa n'ibiheri bikwira ku mubiri, aho byaje hagatukura kandi hakaryaryata. Ibiheri bimwe muri ibyo bizamo amazi imbere, bigahishira kandi akenshi bikameneka cyangwa bikaza ariko ntibihishire neza nyuma y'iminsi bigahoka aho byari biri hagasigara inkovu. Ibindi biheri biza hagati y'iminsi 3-4 ugereranije. (Abana benshi hejuru y' ibyo bimenyetso usanga bafite umuriro, inkorora, kubura ubushake bwo kurya no kugira umunaniro igihe ibiheri biba bitangiye kuza n'umunsi ubanziriza ko ibiheri biza). Ibimenyetso by'ibihara bishobora no kuza ari bike cyane, mbese wabirwara ukazana ibiheri bihishiye bike. Iyo ibiheri byamenetse ntawe uba ushobora kwanduza.
Mukwirinda iyi ndwara ni uguterwa urukingo rwakabuhariwe rwabugenewe.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
Kugira umuriro igihe ibiheri biba bigitangira kuza.
Ibiheri biryaryata.
• Ibiheri by'ibihara bishobora no kuza mu kanwa.
• Kubababara umutwe.
• Inkorora.
• Kumva udashaka kurya.
• Kugira umunaniro ibiheri bitangiye kuza cyangwa umunsi ubanziriza ko ibiheri bitunguka.
Kwivura
• Ibihara kenshi birikiza urebye nko hagati y'icyumweru 1-2
• Umwana agomba kuguma mu rugo hagati y'iminsi 5-6, kugeza ubwo ibihara biba byamaze kuma.
• Mu kugabanya umuriro mwakoresha ibinini bigabanya kubyimbirwa n'umuriro, kwambara imyenda yoroshye no kuba mu cyumba kirimo umwuka ukonje.
• Wishima mu bihara, ni biba ngombwa uce inzara kandi ni joro wambare ga.
• Kubw' uburyaryate wakoresha umuti banywa wa antihisitamini.
• Amavuta yo gusiga ku bihara wayabonera muri farumasi nta rupapuro rwanditswe na muganga
bisaba agabanya uburyaryate. Ntibyemewe gusigaho amavutaya korutizone.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
Utwite kandi utarigeze urwara ibihara ukaba uheruka guhura n'umuntu wari urwaye ibihara.
• Aribwo ukimara kubyara kandi wowe/cyangwa ari uruhinja rufite ibimenyetso by'ubwo burwayi.
• Uburyaryate bwabwo bukugoye, kandi n'amavuta avura ibihara ntacyo yakumariye. Iyo ari
ngombwa muganga mukuru aba ashobora kugenera umuntu umuti ugabanya uburyaryate.
• Ibiheri biri ku mubiri/ibyamenetse bisa ni ibyabyimbagatanye mbese byahishiye cyane, biri guhinda umuriro na /cyangwa bivirirana.
Wongeye kugira umuriro.
• Ibimenyetso by'uburwayi bitagabanuka kandi wagerageje kwivurira mu rugo.

Dore igitera Imbwa, Ibyo wakorera umuntu ufashe n'imbwa, n'abantu bakunze gufatwa n'imbwa

GUFATWA N'IMBWA
Imbwa ni indwara ifata imikaya igatuma yikanyakanya umuntu atabishaka akenshi bikaba bibangamira uwo bibayeho. Iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu bakora imyitozo ngororamubiri.
Iyo imbwa ifashe umuntu aho amagufwa abiri ahurira harakweduka inyama zaho zigakururuka cyangwa
hagahengama gato. Icy' ingenzi imbwa imaze kugufata ni ugukora ubuvuzi bw'ibanze ku buryo bwihuse.


Aho yagufashe hashobora kubyimba no kubabaza ikimara kugufata.
Inama eshatu zo kwivura mu rugo:
Ubukonje- Shyira barafu aho yagufashe, ariko ntuhite uyirambika ku mubiri utabanjeho
agatambaro, mu buryo bwo kwirinda gutitira kubera ubukonje.
Kwegura- Egura cyangwa shyira hejuru aho imbwa yagufashe kugira ngo habyimbuke.
Gukanda- Shyira aho imbwa yagufashe bande mu gihe cy'iminsi mike. Wirinde kuyihambiraho cyane. Uko wakwivura imbwa:
• Kubw'uburibwe n'ububabare niwumva ari ngombwa unywe umuti ugabanya ububabare cyangwa ugabanya ububabare no kubyimbirwa ukurikije inama z' uko ufatwa.
• Hita utangira ukore imyitozo ngorora mubiri hakiri kare, ukimara kumva ko ububabare budakabije
(hagatiy'ibyumweru 1-3 igufashe).

Fungura(rya) ibiribwa bikungahaye ku munyungugu wa fosifore kuko iyi ndwara akenshi iterwa n'uyu munyu uba wabaye muke mu mubiri.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzi cyawe, niba:
Uburibwe ari bwinshi cyane kandi ububabare butagabanuka.
Udashobora kwegura cyangwa kuzamura aho imbwa yagufashe.
• Aho imbwa yagufashe habyimbye cyane.
• Ibimenyetso by'uburwayi bikomeje kugaragara kandi kwivura mu rugo bikaba ntacyo bigufashaho.
,

Dore icyo wakorera umuntu urwaye Impiswi(Diarrhoea), Dore igihe wakenera kujya ku ivuriro igihe urwaye impiswi.


IMPISWI(Diarrhee)
Impiswi ni indwara igaragazwa kenshi no kwituma mu buryo budasanzwe aho umurwayi yituma umusarani urekuye cyane(w'amazi). Kandi akituma kenshi ku munsi.Akenshi iterwa n'udukoko dutandukanye harimo udutera indwara z'amara two mu bwoko bwa bagiteri ndetse n'utwo mu bwoko bw'amaparazite. Hari ndetse n'iterwa namavirusi nk'ayitwa Norovirus ndetse na rotavirus.

Impamvu rusange iyitera ni virusi y'icyorezo kandi birikiza. No kunywa imiti ya antibiyotike nabyo bishobora kubitera, kuko ituma udukoko twa bagiteri ziba mu mara zihungabana, ku bwo ibyo mu gihe umuntu ari kunywa umuti w'antibiyotike ntagomba kunywa amata na yawurute cyangwa se agakoresha ibinini, ibintu byakozwe bigashyirwamo aside y'amata na bagiteri.
Ibimenyetso biranga umuntu urwaye impiswi:

• Urwaye impiswi akenshi yituma ibintu byoroshye cyane inshuro nyinshi ku munsi.
• Kubabara mu nda umwanya muto, kugira isesemi no kuruka.
• Ibimenyetso byo kutagira amazi ahagije mu mubiri: urwungano rw'inkari ruragabanuka, ururimi rukuma n'umubiri ukumagara, muri rusange umuntu yumva atameze neza cyangwa amaso ye
agahenengera.
Kwivura Impiswi
• Ita ku isuku ihagije y'intoki.
• Haranira kunywa ibintu bihagije. Irinde kunywa ibintu biryohereye. Mu gihe umuntu mukuru arwaye indwara zo munda aba akeneye kunywa litiro zirenga 3 ku munsi.
• Nywa imitobe ivangwa n'amazi, amazi arimo gaze, icyayi, umutobe ufashe cyane w'inkeri cyangwa isupu y'inyama n' iy' imboga.
• Unywe amazi yakwirwa ku kiyiko buri hagati y'iminota 10, niba icyo unyweye cyose uhita ukiruka.
• Ushobora kugaruza ibyo wahiswe byose unywa amazi avanze n'ifu igurirwa muri farumasi. Haba harimo ibintu bituma amazi aba mu mubiri aba ahagije kandi bigatuma amara akora neza.
• Imiti ibonerwa kuri farumasi irimo aside n'amata bya bagiteri ni byiza kubikoresha.
• Gerageza kurya ibintu bidafata mu nda cyane n'ibiryo byoroshye nka salade, inkoko cyangwa amafi, imigati yumye n'utugati duto dukomeye.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Umwana cyangwa umukecuru bari guhitwa cyane. Kuri bo bishobora gutuma babura amazi ahagije mu mubiri ku buryo bashobora no gupfa. Ukurikirane uko bameze.
• Kutamererwa neza muri rusange.
• Impiswi zivanzemo amaraso.
• Uri kubabara cyane.
• Usanzwe ufite izindi ndwara urwara, urugero diyabete, n'igipimo cy'isukari ufite mu mubiri kigaragaza ko itari ku rugero rukwiriye.
• Utabasha kunywa bihagije kandi ufite ibimenyetso ko udafite amazi ahagije mu mubiri.
• Ari bwo ukiva mu rugendo rwo mu mahanga.
• Guhitwa bimaze icyumweru kirenga.
• Ukaba warigeze kunywa ibini bya antibiyotike noneho nyuma yabwo ugahita ugira umuriro ukanahitwa.
Umwana muto n'umuntu uri muzabukuru bo bagomba kwihutira kwivuza

Bigenda gute kugirango umuntu agire iseseme maze aruke? Ni gute nafasha umuntu uri kuruka? Ni ryari kuruka biba biteje ikibazo?


KUGIRA ISESEME NO KURUKA
Kugira isesemi no kuruka ni uburwayi busanzwe, bukaba burwarwa na buri wese rimwe na rimwe mu minsi
y'ubuzima bwe. Akenshi bikaba bifatwa nk'ibimenyetso by'indwara aho gufatwa nk'uburwayi nyirizina. Hafi ya kenshi iyo utangiye kuruka cyangwa kurwara impiswi bitunguranye birikiza hagati y'umunsi 1-3.
Ibimenyetso by'izi ndwara:

• Kimwe mu bikunze gutera kuruka mu buryo butunguranye ni ukubyimba kw'amara. Kuruka gutunguranye, akenshi biba ari ibintu bibangamiye umubiri kandi mu birutsi haba harimo ibintu bivuye mu gifu cyangwa mu nda biba ari amazi rimwe na rimwe asa n'icyatsi. Muri icyo gihe akenshi umuntu ahitwa ibintu bisa n'amazi, mu nda hakagongera kandi akenshi umuntu akagira n'umuriro.
• Ibimenyetso by'uko ingano y'amazi mu mubiri w'umuntu iba idahagije: inkari ziragabanuka, ururimi ruruma n'umubiri ukeruruka, muri rusange umuntu akumva atameze neza, amaso agaturumbuka.
Kwivura iyi ndwara:
• Kunywa ibintu bihagije (urugero:umutobe bavanga n'amazi). Ushobora kugerageza kunywa make make (desilitiro cyangwa ku inshuro imwe ukanywa make) kandi ukanywa ahagije ariko inshuro nyinshi. Urugero nko kunywa ayajya ku kiyiko buri hagati y'iminota 10. Ni byiza ko ibintu umuntu anywa biba bikonje.
• Niba kunywa birushaho gutuma uruka, tegereza amasaha make wongere ugerageze.
• Ku muntu mukuru kuruka iminsi ibiri ntibitera ingaruka yo kubura amazi mu mubiri, n' ubwo ibyo yaba anywa byose byajya bihita bigaruka.
• Kunyunguta barafu, kunywa umutobe ukonje cyane.
• Mu gihe umuntu akunda kuruka ni byiza ko agenzura niba ibyo yanyweye bihagije.
• Ushobora kugaruza ibyo uba warutse unywa umuti uvangwa n'amazi uboneka muri farumasi. Uba urimo ibintu bingana n'amazi aba akenewe mu mubiri, utuma n'amara akora neza.
Itabaze ibitaro cyanwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Kuruka kwatewe n' uko wakoze impanuka.
• Kuruka kwatumye wumva urushaho kumererwa nabi.
• Utanywa bihagije cyangwa ibyo unyweye byose ugahita ubiruka kandi ukaba ufite ibimenyetso by'uko udafite amazi ahagije mu mubiri.
• Ubabara cyane.
• Ufite uburwayi usanganywe, urugero nka diyabete, isukari ufite mu mubiri ikaba itari ku rugero rukwiriye. Ibimenyetso by'uburwayi bikuriho kandi uko wivuye mu rugo bikaba ntacyo
byakumariye. Umwana muto n'umuntu uri mu zabukuru bagomaba guhita bihutira kwivuza.

Indwara itangaje y'uduheri dufata munsi y'ikirenge no mu biganza, reba inama z'uko wayirinda. n'uko wafasha uyirwaye.


UDUHERI, reba no ku miswa yo ku birenge no kutubyimba duto.
Uduheri ni indwara ikunda kuza ku ruhu cyangwa mu bwoya. Tukaba dukunze kuza ku kiganza cyangwa mu bworo bw'ikirenge kandi tugakurira ku mubiri dukora igice cy'uruziga.
Ibimenyetso byatwo

• Mu ntangiriro utwo duheri dukura dusa n'uruhu rw'umubiri noneho twamara gukura neza tugakomera. Utumazeho iminsi n'utunini turameneka kandi dushobora kubabaza umuntu cyane.
• Uduheri tuza mu bworo bw'ikirenge burimo amoko abiri: udukurira ku ruhu, uduheri tuza ari kamwe kamwe cyangwa udukurira mu ruhu imbere tukaba twegeranye kamwe iruhande rw'akandi tukaba dushobora kugera kuri centimetero nyinshi zaho turi.
• Uduheri tuza ku kiganza akenshi dukwirakwira hafi y'inzara.
• Kuruma inzara no gukomeretsa hagati y'inzara n'uruhu bishobora gutuma uduheri turi hafi y'inzara turushaho gukura.
• Ku munwa, ku ruhu rwo ku jisho, mu myanya y'amazuru uduheri twaho tuba atari tunini.
Kwivura iyi ndwara:
• Uduheri twinshi duhita twikiza mu byumweru bibiri.
• Umuti w'uduheri uba ari acide yitwa salicylique (mu rurimi rw'igifaransa) na side yitwa lactique (mu rurimi rw'igifaransa). Mwabibonera kuri farumasi. Ushobora kuba umeze nka siparadara umuntu yiyomekaho, nk' ibitonyanga, nka jeri n'umeze nk'amavuta.
• Bakata agasiparadara kangana nuko uduheri tungana bakakomeka hejuru y'uduheri.
• Umuti w'ibitonga, uw'amavuta arekuye n'uw'igikotoro uwusiga aharwaye buri munsi.
• Muri farumasi haboneka umuti ukonje utuma uduheri two mu ntoki dukira ariko uduheri turi mu kirenge two ntidukizwa nawo.
• Rimwe na rimwe no hejuru y'uduheri bashyiraho siparadara ifite utwenge(kimwe n' uko bashyiraho siparadara irimo umuti) bishobora kuba bihagije ngo umuntu akire.
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Uduheri turi mu kirenge dutuma utabasha kugenda neza naho uduheri turi ku kiganza tukurya cyane.

Dore icyakubwira ko uzarwara indwara y'ubushita, dore uko wayivura n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro.


UBUSHITA
Ubushita buterwa n'agasimba kameze nk' igitagangurirwa kangana na 0,3mm-0,5mm z'uburebure kari mu bwoko bw'indondwe. Abantu bashobora kwanduzanya ubushita mu gukoranaho. Gukora ahantu hamwe ako gasimba karumye birahagije ko umuntu ahita yandura. Gusuhuzanya cyangwa gukora ku muntu ako
kanya ntabwo byatuma umuntu yanduza undi. Birashoboka ko ubwo buheri burwara umuntu warusanzwe arwaye ibindi biheri bizamo amazi cyangwa ukabwandurira mu myenda. Ururondwe rw'ingore rushobora kubaho hagati y'umunsi 1-2 rudafashe ku mubiri. Abantu ntibashobora kwanduza inyamaswa ubwo buheri
kandi n'inyamaswa ntizishobora kwanduza abantu ubwo buheri. Ururondwe rw'ingore ruba ku ruhu rw'umuntu ukwezi, muri icyo gihe ruterera amagi yarwo ku mubiri ari hagati ya 60 - 90. Ubuheri butangira kurya umuntu hagati ya nyuma y'ibyumweru 3-6 uhereye umunsi umuntu yafatiweho, nyuma yabwo nibwo abasirikare b'umubiri batangira kwirema ngo barwanye uburondwe kandi bakanarwanyako bwatutumbana.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:

• Kugira uburyaryate nimugoroba.
• Uburyaryate no kwishimagura bikomeza kwiyongera hagati y'intoki, mu kiganza n' aho ikiganza gitangirira. Ku bana bato buza no ku birenge. Aho ururondwe rw'ingore rwarumye haba hangana na 0,5-1 cm z'uburebure. Ku rundi ruhande aho ururondwe rwarumye hakaba hari uduheri dutoya tujya gusa n'umukara.
Kwivura iyi ndwara:
• Niba muri bene wanyu, ku kigo cy'incuke, ku kigo cy'amashuri, muganga mukuru yaravuze ko hari iyo ndwara y'ubuheri kandi ubona namwe mu rugo rwanyu mufite ibimenyetso by' ubwo burwayi, mwahita mutangira kwivura mutiriwe mujya kwa muganga mukuru.
• Kuri farumasi hari umuti w'amavuta urimo perimetirini, kuwuhabwa ntibigombera urupapuro rw'imiti rwanditswe na muganga. Agacupa kamwe kaba karimo amagarama 30 kaba gahagije ku muntu mukuru ngo kabe kabukijije. Ku bana batarageza ku myaka 10, 1/2 cy' ako gacupa kiba gihagije.
o Nimugoroba umaze kwiyuhagira wisiga ayo mavuta umubiri wose uhereye mu ijosi ukageze ku birenge utibagiwe ku gitsina cyangwa hagati y'intoki.
o Ahari ubwoya ntabwo basigamo amavuta.
• Mu gitondo ugomba kwiyuhagira neza kandi ugahindura imyenda y'imbere n' iyo kuraramo.
• Umuntu wo mu mubana ubu agifite uburyaryate aba agomba kongera kwivura nyuma y'icyumweru.
• Umuntu wo mu muryango udafite ibimenyetso by' ubwo burwayi yivura inshuro imwe gusa bikaba bihagije.
• Ni ingenzi ko abantu baba babana mu rugo bivuriza rimwe batarebye ko umuntu afite uburyaryate cyangwa atabufite. Iyo
mu muryango bamwe bivuye rugikubita ariko umwe ntiyivure yibwira ko atanduye akenshi hashira icyumweru akanduza abo babana bari bivuye.
• Ubushita ntabwo bwatuma abantu bakora isuku idasanzwe mu rugo cyangwa ngo batere umuti wica udukoko mu rugo. Kumesa imyenda itaruhije imesa, urugero nk'amakote y'abana wayamesa  ukoresheje gahunda yo kumesa imyenda isanzwe. Birahagije, kubika imyenda usanzwe ukorana, ukamara iminsi mike utayambara cyangwa ukayimeshesha amazi ashyushye
ugashyiramo isabune irimo umuti, ugakurikiza inama zuko uwo muti ukoreshwa.

Itabaze ibitaro ibitaro  cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Niba warivuye ubushita ariko uburyaryate ntibushire hagati ya nyuma y'ibyumweru 2-3 cyangwa uburyaryate bwari bwashize bukongera kugaruka nyuma y' icyumweru.



Dore uko wakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. reba igihe biba ari ngombwa kujya ku ivuriro.


INDWARA ZO MU MYANYA NDANGAGITSINA
Ahanini indwara zo mu myanya ndangagitsina zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Indwara zo mu myanya ndangagitsina ni izi:
o Kalamidiya
o Kondoloma
o Mburugu
o Imitezi
o Imisuha
o Virusi itera SIDA
Rimwe na rimwe iyo umugore ababara mu gitsina, hari uduheri, arwaye umwijima wo mu rwego rwa hepatiti B, bibarirwa mu ndwara zo mu myanya ndangagitsina.
Ibimenyetso by'izi ndwara:

• Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizikunda guhita zigaragaza ibimenyetso.
Ushobora no kuyimarana umwaka nta kimenyetso.
• Kubabara uri kunyara cyangwa mu nda yo hasi.
• Kunyara ibintu byenda gusa n'amashyira.
• Kuzana ibisebe ku gitsina.
Uko wakwivura izi ndwara:
• Uko indwara ibonetse hakiri kare niko haba hari amahirwe yo kuyikira. Umuti w' antibiyotike ushobora kuvura imitezi, mburugu n'ibyuririzi. Virusi itera SIDA nta miti ifite yo kuyikiza, ariko hari
imiti ituma iyo virusi itaguma kugira ubukana mu mubiri w'umuntu, igatuma ibyuririzi bitaza vuba.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ujya kunyara ukababara, unyara ibimeze nk'amashyira cyangwa wazanye ibisebe ku gitsina. Iyo ufite ibi imenyetso baba bagomba kugusuzuma iminsi itarenze ibiri!
• Niba uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsina itemewe cyangwa ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Birahagije iyo usabye gusuzumwa mu minsi mikeya.
Niba ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakoresha agakingirizo mu gihe
cyose uri gukora imibonanompuzabitsina kugira ngo wirinde kwanduza uwo mwashakanye. Koresha agakingirizo mu
gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bigutunguye kugira ngo wikingire. Agakingirizo iyo
gakoreshejwe neza kakurinda kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina. Ujye wibuka ko gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo muhuje igitsina /gusomana ku gitsina,
gukora imibonano ukoresheje umunwa nabyo ushobora kubyanduriramo indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina.

Dore Imiti ivura inda zo mu mutwe, ku bagira imisatsi imara igihe ku mitwe yabo. Soma n'uko wakwirinda iyi ndwara!


INDWARA ZO KU MUTWE (inda): Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n'abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye.
Inda ntizikunze guhita zigaragara ku maso. Kugira ngo ziboneke n' uko usokoresha igisokozo gifite amenyo
akomeye, nka mukushi cyangwa igisokozo gikuramo inda, nyuma umuntu akagisokoresha yashyize urupapuro rw'umweru aho asokoreza. Kuri urwo rupapuro niho inda zigwa umuntu agahita azibona. Ndetse imigi (amagi y'inda y'umweru) iyo iri mu mutwe biba byemeza ko umuntu arwaye inda. Igisokozo gikuramo inda gishobora kugurirwa kuri farumasi.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:

• Inda ziruma mu mutwe aho umusatsi utereye ariko aho zarumye haba haryaryata.
• Kwishima ku mutwe bituma ku mutwe haza udukoko twangiza umubiri, hakanatutumbana.
Kwivura iyi ndwara nabikora gute?
• Shampo ikuramo inda:
o Iyo wogesha shampo ikuramo inda uyirekeremo iminota icumi kugira ngo ibanze imare gukora neza.
o Nyuma y'icyumweru wongere urebe uko mu mutwe hameze.
o Permetriini bayishyiriramo umwana umaze hejuru y'igice cy'umwaka avutse.
o Malationi bayishiriramo umwana urengeje imyaka ibiri y'amavuko.
o Ushobora no gukoresha malationi imeze nk'amazi, umuntu ayasiga mu mutwe yuma akaza kumesamo ngo ivemo akoresheje shampo nyuma y'amasaha 12. Uko itagomba gukoreshwa ni kimwe na shampo ya malatiyoni.
• Umuti umeze nk'amazi
o Umuti umeze nk'amzi bawusiga mu musatsi, ku mutwe hejuru hanyuma ukawurekeramo ukurikije inama z'uko ukoreshwa, hanyuma ukaza kumesheshamo shampo.
o Wongera kuwushyiramo bibaye ngombwa nka nyuma y'iminsi 7-10.
o Muri uwo muti haba harimo silikoni ituma inda n'amagi yazo bipfa.
o Uwo muti urimo silikoni wakoreshwa n'abantu bose ndetse n'abagore batwite n'abonsa.
• Mu gukuramo imigi bakoresha igisokozo gikomeye cyangwa mukushi. Hari igisokozo cyagenewe
gukuramo inda.
• Ingofero cyangwa ibitambaro byo mu mutwe n'ibyo kurazamo bimeserwa kuri dogere 60 hamwe n'amazi n'isabune imesa imyenda.
• Imyenda idashobora kumeswa cyangwa ibindi bikoresho ubishira mu ishashi ukabifungiramo bikamaramo ibyumweru bibiri. Inda zipfiramo icyo gihe. Ikindi umuntu ashobora gukora
n'ugushyira iyo myenda idashobora kumeswa mu cyumba gikonjesha cyane ukayimazamo umunsi wose.
• Nubwo inda abantu barwara zidashobora kuba mu bwoya bw'amatungo yo mu mu rugo aba agomba kuhagizwa shampo ivura inda.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ku mutwe haje uduheri.
• Ibimenyetso by' uburwayi ntibishire nubwo wagerageje kwivurira mu rugo.
,

Indwara ziterwa n'ururondwe ushobora kuzirinda, kuzivura, reba igihe biba ari ngombwa kujya kwa muganga.


INDWARA ZITERWA N'URURONDWE: Indwara ziterwa n'ururondwe ni indwara zikunze kugaragara cyane ku isi akenshi ziba zatewe no kurumwa n'indondwe. Izi ndwondwe rero tukaba tuzisanga ahantu henshi hatandukanye , haba mu mashyamba cyangwa se no ku nyamaswa tworora mu ngo zacu. Ururondwe  iyo rukurumye rushobora kugushyiramo udukoko dutera indwara runaka, mbese nk'uko umubu utera mu muntu udukoko dutera malariya iyo umurumye. Bikaba rero ari iby'ingenzi ko tumenya iby'utu dukoko mu rwego rwo kwirinda n'indwara ziduturukaho.
Dore icyo wakora: Mu gihe ugenda mu byatsi cyangwa mu ishyamba ujye wambara bote n'amapantaro afite amaguru
maremare. Ipantaro uyicengeze mu masogisi. Wambare imyenda ifite amabara yerurutse kugira ngo nihajyaho ururondwe uhite urubona. Mbere yo kwinjira mu nzu banza ukungute imyenda. Banza urebe niba nta rurondwe rwafashe ku mubiri, nusanga ruriho urukureho. Indondwe zishobora gufata ku bantu zivuye
ku nyamaswa zo mu rugo.

Kwivura iyi ndwara:
• Ikureho ururondwe ukoreshe intoki ufate hafi hashoboka hanyuma urushiture. Irinde gusyonyorera ururondwe ku mubiri. Muri farumasi haba hari ibikoresho byabugenewe byo gukuraho ururondwe.
• Oza aho ururondwe rwakurumye ukoresheje umuti wica mikorobe.
• Mu gihe wabyimbiwe cyangwa ufite uburibwe ushobora gukoresha barafu, byaba ngombwa ugakoresha imiti igabanya ububabare.
• Reba uko umubiri ukomeza kumera. Aho rwakurumye haratukura kandi kuri uwo munsi hararyaryata ariko bihita bishira.
Itabaze ibitaro  cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Iruhande rw' aho rwakurumye harushaho kubyimba, bigeze kuri sentimetero 5, kabaye nk'agaheri k'uruziga. Agaheri kari aho warumwe gashobora kuguma gasa ahandi.
Ugize umuriro nyuma yo kurumwa n'akarondwe ukagira iseseme, ukababara umutwe cyangwa ubabara ku mavi ukabona hari igice cy'umubiri kitari gukora neza.

02 February, 2015

Dore icyakubwira ko uzarwara amashamba, Indwara ituma umuntu abyimba munsi y'amatwi, dore uko wayirinda, uko wayivura , igihe biba ari ngombwa kureba muganga


AMASHAMPA(Mumps) (kubyimba mu nsina z'amatwi): Indwara y'amashamba ni indwara ifata munsi y'amatwi, ugasanga habyimbye. Abanyarwanda ugasanga barayifataga mu buryo butandukanye aho bamwe bisigaga imbyiro mu maso ngo bumva ko umuntu naza kubaseka indwara ibavaho ikimukira k'usetse. Ariko icyo twavuga, iyi ni indwara isanzwe nk'izindi zose kandi ishobora kuvurirwa kwa muganga.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:

• Kugira ibikororwa n'ibirenda byinshi mu muhogo
• Kuribwa bikabije no kumva mu matama haremereye, cyane cyane iyo wunamye, kandi bijya bibaho rimwe na rimwe umuntu ntagire ibindi bimenyetso bigaragara
• Kugira uburibwe mu menyo yo hejuru cyangwa kumva amaso aremereye nabyo bishobora kuba ibimenyetso
N'ibicurane bisanzwe nabyo akenshi bituma umuntu ashobobora kubabara cyangwa umuntu akumva amatama yaremereye.
Ibimenyetso nk'ibyo bidakomeye ntabwo bivurwa n'umuti w'antibiyotike ahubwo uburyo busanzwe bwo kuvura ibicicurane uba buhagije. Ibimenyetso nk' ibyo bidakomeye bihita bikira mu
minsi mikeya.
Kwivura iyi ndwara:
• Umuti wo gushyira mu mazuru cyangwa imiti irwanya iyo ndwara irafasha.
• Koza mu mazuru ukoresheje akantu kabugenewe koza mu mazuru.
• Kunywa ibintu byinshi.
Imiti y'umuriro igabanya ububabare (parasetamolo, ibuporofene) irafasha
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ububabare bukabije cyane.
Ukomeje kugira umuriro nyuma y'iminsi itanu.
• Wumva ugenda uremba.
• Utatabashije gukira n' ubwo wagerageje kwivura.
Amashamba avurwa kenshi mu cyumweru kimwe umuntu akimara gufatwa n'ibicurane. Iyo uburibwe bwo mu matama atari bwinshi kandi butaramara icyumweru ntabwo aba akeneye kuvurwa na muganga mukuru kandi akenshi ntabwo aba akeneye kuvurwa n'umuti w' antibiyotike.