03 February, 2015
Indwara z'urwungano rw'ibiryo, Indwara zo mu mubiri
IMPISWI(Diarrhee)
Impiswi ni indwara igaragazwa kenshi no kwituma mu buryo budasanzwe aho umurwayi yituma umusarani urekuye cyane(w'amazi). Kandi akituma kenshi ku munsi.Akenshi iterwa n'udukoko dutandukanye harimo udutera indwara z'amara two mu bwoko bwa bagiteri ndetse n'utwo mu bwoko bw'amaparazite. Hari ndetse n'iterwa namavirusi nk'ayitwa Norovirus ndetse na rotavirus.
Impamvu rusange iyitera ni virusi y'icyorezo kandi birikiza. No kunywa imiti ya antibiyotike nabyo bishobora kubitera, kuko ituma udukoko twa bagiteri ziba mu mara zihungabana, ku bwo ibyo mu gihe umuntu ari kunywa umuti w'antibiyotike ntagomba kunywa amata na yawurute cyangwa se agakoresha ibinini, ibintu byakozwe bigashyirwamo aside y'amata na bagiteri.
Ibimenyetso biranga umuntu urwaye impiswi:
• Urwaye impiswi akenshi yituma ibintu byoroshye cyane inshuro nyinshi ku munsi.
• Kubabara mu nda umwanya muto, kugira isesemi no kuruka.
• Ibimenyetso byo kutagira amazi ahagije mu mubiri: urwungano rw'inkari ruragabanuka, ururimi rukuma n'umubiri ukumagara, muri rusange umuntu yumva atameze neza cyangwa amaso ye
agahenengera.
Kwivura Impiswi
• Ita ku isuku ihagije y'intoki.
• Haranira kunywa ibintu bihagije. Irinde kunywa ibintu biryohereye. Mu gihe umuntu mukuru arwaye indwara zo munda aba akeneye kunywa litiro zirenga 3 ku munsi.
• Nywa imitobe ivangwa n'amazi, amazi arimo gaze, icyayi, umutobe ufashe cyane w'inkeri cyangwa isupu y'inyama n' iy' imboga.
• Unywe amazi yakwirwa ku kiyiko buri hagati y'iminota 10, niba icyo unyweye cyose uhita ukiruka.
• Ushobora kugaruza ibyo wahiswe byose unywa amazi avanze n'ifu igurirwa muri farumasi. Haba harimo ibintu bituma amazi aba mu mubiri aba ahagije kandi bigatuma amara akora neza.
• Imiti ibonerwa kuri farumasi irimo aside n'amata bya bagiteri ni byiza kubikoresha.
• Gerageza kurya ibintu bidafata mu nda cyane n'ibiryo byoroshye nka salade, inkoko cyangwa amafi, imigati yumye n'utugati duto dukomeye.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Umwana cyangwa umukecuru bari guhitwa cyane. Kuri bo bishobora gutuma babura amazi ahagije mu mubiri ku buryo bashobora no gupfa. Ukurikirane uko bameze.
• Kutamererwa neza muri rusange.
• Impiswi zivanzemo amaraso.
• Uri kubabara cyane.
• Usanzwe ufite izindi ndwara urwara, urugero diyabete, n'igipimo cy'isukari ufite mu mubiri kigaragaza ko itari ku rugero rukwiriye.
• Utabasha kunywa bihagije kandi ufite ibimenyetso ko udafite amazi ahagije mu mubiri.
• Ari bwo ukiva mu rugendo rwo mu mahanga.
• Guhitwa bimaze icyumweru kirenga.
• Ukaba warigeze kunywa ibini bya antibiyotike noneho nyuma yabwo ugahita ugira umuriro ukanahitwa.
Umwana muto n'umuntu uri muzabukuru bo bagomba kwihutira kwivuza
Dore icyo wakorera umuntu urwaye Impiswi(Diarrhoea), Dore igihe wakenera kujya ku ivuriro igihe urwaye impiswi.

Indwara zo mu mubiri
KUGIRA ISESEME NO KURUKA
Kugira isesemi no kuruka ni uburwayi busanzwe, bukaba burwarwa na buri wese rimwe na rimwe mu minsi
y'ubuzima bwe. Akenshi bikaba bifatwa nk'ibimenyetso by'indwara aho gufatwa nk'uburwayi nyirizina. Hafi ya kenshi iyo utangiye kuruka cyangwa kurwara impiswi bitunguranye birikiza hagati y'umunsi 1-3.
Ibimenyetso by'izi ndwara:
• Kimwe mu bikunze gutera kuruka mu buryo butunguranye ni ukubyimba kw'amara. Kuruka gutunguranye, akenshi biba ari ibintu bibangamiye umubiri kandi mu birutsi haba harimo ibintu bivuye mu gifu cyangwa mu nda biba ari amazi rimwe na rimwe asa n'icyatsi. Muri icyo gihe akenshi umuntu ahitwa ibintu bisa n'amazi, mu nda hakagongera kandi akenshi umuntu akagira n'umuriro.
• Ibimenyetso by'uko ingano y'amazi mu mubiri w'umuntu iba idahagije: inkari ziragabanuka, ururimi ruruma n'umubiri ukeruruka, muri rusange umuntu akumva atameze neza, amaso agaturumbuka.
Kwivura iyi ndwara:
• Kunywa ibintu bihagije (urugero:umutobe bavanga n'amazi). Ushobora kugerageza kunywa make make (desilitiro cyangwa ku inshuro imwe ukanywa make) kandi ukanywa ahagije ariko inshuro nyinshi. Urugero nko kunywa ayajya ku kiyiko buri hagati y'iminota 10. Ni byiza ko ibintu umuntu anywa biba bikonje.
• Niba kunywa birushaho gutuma uruka, tegereza amasaha make wongere ugerageze.
• Ku muntu mukuru kuruka iminsi ibiri ntibitera ingaruka yo kubura amazi mu mubiri, n' ubwo ibyo yaba anywa byose byajya bihita bigaruka.
• Kunyunguta barafu, kunywa umutobe ukonje cyane.
• Mu gihe umuntu akunda kuruka ni byiza ko agenzura niba ibyo yanyweye bihagije.
• Ushobora kugaruza ibyo uba warutse unywa umuti uvangwa n'amazi uboneka muri farumasi. Uba urimo ibintu bingana n'amazi aba akenewe mu mubiri, utuma n'amara akora neza.
Itabaze ibitaro cyanwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Kuruka kwatewe n' uko wakoze impanuka.
• Kuruka kwatumye wumva urushaho kumererwa nabi.
• Utanywa bihagije cyangwa ibyo unyweye byose ugahita ubiruka kandi ukaba ufite ibimenyetso by'uko udafite amazi ahagije mu mubiri.
• Ubabara cyane.
• Ufite uburwayi usanganywe, urugero nka diyabete, isukari ufite mu mubiri ikaba itari ku rugero rukwiriye. Ibimenyetso by'uburwayi bikuriho kandi uko wivuye mu rugo bikaba ntacyo
byakumariye. Umwana muto n'umuntu uri mu zabukuru bagomaba guhita bihutira kwivuza.
Bigenda gute kugirango umuntu agire iseseme maze aruke? Ni gute nafasha umuntu uri kuruka? Ni ryari kuruka biba biteje ikibazo?

Indwara z'uruhu
UDUHERI, reba no ku miswa yo ku birenge no kutubyimba duto.
Uduheri ni indwara ikunda kuza ku ruhu cyangwa mu bwoya. Tukaba dukunze kuza ku kiganza cyangwa mu bworo bw'ikirenge kandi tugakurira ku mubiri dukora igice cy'uruziga.
Ibimenyetso byatwo
• Mu ntangiriro utwo duheri dukura dusa n'uruhu rw'umubiri noneho twamara gukura neza tugakomera. Utumazeho iminsi n'utunini turameneka kandi dushobora kubabaza umuntu cyane.
• Uduheri tuza mu bworo bw'ikirenge burimo amoko abiri: udukurira ku ruhu, uduheri tuza ari kamwe kamwe cyangwa udukurira mu ruhu imbere tukaba twegeranye kamwe iruhande rw'akandi tukaba dushobora kugera kuri centimetero nyinshi zaho turi.
• Uduheri tuza ku kiganza akenshi dukwirakwira hafi y'inzara.
• Kuruma inzara no gukomeretsa hagati y'inzara n'uruhu bishobora gutuma uduheri turi hafi y'inzara turushaho gukura.
• Ku munwa, ku ruhu rwo ku jisho, mu myanya y'amazuru uduheri twaho tuba atari tunini.
Kwivura iyi ndwara:
• Uduheri twinshi duhita twikiza mu byumweru bibiri.
• Umuti w'uduheri uba ari acide yitwa salicylique (mu rurimi rw'igifaransa) na side yitwa lactique (mu rurimi rw'igifaransa). Mwabibonera kuri farumasi. Ushobora kuba umeze nka siparadara umuntu yiyomekaho, nk' ibitonyanga, nka jeri n'umeze nk'amavuta.
• Bakata agasiparadara kangana nuko uduheri tungana bakakomeka hejuru y'uduheri.
• Umuti w'ibitonga, uw'amavuta arekuye n'uw'igikotoro uwusiga aharwaye buri munsi.
• Muri farumasi haboneka umuti ukonje utuma uduheri two mu ntoki dukira ariko uduheri turi mu kirenge two ntidukizwa nawo.
• Rimwe na rimwe no hejuru y'uduheri bashyiraho siparadara ifite utwenge(kimwe n' uko bashyiraho siparadara irimo umuti) bishobora kuba bihagije ngo umuntu akire.
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Uduheri turi mu kirenge dutuma utabasha kugenda neza naho uduheri turi ku kiganza tukurya cyane.
Indwara itangaje y'uduheri dufata munsi y'ikirenge no mu biganza, reba inama z'uko wayirinda. n'uko wafasha uyirwaye.

UBUSHITA
Ubushita buterwa n'agasimba kameze nk' igitagangurirwa kangana na 0,3mm-0,5mm z'uburebure kari mu bwoko bw'indondwe. Abantu bashobora kwanduzanya ubushita mu gukoranaho. Gukora ahantu hamwe ako gasimba karumye birahagije ko umuntu ahita yandura. Gusuhuzanya cyangwa gukora ku muntu ako
kanya ntabwo byatuma umuntu yanduza undi. Birashoboka ko ubwo buheri burwara umuntu warusanzwe arwaye ibindi biheri bizamo amazi cyangwa ukabwandurira mu myenda. Ururondwe rw'ingore rushobora kubaho hagati y'umunsi 1-2 rudafashe ku mubiri. Abantu ntibashobora kwanduza inyamaswa ubwo buheri
kandi n'inyamaswa ntizishobora kwanduza abantu ubwo buheri. Ururondwe rw'ingore ruba ku ruhu rw'umuntu ukwezi, muri icyo gihe ruterera amagi yarwo ku mubiri ari hagati ya 60 - 90. Ubuheri butangira kurya umuntu hagati ya nyuma y'ibyumweru 3-6 uhereye umunsi umuntu yafatiweho, nyuma yabwo nibwo abasirikare b'umubiri batangira kwirema ngo barwanye uburondwe kandi bakanarwanyako bwatutumbana.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Kugira uburyaryate nimugoroba.
• Uburyaryate no kwishimagura bikomeza kwiyongera hagati y'intoki, mu kiganza n' aho ikiganza gitangirira. Ku bana bato buza no ku birenge. Aho ururondwe rw'ingore rwarumye haba hangana na 0,5-1 cm z'uburebure. Ku rundi ruhande aho ururondwe rwarumye hakaba hari uduheri dutoya tujya gusa n'umukara.
Kwivura iyi ndwara:
• Niba muri bene wanyu, ku kigo cy'incuke, ku kigo cy'amashuri, muganga mukuru yaravuze ko hari iyo ndwara y'ubuheri kandi ubona namwe mu rugo rwanyu mufite ibimenyetso by' ubwo burwayi, mwahita mutangira kwivura mutiriwe mujya kwa muganga mukuru.
• Kuri farumasi hari umuti w'amavuta urimo perimetirini, kuwuhabwa ntibigombera urupapuro rw'imiti rwanditswe na muganga. Agacupa kamwe kaba karimo amagarama 30 kaba gahagije ku muntu mukuru ngo kabe kabukijije. Ku bana batarageza ku myaka 10, 1/2 cy' ako gacupa kiba gihagije.
o Nimugoroba umaze kwiyuhagira wisiga ayo mavuta umubiri wose uhereye mu ijosi ukageze ku birenge utibagiwe ku gitsina cyangwa hagati y'intoki.
o Ahari ubwoya ntabwo basigamo amavuta.
• Mu gitondo ugomba kwiyuhagira neza kandi ugahindura imyenda y'imbere n' iyo kuraramo.
• Umuntu wo mu mubana ubu agifite uburyaryate aba agomba kongera kwivura nyuma y'icyumweru.
• Umuntu wo mu muryango udafite ibimenyetso by' ubwo burwayi yivura inshuro imwe gusa bikaba bihagije.
• Ni ingenzi ko abantu baba babana mu rugo bivuriza rimwe batarebye ko umuntu afite uburyaryate cyangwa atabufite. Iyo
mu muryango bamwe bivuye rugikubita ariko umwe ntiyivure yibwira ko atanduye akenshi hashira icyumweru akanduza abo babana bari bivuye.
• Ubushita ntabwo bwatuma abantu bakora isuku idasanzwe mu rugo cyangwa ngo batere umuti wica udukoko mu rugo. Kumesa imyenda itaruhije imesa, urugero nk'amakote y'abana wayamesa ukoresheje gahunda yo kumesa imyenda isanzwe. Birahagije, kubika imyenda usanzwe ukorana, ukamara iminsi mike utayambara cyangwa ukayimeshesha amazi ashyushye
ugashyiramo isabune irimo umuti, ugakurikiza inama zuko uwo muti ukoreshwa.
Itabaze ibitaro ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
Dore icyakubwira ko uzarwara indwara y'ubushita, dore uko wayivura n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro.

• Niba warivuye ubushita ariko uburyaryate ntibushire hagati ya nyuma y'ibyumweru 2-3 cyangwa uburyaryate bwari bwashize bukongera kugaruka nyuma y' icyumweru.
Indwara zo mu myanya ndangabitsina
INDWARA ZO MU MYANYA NDANGAGITSINA
Ahanini indwara zo mu myanya ndangagitsina zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Indwara zo mu myanya ndangagitsina ni izi:
o Kalamidiya
o Kondoloma
o Mburugu
o Imitezi
o Imisuha
o Virusi itera SIDA
Rimwe na rimwe iyo umugore ababara mu gitsina, hari uduheri, arwaye umwijima wo mu rwego rwa hepatiti B, bibarirwa mu ndwara zo mu myanya ndangagitsina.
Ibimenyetso by'izi ndwara:
• Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizikunda guhita zigaragaza ibimenyetso.
Ushobora no kuyimarana umwaka nta kimenyetso.
• Kubabara uri kunyara cyangwa mu nda yo hasi.
• Kunyara ibintu byenda gusa n'amashyira.
• Kuzana ibisebe ku gitsina.
Uko wakwivura izi ndwara:
• Uko indwara ibonetse hakiri kare niko haba hari amahirwe yo kuyikira. Umuti w' antibiyotike ushobora kuvura imitezi, mburugu n'ibyuririzi. Virusi itera SIDA nta miti ifite yo kuyikiza, ariko hari
imiti ituma iyo virusi itaguma kugira ubukana mu mubiri w'umuntu, igatuma ibyuririzi bitaza vuba.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ujya kunyara ukababara, unyara ibimeze nk'amashyira cyangwa wazanye ibisebe ku gitsina. Iyo ufite ibi imenyetso baba bagomba kugusuzuma iminsi itarenze ibiri!
• Niba uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsina itemewe cyangwa ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Birahagije iyo usabye gusuzumwa mu minsi mikeya.
Niba ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakoresha agakingirizo mu gihe
cyose uri gukora imibonanompuzabitsina kugira ngo wirinde kwanduza uwo mwashakanye. Koresha agakingirizo mu
gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bigutunguye kugira ngo wikingire. Agakingirizo iyo
gakoreshejwe neza kakurinda kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina. Ujye wibuka ko gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo muhuje igitsina /gusomana ku gitsina,
gukora imibonano ukoresheje umunwa nabyo ushobora kubyanduriramo indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina.
Dore uko wakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. reba igihe biba ari ngombwa kujya ku ivuriro.

INDWARA ZO KU MUTWE (inda): Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n'abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye.
Inda ntizikunze guhita zigaragara ku maso. Kugira ngo ziboneke n' uko usokoresha igisokozo gifite amenyo
akomeye, nka mukushi cyangwa igisokozo gikuramo inda, nyuma umuntu akagisokoresha yashyize urupapuro rw'umweru aho asokoreza. Kuri urwo rupapuro niho inda zigwa umuntu agahita azibona. Ndetse imigi (amagi y'inda y'umweru) iyo iri mu mutwe biba byemeza ko umuntu arwaye inda. Igisokozo gikuramo inda gishobora kugurirwa kuri farumasi.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Inda ziruma mu mutwe aho umusatsi utereye ariko aho zarumye haba haryaryata.
• Kwishima ku mutwe bituma ku mutwe haza udukoko twangiza umubiri, hakanatutumbana.
Kwivura iyi ndwara nabikora gute?
• Shampo ikuramo inda:
o Iyo wogesha shampo ikuramo inda uyirekeremo iminota icumi kugira ngo ibanze imare gukora neza.
o Nyuma y'icyumweru wongere urebe uko mu mutwe hameze.
o Permetriini bayishyiriramo umwana umaze hejuru y'igice cy'umwaka avutse.
o Malationi bayishiriramo umwana urengeje imyaka ibiri y'amavuko.
o Ushobora no gukoresha malationi imeze nk'amazi, umuntu ayasiga mu mutwe yuma akaza kumesamo ngo ivemo akoresheje shampo nyuma y'amasaha 12. Uko itagomba gukoreshwa ni kimwe na shampo ya malatiyoni.
• Umuti umeze nk'amazi
o Umuti umeze nk'amzi bawusiga mu musatsi, ku mutwe hejuru hanyuma ukawurekeramo ukurikije inama z'uko ukoreshwa, hanyuma ukaza kumesheshamo shampo.
o Wongera kuwushyiramo bibaye ngombwa nka nyuma y'iminsi 7-10.
o Muri uwo muti haba harimo silikoni ituma inda n'amagi yazo bipfa.
o Uwo muti urimo silikoni wakoreshwa n'abantu bose ndetse n'abagore batwite n'abonsa.
• Mu gukuramo imigi bakoresha igisokozo gikomeye cyangwa mukushi. Hari igisokozo cyagenewe
gukuramo inda.
• Ingofero cyangwa ibitambaro byo mu mutwe n'ibyo kurazamo bimeserwa kuri dogere 60 hamwe n'amazi n'isabune imesa imyenda.
• Imyenda idashobora kumeswa cyangwa ibindi bikoresho ubishira mu ishashi ukabifungiramo bikamaramo ibyumweru bibiri. Inda zipfiramo icyo gihe. Ikindi umuntu ashobora gukora
n'ugushyira iyo myenda idashobora kumeswa mu cyumba gikonjesha cyane ukayimazamo umunsi wose.
• Nubwo inda abantu barwara zidashobora kuba mu bwoya bw'amatungo yo mu mu rugo aba agomba kuhagizwa shampo ivura inda.

• Ku mutwe haje uduheri.
• Ibimenyetso by' uburwayi ntibishire nubwo wagerageje kwivurira mu rugo.
Dore Imiti ivura inda zo mu mutwe, ku bagira imisatsi imara igihe ku mitwe yabo. Soma n'uko wakwirinda iyi ndwara!

Indwara z'uruhu, Indwara zatewe n'impanuka
INDWARA ZITERWA N'URURONDWE: Indwara ziterwa n'ururondwe ni indwara zikunze kugaragara cyane ku isi akenshi ziba zatewe no kurumwa n'indondwe. Izi ndwondwe rero tukaba tuzisanga ahantu henshi hatandukanye , haba mu mashyamba cyangwa se no ku nyamaswa tworora mu ngo zacu. Ururondwe iyo rukurumye rushobora kugushyiramo udukoko dutera indwara runaka, mbese nk'uko umubu utera mu muntu udukoko dutera malariya iyo umurumye. Bikaba rero ari iby'ingenzi ko tumenya iby'utu dukoko mu rwego rwo kwirinda n'indwara ziduturukaho.
Dore icyo wakora: Mu gihe ugenda mu byatsi cyangwa mu ishyamba ujye wambara bote n'amapantaro afite amaguru
maremare. Ipantaro uyicengeze mu masogisi. Wambare imyenda ifite amabara yerurutse kugira ngo nihajyaho ururondwe uhite urubona. Mbere yo kwinjira mu nzu banza ukungute imyenda. Banza urebe niba nta rurondwe rwafashe ku mubiri, nusanga ruriho urukureho. Indondwe zishobora gufata ku bantu zivuye
ku nyamaswa zo mu rugo.
Kwivura iyi ndwara:
• Ikureho ururondwe ukoreshe intoki ufate hafi hashoboka hanyuma urushiture. Irinde gusyonyorera ururondwe ku mubiri. Muri farumasi haba hari ibikoresho byabugenewe byo gukuraho ururondwe.
• Oza aho ururondwe rwakurumye ukoresheje umuti wica mikorobe.
• Mu gihe wabyimbiwe cyangwa ufite uburibwe ushobora gukoresha barafu, byaba ngombwa ugakoresha imiti igabanya ububabare.
• Reba uko umubiri ukomeza kumera. Aho rwakurumye haratukura kandi kuri uwo munsi hararyaryata ariko bihita bishira.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Iruhande rw' aho rwakurumye harushaho kubyimba, bigeze kuri sentimetero 5, kabaye nk'agaheri k'uruziga. Agaheri kari aho warumwe gashobora kuguma gasa ahandi.
• Ugize umuriro nyuma yo kurumwa n'akarondwe ukagira iseseme, ukababara umutwe cyangwa ubabara ku mavi ukabona hari igice cy'umubiri kitari gukora neza.
Indwara ziterwa n'ururondwe ushobora kuzirinda, kuzivura, reba igihe biba ari ngombwa kujya kwa muganga.

02 February, 2015
Indwara zo mu mubiri
AMASHAMPA(Mumps) (kubyimba mu nsina z'amatwi): Indwara y'amashamba ni indwara ifata munsi y'amatwi, ugasanga habyimbye. Abanyarwanda ugasanga barayifataga mu buryo butandukanye aho bamwe bisigaga imbyiro mu maso ngo bumva ko umuntu naza kubaseka indwara ibavaho ikimukira k'usetse. Ariko icyo twavuga, iyi ni indwara isanzwe nk'izindi zose kandi ishobora kuvurirwa kwa muganga.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Kugira ibikororwa n'ibirenda byinshi mu muhogo
• Kuribwa bikabije no kumva mu matama haremereye, cyane cyane iyo wunamye, kandi bijya bibaho rimwe na rimwe umuntu ntagire ibindi bimenyetso bigaragara
• Kugira uburibwe mu menyo yo hejuru cyangwa kumva amaso aremereye nabyo bishobora kuba ibimenyetso
• N'ibicurane bisanzwe nabyo akenshi bituma umuntu ashobobora kubabara cyangwa umuntu akumva amatama yaremereye.
Ibimenyetso nk'ibyo bidakomeye ntabwo bivurwa n'umuti w'antibiyotike ahubwo uburyo busanzwe bwo kuvura ibicicurane uba buhagije. Ibimenyetso nk' ibyo bidakomeye bihita bikira mu
minsi mikeya.
Kwivura iyi ndwara:
• Umuti wo gushyira mu mazuru cyangwa imiti irwanya iyo ndwara irafasha.
• Koza mu mazuru ukoresheje akantu kabugenewe koza mu mazuru.
• Kunywa ibintu byinshi.
• Imiti y'umuriro igabanya ububabare (parasetamolo, ibuporofene) irafasha
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ububabare bukabije cyane.
• Ukomeje kugira umuriro nyuma y'iminsi itanu.
• Wumva ugenda uremba.
• Utatabashije gukira n' ubwo wagerageje kwivura.
Amashamba avurwa kenshi mu cyumweru kimwe umuntu akimara gufatwa n'ibicurane. Iyo uburibwe bwo mu matama atari bwinshi kandi butaramara icyumweru ntabwo aba akeneye kuvurwa na muganga mukuru kandi akenshi ntabwo aba akeneye kuvurwa n'umuti w' antibiyotike.
Dore icyakubwira ko uzarwara amashamba, Indwara ituma umuntu abyimba munsi y'amatwi, dore uko wayirinda, uko wayivura , igihe biba ari ngombwa kureba muganga

29 January, 2015
Indwara z'urwungano rw'ibiryo, Indwara zo mu mubiri
Dore icyo wakora igihe kwituma bikugora(Impatwe), imiti wagura muri farumasi n'igihe biba ngombwa kujya kwa muganga.
IMPATWE (Constipation)
kutanywa ibintu bihagije, imiti banywa, indyo ituzuye no kudakora imyitozo ngorora muburi.
Ibimenyetso by'impatwe:
• Uko muntu asanzwe ajya kwituma biragabanuka kandi /cyangwa bikagora ukurikije uko byari bisanzwe bimeze.
Icyo umuntu yakora mu gihe afite iki kibazo:
• Mu gitondo mbere yo kurya ujye ubanza ugire ikintu unywa, unywe hagati y'ikirahure 1-2 by'amazi
nta kindi kintu kiragera mu nda. Nywa ibintu byinshi nibura litiro ebyiri z'amazi ku munsi, byoroshya
ibintu biba biri mu mara.
• Rira ku gihe buri gihe kandi ukacange neza ibyo uri kurya.
• Koresha ibiryo birimo intungamubiri zihagije n'imboga nyinshi cyane za rwatsi. Hejuru y' ibyo ukunde nko kurya puruniye, ikinyomoro na porici bifasha umuntu urwaye uburwayi bw'impatwe.
• Genda genda bihagije kugira ngo bifashe amara gukora neza.
• Jya ku musarani buri gihe wumvise ubishatse ntukirindirize.
• Ushobora gukoresha imiti igurirwa muri farumasi ifasha umuntu kwituma neza batanga umuntu
atarinze kwerekana urupapuro rwa muganga mukuru, nk'imiti y' ifu yoroshya mu mara, isukwa, ijya kumera nk'ibinini cyangwa iyo banyuza mu kibuno ariko yo umuntu afata mike. Kuri farumasi naho bashobora kuguha inama nyakuri kandi zitagira ingaruka mbi z'uko umuti ukoreshwa.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Impatwe zaje ku buryo butunguranye kandi mu gihe uri kwituma ukaba ubabara cyane bikabije
kandi mu byo witumye hakazamo n'amaraso.
• Ikigeretseho impatwe zikaba zifite ibimenyetso, urugero nko guhorana umunaniro, kubababara mu
nda mu buryo budasobanutse, kugira isesemi, kuruka, kugira umuriro cyangwa guhitwa.
• Uburwayi bugutinzeho kandi uburyo wivuye mu rugo bukaba ntacyo bwakumariye.
Ikibazo cy'umukunzi wa Baza muganga: Mwiriwe? mbandikiye mbasaba ko mwafasha umuvandimwe mu kibazo yagize.Ikabazo cye giteye gutsa,kuva akiri muto yagiraga ikibazo cyo kwituma kuburyo rimwe narimwe yajyagamo bikanga byanakunda akababara,uko agenda akura byagiye birushaho gukomera,kuburyo ubu atacyinifuza kujya mubwiherero niyo agiyeyo avamo yacitse ibisebe,kuko umwanda(amabyi) usohoka uba ukomeye cyane,agerageza kunywa amazi gusa ntacyo bitanga.ese yaba ariki kibitera?ese harumuti yabona?mumufashe kuko arababaye! MurakozeImpatwe ni indwara ya rusange mu bantu. Abakuze bashobora kurwara impatwe urugero bitewe no
kutanywa ibintu bihagije, imiti banywa, indyo ituzuye no kudakora imyitozo ngorora muburi.
Ibimenyetso by'impatwe:
• Uko muntu asanzwe ajya kwituma biragabanuka kandi /cyangwa bikagora ukurikije uko byari bisanzwe bimeze.
Icyo umuntu yakora mu gihe afite iki kibazo:
• Mu gitondo mbere yo kurya ujye ubanza ugire ikintu unywa, unywe hagati y'ikirahure 1-2 by'amazi
nta kindi kintu kiragera mu nda. Nywa ibintu byinshi nibura litiro ebyiri z'amazi ku munsi, byoroshya
ibintu biba biri mu mara.
• Rira ku gihe buri gihe kandi ukacange neza ibyo uri kurya.
• Koresha ibiryo birimo intungamubiri zihagije n'imboga nyinshi cyane za rwatsi. Hejuru y' ibyo ukunde nko kurya puruniye, ikinyomoro na porici bifasha umuntu urwaye uburwayi bw'impatwe.
• Genda genda bihagije kugira ngo bifashe amara gukora neza.
• Jya ku musarani buri gihe wumvise ubishatse ntukirindirize.
• Ushobora gukoresha imiti igurirwa muri farumasi ifasha umuntu kwituma neza batanga umuntu
atarinze kwerekana urupapuro rwa muganga mukuru, nk'imiti y' ifu yoroshya mu mara, isukwa, ijya kumera nk'ibinini cyangwa iyo banyuza mu kibuno ariko yo umuntu afata mike. Kuri farumasi naho bashobora kuguha inama nyakuri kandi zitagira ingaruka mbi z'uko umuti ukoreshwa.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Impatwe zaje ku buryo butunguranye kandi mu gihe uri kwituma ukaba ubabara cyane bikabije
kandi mu byo witumye hakazamo n'amaraso.
• Ikigeretseho impatwe zikaba zifite ibimenyetso, urugero nko guhorana umunaniro, kubababara mu
nda mu buryo budasobanutse, kugira isesemi, kuruka, kugira umuriro cyangwa guhitwa.
• Uburwayi bugutinzeho kandi uburyo wivuye mu rugo bukaba ntacyo bwakumariye.
Indwara zatewe n'impanuka
Menya byinshi ku bushye, uko wafasha umuntu wahiye, ndetse n'ibyiciro by'ubushye.
UBUSHYE (Skin burn)
Ubushye bushobora guterwa n'ibintu bitandukanye bishobora gutwika uruhu cyangwa se n'umubiri wawe bikaba bukaba hari n'igihe bugera ku igufa bitewe n'icyagutwitse.
Urwego rwa mbere rw'ubushye ni ugushya ku ruhu, icyo gihe uruhu ruratukura kandi hakokera. Mu bushye haba harimo uburibwe bwokera ariko ntihatumba. Bishobora guterwa n'izuba cyangwa n'ibintu bisukika bishyushye. Ubushye buto ushobora kubwivurira mu rugo.
Urwego rwa kabiri rw'ubushye ni ubucengera mu mubiri imbere, nk'urugero bishobora guterwa n'ibintu bisukika bishyushye, umwuka w'amazi ushyushye cyangwa amavuta. Ahahiye haratukura, hakabyimba, hakababaza cyane, hakanatutumbamo amazi imbere.
Uko wakwikorera ubutabazi bw'ibanze:
• Hita ukonjesha aho hantu hahiye ukoresheje amazi akonje umare nk'iminota 15 - 30, kugira ngo
ubushye budakomeza gukwira n'ahandi kandi bigabanye n'ububabare.
• Kuramo ibintu bishora kukuvamo urugero nk'impeta, inzara zo ku ntoki hakiri kare bigishoboka
mbere y' uko habyimbirwa bikagorana kubikuraho.
• Wimena ikibyimba.
• Kubwo ububabare ushobora gufata imiti igabanya umuriro kubyimbirwa (parasetamolo cyangwa
ibuporofeni).
• Banzaho igipfuko kirimo umuti w'amavuta kugira ngo bande idafata mu bushye. Hejuru y'icyo
gipfuko kirimo amavuta zengurutsaho bande ifite isuku ihagije, kandi uzajye uzihindura hagati
y'iminsi 2-3 cyangwa mu gihe biri ngombwa.
• Irinde ikintu cyakora ku bushye kikaba cyahakomeretsa cyangwa kikahanyeganyeza mu gihe bitari ngombwa.
• Kuraho ibyo bipfuko witonze. Niba ibipfuko byafashe mu bushye banza ushyireho amazi ahagije
kugira ngobyorohe mbere yuko ubikuraho.
• Oza gisebe neza ukoresheje amazi meza afite isuku kandi ugipfuke neza. Kugira ngo uruhu ruzakire
neza ushobora kujya usigaho amavuta yagenewe gusigwa ku bisebe.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ubushye ari bunini kandi hari kuvamo amazi n'ibindi bintu.
• Wahiye mu maso, ku gitsina cyangwa ku mavi.
• Ahantu wahiye habyimbye, ntihakire, hakanakubabaza, hakokera, hanuka cyangwa wagize umuriro.
• Ubushye bumaze ibyumweru bibiri butarakira.

Indwara z'urwungano nyamaraso, Indwara zo mu mubiri
Kuva imyuna ni iki? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe nyirwaye? ni ryari najya kwa muganga?
KUVA IMYUNA(epistaxis)
Ijambo kuva imyuna ni kimwe no kuvuga kuva amaraso mu mazuru. Kuva imyuna bishobora kwizana cyangwa bishobora guterwa n'ibicurane, kwipfuna cyane, kuma mu mazuru, ubumuga cyangwa kugira umutima utera vuba vuba ni ukuvuga ufite umuvuduko w'amaraso mwinshi.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Kuva imyuna birahindagurika rimwe iza ari mike ubundi ikaza ari myinshi.
Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze:
• Pfuna amazuru umaremo ibiremve byose.
• Kanda ku mazuru mu minota 15 - 30.
• Ryama ariko umere nk'uwicaye, umutwe wegutse.
• Shyira barafu cyangwa se ishashi irimo barafu hejuru y'amazuru(ku bayibona) no mu irugu(ariko ugire ikintu ubanza ku mubiri){ubukonje butuma imitsi yegerana bityo bikaba byafasha amaraso gukama.}
• Shyira barafu cyangwa se agace ka barafu mu kanwa, kugira ngo byoroshye mu mihogo hafi y'amazuru.
• Mu minsi ibiri wirinde gukora mu mazuru, kurya ibiryo bishyushye, koga amazi ashyushye no kunywa inzoga.
• Mu kwirinda kuva imyuna washyira mu mazuru umuti ubonerwa muri farumasi w'amavuta ya
sezame, vitamine A y'ibitonyanga byo mu mazuru cyangwa umuti upurizwa mu mazuru utuma mu
mazuru horoha.
• Ushobora kugura by'agateganyo udutambaro two mu mazuru, washyiraho utangiye kuva, ngo
imyuna ihagarare.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Kuva imyuna bidahagaze hagati y'amasaha 2-3.
• Kuva imyuna bikunda kugaruka inshuro nyinshi.
• Uva imyuna myinshi cyane.

UDUHERI TUZAMO AMASHYIRA DUTUTUMBYE
Uduheri tuzamo amashyira duterwa n'udukoko twitwa sitafirokoke(staphylococcus) cyangwa sitereputokoke (streptococcus) dutuma uruhu ruzana uduheri turimo amashyira, tukaba twandura ku buryo bworoshye cyane ku bana, ariko gake cyane ku bantu bakuru. Utu duheri tuzamo amashyira, akenshi twandurira mu gusuhuzanya cyangwa gukoranaho.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Ubusanzwe uduheri tuza hafi y'umunwa na hafi y'amazuru tuba ari uduheri tudatinda, duhita dukira mbere y'uko umuntu atangira kutwibazaho.
• Muri utwo duheri havamo amashyira cyangwa ibisa n'amazi, iyo twumye tujya gusa n'umuhondo, tukameneka cyangwa tukavirirana nyuma y'iminsi ibiri, utwo duheri turimo amashyira tuba twafashe n'ahandi tukaba twinshi.
• Mu ijosi naho hashobora kubyimba hakanababaza.
• Hejuru y'ibyo bimenyetso byo ku ruhu umuntu ashobora kugira umuriro.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Haranira kugira isuku ihagije y' intoki.
• Karaba ahari ubwo burwayi kabiri ku munsi ukoresheje isabune unahumutse.
• Oza uruhu ukoresheje isabune irinda umwanda.
• Koresha amavuta arinda bagiteri kabiri ku munsi mu gihe cy'icyumweru ahantu harwaye.
• Iyo wongeye kubyimbirwa, biba biguturutseho cyangwa biturutse ku muntu wo mu muryango wawe ufite uburwayi bwo mu mazuru. Bishobora no guterwa n'itungo ryo mu rugo, cyane cyane
mu matwi y'imbwa. Iyo bigenze bityo umuryango wose byakabaye byiza ushyize mu mazuru umuti w'amavuta urwanya udukoko twa bagiteri no mu matwi y'imbwa mu migoroba itanu ikirikirana.
Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi!
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Nyuma y'icyumweru utwo dusebe tutakize nubwo wagerageje kwivura mu rugo.
• Uduheri tubaye twinshi kandi dukomeje gukwira n'ahandi nubwo wivuye.
• Utwo duheri turwaye uruhinja rukivuka.
• Bigutera umuriro.
• Uduheri twaje mu maso, mu bwanwa cyangwa mu mutwe.
Nyuma y'iminsi 2 umuntu afata umuti ntabwo aba bashobora kugira uwo yanduza cyangwa nyuma y'umunsi 1 afata umuti w' antibiyotike (antibiotics).
Menya indwara y'uduheri tuzamo amashyira, ishobora kwinjirira aho bakogoshe kandi ifata abantu bingeri zose cyane abana

Indwara z'abana, Indwara z'uruhu
IMPENGERI CYANGWA UTUBYIMBA
Reba no ku miswa yo mu birenge.
Impengeri ni utubyimba duto duterwa na virusi ituma abana bazana uduheri, ntibikunze kuba ku bantu bakuru. Abakunda kurwara impengeri cyane cyane ni abantu bafite uruhu rwumye n'abana bafite uruhu rurwaragurika. Igihe cyo kwandura gisimburana kuva ku ibyumweru bibiri kugeza ku byumweru bitandatu.
Impengeri akenshi zimara amezi, rimwe na rimwe zikamara imyaka kandi aho zivuye ntizihasiga inkovu.
Umwana uzirwaye ntabwo abagomba kwirindwa kwegera abandi, ngo bimubuze kujya ku kigo cy'incuke cyangwa ngo bimibuze kujya ku ishuri. Impengeri cyangwa utubyimba ubusanzwe turikiza nta wundi muti uhambaye bisaba.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Agahengeri kaba kangana na milimetero ebyiri urebeshe amaso agahengeri kaba kangana n'agaheri gasanzwe ariko mo hagati ushobora kubonamo akantu.
• Impengeri zishobora kuba ari mbarwa, zirenga icumi cyangwa zirenga ijana.
• Akenshi impengeri ziza ahantu hari uruhu rworoshye nko ku kibero, cyangwa se mu kwaha.
• Iyo kaje ari kamwe kamwe biragoye kumenya ko ari zo.
Uko wavura impengeri ku giti cyawe:
• Irinde kuhakobora.
• Wishima mu mpengeri.
• Kwisiga amavuta asanzwe/amavuta ya hidrokorutizone(Hydrocortizone) ashobora gutuma uzirwaye yoroherwa.
• Isuku y'intoki ni ingenzi!
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Impengeri ari nini cyane cyangwa ari nyinshi cyane.
• Aho impengeri ziri hokera, hatukura cyangwa hatutumbye
• Utarakize kandi waragerageje kwivurira mu rugo.
Impengeri cyangwa se utubyimba two ku mubiri, ushobora kutwirinda ukaturinda n'abo mubana

IMISWA YO KUBIRENGE
Imiswa yo ku kirenge ikunda kuza ahantu umuntu akandagirira, ibyo bigatuma bigora ko umuntu arinda uruhu rwaho cyangwa kuharinda gutsikamirwa.
Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye imiswa yo mu birenge:
• Aho iyo miswa itangiye kuza umuntu yumva habyimbye. Iyo iri gukura yinjira mu mubiri, ukumva hajemo uburemere kandi imiswa igatangira kujya ikubabaza.
Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze)
• Imiswa yo kubirenge ikira nyuma y'ibyumweru bike iyo washyizeho agapfuko kabugenewe (siparadara). Ukata agapfuko kangana nuko umuswa ungana ukakomekaho, hanyuma
ukagafatisha siparadara. Buri nyuma y'iminsi ibiri uhindura igipfuko kuzageza igihe imiswa ikiriye neza"irandukanye n'imizi yayo". Kwivura imiswa ukoresheje siparadara zabugenewe akenshi
bimara hagati y'ibyumweru2-4.
• Kugira ngo ukire vuba nuko wakoresha umuti uboneka muri farumasi uvangwa n'amazi ashyushye. Aho imiswa iri uhashyiraho uwo muti ugakora ku buryo utangiza uruhu rukiri ruzima.
• Mu buryo bwo kwirinda ko imiswa izongera ikagaruka uhindura inkweto ukambara inkweto zigukwiriye hanyuma aho imiswa iri ukajya ushyiraho agatambaro kahakwiriye. Mu nkweto ugiye
kwambara ushyiramo agatambaro kariho amavuta yabugenewe akajya aho akabyimba kari nabyo bishobora gufasha.
• Gukonjesha ibirenge cyangwa gushyiraho umuti w'amaga ntibishobora gufasha.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Uburwayi budashira kandi waragerageje kwivurira mu rugo bikanga.
• Muri iyo miswa harimo ibimenyetso by'ikindi kibyimba: Uburibwe, kokerwa no gutukura.
Indwara y'imiswa yo mu birenge ushobora kuyirinda; kuyivura niba warayanduye; ongera ubumenyi kuri yo

Indwara z'abagore, Indwara zo mu mubiri, Indwara zo mu myanya ndangabitsina
Kuki umugore utwite Muganga amubaza igihe aherukira mu mihango? Dore uko abaganga babara igihe umubyeyi utwite azabyarira, bahereye ku gihe aherukira kujya mu mihango!
ICYO ABAGANGA BAKORESHA KUGIRANGO BAMENYE IGIHE UMUBYEYI AZABYARIRA
Ababyeyi benshi bajya kwisuzumisha igihe batwite bakunda kubazwa igihe baherukira mu mihango, abenshi babyibazaho kuko rimwe na rimwe baba babwiye muganga ko babizi neza ko batwite.
Kuki umugore utwite muganga amubaza igihe aherukira mu mihango?
Benshi mu bagore rero babazwa iki kibazo, bacye nibo bamenya impamvu.
Ubundi umubyeyi uje kwisuzumisha atwite akorerwa byinshi harimo kureba uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo gutwita, ubw’umwana uri munda, ndetse n'ingorane afite cyangwa ashobora kugira n’ibindi.
Ariko kugirango abaganga bamenye inda afite igihe igezemo bituma bamukurikirana bijyanye nabyo, bamuza itariki aherukira mu mihango.
Iyi tariki nayo ibafasha kumenya ibyumweru umwana amaze munda ya nyina ndetse no kumenya igihe runaka yakwitegura kubyara.
Mu buganga hakunda gukoreshwa ibyumweru kurusha uko bakoresha amezi.
Urugero: mu buzima busanzwe havugwa ko inda ifite amezi 4 ariko mu buganga hakoreshwa kenshi ibyumweru 16.
Umuhanga Franz Karl Naegele (1778–1851) niwe washyizeho uburyo babara igihe umwana azavukira uhereye ku gihe umubyeyi aherukira mu mihango.
Akaba yaravuze ko kugirango ushake itariki umubyeyi azabyariraho ubegenza gutya:
- Ufata itariki aherukira mu mihango ukongeraho umwaka 1
- Ugakuraho amezi 3
- Ukongeraho iminsi 7
Urugero: umubyeyi wagiye mu mihango ku itariki ya 17/07/2012 akabonana n’umugabo mu gihe cy’uburumbuke agahita asama yazabyara:
Itariki aheruka mu mihango :17/07/2012
+ umwaka 1 = 17 /07 /2013
- amezi 3 = 17 /04/ 2013
+ iminsi 7 = 24 /04/ 2013
- amezi 3 = 17 /04/ 2013
+ iminsi 7 = 24 /04/ 2013
Gusa ntibivuze ko neza neza uyu mubyeyi twafashe azabyara kuri iriya tariki, ubushakashatsi bwerekana ko mbere ho ibyumweru 2 na nyuma ho ibyumweru bibiri ariho hafi 90% by’ababyeyi babyarira, bifasha abaganga ndetse n’umubyeyi gukurikiranwa byimbitse muri icyo gihe.
Babyeyi ngiyo impamvu muganga akubaza igihe uherukira mu mihango, niyo yaba abireba neza ko utwite.
source:uwizewell.blog.com
28 January, 2015
Indwara zo mu mubiri, Ubutabazi bw'ibanze
KUGIRA UMURIRO
Kugira umuriro bisobanura ko ubushyuhe bw'umubiri buba bwarengeje urugero rusanzwe rw'ubushyuhe
bw'umubiri. Indwara nyinshi zitera kugira umuriro. Impamvu isanzwe ni ibicurane bifatanye no kugira umuriro biterwa na virusi, ituma iyo umuntu akimara gufatwa agira umuriro mwinshi cyane kandi akawumarana iminsi myinshi. Umuriro wo kugipimo cya 39 ku rugero rwa celcius, ntabwo uba ari ikibazo, ariko utuma umuntu ananirwa cyane kandi agacika intege akanabira ibyuya byinshi bigatuma umuntu akenera ibyo kunywa byinshi. Kuzamuka k'umuriro mu buryo bwihuse bishobora guturuka na none ku ndwara zo kubyimbirwa cyangwa se kuri inflamation.
Biterwa kandi na virusi ituma amara abyimba akenshi bituma umuntu aruka agahitwa kandi akagira n'umuriro. Imyanya ijya
ibyimbirwa (ingero: ikibyimba cya kubyimba k'uruhu) ahabyimbye hatera kugira umuriro ndetse hejuru y'ibyo ahabyimbye haba hokera kandi hanatukura. Umuriro ushobora no guterwa n'ikindi kitari virusi cyangwa udukoko dutera ibibyimba.
Ibimenyetso umuntu agaragaza:
• Kugira imbeho, kubabara mu nyama(mu mikaya).
• Kubabara umutwe.
• Umunaniro
Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze)
• Nywa ibyo kunywa byinshi!
• Irinde kwinaniza.
• Ruhuka, ukurikirane uko umerewe.
• Kugira ngo umuriro gabanuke ugerageza kuba mu cyumba gihehereye, ukambara imyenda yorohereye, ukanafata imiti igabanya ububabare no kubyimbirwa ukurikije uko ifatwa.
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Uri kurushaho kuremba.
• Hejuru yo kugira umuriro, ubabara mu bitugu, ukumva ufite isesemi kandi ukaruka.
• Hejuru yo kugira umuriro ukumva ubabara no mu nda yo hasi n'umugongo ahagana hasi cyangwa ufite ibimenyetso by' uko ufite uburwayi aho inkari zinyura.
• Umaranye umuriro iminsi 3-4 kandi bikaba bigaragara neza ko atari umuriro uterwa n'ibicurane.
• Wongeye kugira umuriro kandi wari umaze iminsi ibiri waragiye ku ivuriro.
• Ku mubiri wawe hari gutukura.
Ni ryari bavuga ko umuntu afite umuriro?, ni ryari najya kureba muganga igihe mfite umuriro? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze mu gihe mfite umuriro?,

Indwara z'uruhu, Ubutabazi bw'ibanze
DORE UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UFASHWE N'INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA
INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA
Kubyimbirwa mu nzara ni ukubyimbirwa aho inzara zihurira n'uruhu, zigasaduka kandi zikanavaho. Guca
inzara ukazigira ngufi cyane bishobora gutuma wisesereza kubyimbirwa bigacengera mu rwara imbere. Kubyimbirwa mu nzara bishobora kuba ku mpande aho inzara zirangirira cyangwa ku ruhu aho inzara zitangirira zifatana n' umubiri. Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu mubiri biba biterwa no kwambara inkweto zitagukwira zifunganye cyane cyangwa se n' ibindi bintu bishobora kuba bitsikamira cyangwa bibangamira amano.
Ibimenyetso byakwereka ko urwaye iyi ndwara:
• Kubabara cyangwa kokerwa mu nzara zo ku ntoki cyangwa ku mano.
• Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura cyane.
• Aho inzara zihurira n'umubiri harimo amazi.
• Kubyimba aho inzara zihurira n'umubiri igihe kirekire, hagasaduka kandi inzara zikavamo. Inzara
zirashishuka kandi n' aho zihurira n'umubiri hakababaza.
Uko wakwivura n'uko wakwirinda kurwara iyi ndwara:
• Guca inzara neza utisesereza no kuzigirira isuku ihagije.
• Irinde gukuraho ahashishutse aho inzara ziteye cyangwa ahabyimbye ndetse n'aho zihurira n'umubiri.
• Irinde komora aho inzara zitereye.
• Uribwa cyangwa ubabara ushobora gufata imiti igabanya kubyimbirwa cyangwa imiti igabanya
ububabare n'umuriro.
Inama z'ingenzi ku muntu ukunda kurwara mu nzara kugira ngo azirinde kujyamo amazi:
o Mu gihe ari ngombwa wakwambara uturinda ntoki ngo turinde intoki.
o Gukaraba/koza mu nzara zo mu ntoki/zo ku mano rimwe ku munsi.
o Buri mugoroba ugomba gushyiraho amavuta agabanya kubyimbirwa kugeza ubyimbutse.
• Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu ruhu, mu buryo bwo kuzirinda ni ngombwa kwambara inkweto
zidafunguye.
• Wimaza ibirenge byawe umwanya munini ahantu hatose (urugero: bote cyangwa supuresi zitoze).
• Rinda ibirenge n'intoki ubishyira ahantu hari umwuka uhehereye.
Itabaze ibitaro bibikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ukomeje kurwara nubwo waba waragerageje kwivurira mu rugo.
• Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura, hokera, hakubabaza kandi aho zihurira harimo kuva.

Indwara z'ubuhumekero, Indwara zo mu mubiri, Ubutabazi bw'ibanze
UBURWAYI BWO MU MUHOGO
Impamvu za rusange zitera kubabara mu muhogo ni uburwayi bwo mu rumiriro no gufunga mu mazuru bitewe no kumagara mu myanya y' urumiriro. Ububabare bwo mu muhogo bushobora guterwa n'ikintu cyose umuntu akoze gishobora kwangiza amatembabuzi yo mu mubiri, akenshi biterwa n'itabi,
ariko n'ivumbi ndetse n'imyuka y'ubutabire dusanga mu mwuka duhumeka iba yasohowe n'amamoteri nayo irabitera. Kubyimbirwa ko mu myanya y'urumiriro cyangwa kw'imitsi yo mu myanya yo mu rumiriro bishobora guterwa n'agakoko nka bagiteri agahumyo cyangwa na virusi.
Ibimenyetso umuntu agaragaza:
• Kubabara uri kumira
• Kumagara ukumva mu rumiriro hahanda.
• Gutukura mu muhogo/kumva mu muhogo hahomye ibindi bintu.
• Ububabare bwo mu muhogo ubwumvira mu matwi kandi atariho urwaye.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Ububabare bwo mu muhogo bwatewe na virusi akenshi bugaragazwa n'ibicurane, bikaba byikiza.
• Ububabare bushobora kugabanywa n'imiti igabanya ububabare (ibuporofeni) cyanwa imiti igabanya ububabare n'umuriro (parasetamolo).
• Mu muhogo hashobora koroshwa n'imiti iboneka muri farumasi iba ari ibinini umuntu ahekenya/cyangwa apuriza mu kanwa.
• Nywa ibintu byinshi bihagije.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ukomeje kubabara mu muhogo mu icyumweru 1-2 kandi nta mpamvu igaragara yabyo nta
n'umuriro ufite.
• Ubababara cyane mu muhogo bikaba byatunye ugira umuriro mwinshi, icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwivuza uwo munsi.
• Muri bene wanyu wa bugufi hari uwarwaye umuhaha uterwa n'agakoko kitwa streptococcus, mu muhogo wawe hatukuye kandi ukaba ufite n'umuriro.
• Ibimenyetso by'uburwayi bitagabanuka kandi waragerageje kwivurira mu rugo.
Niba ububabare bwo mu muhogo bufatanije no kunanirwa kuvuga cyangwa no kudahumeka neza, ukaba utabasha kumira cyangwa utabasha kubumbura umunwa neza ugomba guhita wihutira kwivuza!
Ese ko mbabara mu muhogo ni gute nakwivura mbere yo kujya ku ivuriro?, ni iyihe miti nagura?, ni ryari najya kureba muganga?

UBUKURUGUTWA BWAFUNZE AMATWI
Ubundi ubusanzwe ugutwi kugizwe n'ibice bitatu by'ingenzi ni
ukuvuga ugutwi kw'inyuma(outer ear), ugutwi ko hagati(middle ear), n'ugutwi kw'imbere(inner ear). Ubukurugutwa burinda ugutwi ko hagati(Middle ear), bwihoma ku ruhu rwaho bukaba nk'agashishwa kometseho.
Ubu bukurugutwa rero bushobora gufunga ugutwi ko hagati, iyo ubwinshi muri bwo bwahomye mu gutwi ko hagati kandi
bukumiraho. Iyo ukoze mu gutwi ushobora gusunika ubukurugutwa bigatuma bwegerana. Iyo amazi agiye mu gutwi, agacengera muri bwa bukurugutwa bishobora gutuma mu matwi yo hagati habyimba.
Ibimenyetso byakwereka ko ubukurugutwa bwagufunze amatwi:
• Kumva neza biragabanuka
• Kugira injereri mu matwi
• Isereri
• Kumva ugutwi kuremereye
Uko wakwivura n'uko wakwirinda ko ubukurugutwa bufunga mu matwi hawe:
• Iyo wumvise ugutwi kwafunze biba byatewe n'ubukurugutwa bwinshi bwumiye mu matwi, mu kwivura wakoresha umuti utonyangiriza mu matwi uboneka muri farumasi ukubahiriza inama z' uko ukoreshwa.
• Ubukurugutwa na none ushobora kubworoshya urugero ushyira mu matwi iminsi mike amavuta yo ku mubiri. Bariza ubundi busobanuro bw' uko ukoreshwa kuri farumasi.
Itabaze ibitaro cyangwa ku kigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ugutwi kwifunze mu buryo butunguranye kandi wumva ubabara mu gutwi.
• Ugize isereri iterwa no kwifunga kw'amatwi.
• Ugutwi kuva.
• Ibimenyetso by'indwara bitashize nubwo wivuye ukoresheje inama zo kwivurira mu rugo.
Kozwa mu matwi na muganga wabyigiye biba bikenewe, ari uko wagerageje kwivura mu matwi ariko kubw'
impamvu runaka ntibishoboke cyangwa ntibikunde.
Indwara yo kutumva iterwa n'ubukurugutwa bwabaye bwinshi mu matwi, dore uko wayivura, imiti wagura muri Pharmacy, n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro
UBUKURUGUTWA BWAFUNZE AMATWI
Ubundi ubusanzwe ugutwi kugizwe n'ibice bitatu by'ingenzi ni
ukuvuga ugutwi kw'inyuma(outer ear), ugutwi ko hagati(middle ear), n'ugutwi kw'imbere(inner ear). Ubukurugutwa burinda ugutwi ko hagati(Middle ear), bwihoma ku ruhu rwaho bukaba nk'agashishwa kometseho.
![]() |
Ibice bigize ugutwi |
Ubu bukurugutwa rero bushobora gufunga ugutwi ko hagati, iyo ubwinshi muri bwo bwahomye mu gutwi ko hagati kandi
bukumiraho. Iyo ukoze mu gutwi ushobora gusunika ubukurugutwa bigatuma bwegerana. Iyo amazi agiye mu gutwi, agacengera muri bwa bukurugutwa bishobora gutuma mu matwi yo hagati habyimba.
Ibimenyetso byakwereka ko ubukurugutwa bwagufunze amatwi:
• Kumva neza biragabanuka
• Kugira injereri mu matwi
• Isereri
• Kumva ugutwi kuremereye
Uko wakwivura n'uko wakwirinda ko ubukurugutwa bufunga mu matwi hawe:
• Iyo wumvise ugutwi kwafunze biba byatewe n'ubukurugutwa bwinshi bwumiye mu matwi, mu kwivura wakoresha umuti utonyangiriza mu matwi uboneka muri farumasi ukubahiriza inama z' uko ukoreshwa.
• Ubukurugutwa na none ushobora kubworoshya urugero ushyira mu matwi iminsi mike amavuta yo ku mubiri. Bariza ubundi busobanuro bw' uko ukoreshwa kuri farumasi.
Itabaze ibitaro cyangwa ku kigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ugutwi kwifunze mu buryo butunguranye kandi wumva ubabara mu gutwi.
• Ugize isereri iterwa no kwifunga kw'amatwi.
• Ugutwi kuva.
• Ibimenyetso by'indwara bitashize nubwo wivuye ukoresheje inama zo kwivurira mu rugo.
Kozwa mu matwi na muganga wabyigiye biba bikenewe, ari uko wagerageje kwivura mu matwi ariko kubw'
impamvu runaka ntibishoboke cyangwa ntibikunde.
Indwara z'ubuhumekero, Indwara zo mu mubiri, Ubutabazi bw'ibanze
IBIMENYETSO BISHOBORA KUGARAGAZA UBURWAYI BWO MU MATWI
Impamvu rusange ituma abantu barwara mu matwi, ni ukubyimbirwa mu matwi, iyo ikaba ari indwara rusange ku bana batari bageza ku myaka yo gutangira amashuri. Ikaba iterwa na virusi, amabagiteri, cyangwa n'utundi dukoko dutera kubyimbagana.
Ibimenyetso byakwereka ko urwaye mu matwi:
• Ububabare, kumva injereri mu matwi
• Ibicurane, inkorora, umuriro
• Kutumva neza
• Ugutwi gutangira kuvamo amashyira cyangwa amazi
• Kubura amahoro n' ijoro
• Kubangamirwa
• Kumva udashaka ibiryo(kubura apeti)
• Ibicurane by' umwana birengeje ibyumweru bibiri
• Gukomeza kuzana ingonera mu maso kandi ushyiramo umuti
Uko wakwivura mbere yo kujya ku ivuriro:
• Niba utangiye kubabara nijoro ukaba wumva bidakabije, ushobora gutegereza kugeza mu gitondo,ukabona kujya kwa muganga. Igihe utarembye mu minsi y' ikiruhuko ushobora gutegereza umunsi uzakurikiraho w'akazi.
• Uburyo bw' ibanze bwo kugabanya ububabare ni ugufata imiti igabanya ububabare (ibuporofene) cyangwa imiti igabanya ububabare n' umuriro (parasetamolo). Uha umwana umuti ukurikije imyaka n' ibiro bye!
• Imiti y' ibitonyanga byo mu matwi ushobora kuyikoresha iyo mu matwi hatava.
• Ni byiza kuzamura kwegura aho ushyira umutwe uryamye ukoresheje umusego cyangwa ugashyira igitabo munsi y' amaguru y' igitanda aho ushyira umutwe.
Itabaze ibitaro biri ku izamu cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Ububabare bwo mu matwi butakijijwe n' imiti igabanya ububabare nyuma y'umunsi 1-2.
• Ku gutwi cyangwa iruhande rw' ugutwi habyimbye
• Ugutwi kuri kuva/kwajemo amazi, amashyira cyangwa amaraso
• Ibimenyetso by' uburwayi bitaragabanutse kandi warakurikije inama zo kwivurira mu rugo
Sobanukirwa uburwayi bwo mu matwi, umuhaha... uko wazivura, imiti wagura muri farumasi,n'igihe biba ngombwa ko ujya kwa muganga

27 January, 2015
Indwara z'urwungano rw'ibiryo, Indwara zo mu mubiri, Ubutabazi bw'ibanze
INZOKA ZO MU NDA(Enterobius vermicuralis)
Inzoka zo mu nda n' indwara isanzwe ku bana bari hagati y' imyaka 3-10, ariko n'abantu bakuze n' abari mu zabukuru nabo bashobora kuzirwara. Izo nzoka zo mu nda ziba zifite umubyimba wa milimetero n'uburebure bwa sentimetero, zikaba ari inzoka zifite ibara ry'umweru. Kuzandura biterwa n'amagi y'inzoka agera mu muntu binyuze ku ntoki zanduye umuntu akoresheje ku munwa. Nanone ushobora kuzandura bitewe n'ahantu wakoze: gukoresha intoki mu kibuno(cyane cyane abana nibo bakunze kubikora) - gushyira intoki zanduye ahantu - gukoresha intoki ahantu handuye - gushyira intoki zanduye ku munwa.
Ibimenyetso by'inzoka zo mu nda
• Uburyaryate mu kibuno cyane cyane nijoro
• Kwituma amabyi arimo utuyoka
• Bishobora no kugaraganzwa no kumva udashaka kurya cyangwa kubura amahoro
• Kwishimagura bishobora gutuma wandura indwara z'uruhu zanduzwa n'udukoko duto
Uko wazivura mbere yo kujya kwa muganga
• Inzoka zivurwa n'imiti y'inzoka ifatwa inshuro ebyiri hagati yazo hacamo ibyumweru bitatu (imiti y' inzoka iboneka muri farumasi bidasabye urupapuro rwa muganga). Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi!
• Umunsi ukurikira uwo warangirijeho gufata imisatsi ugomba kumesa iby' uraramo, iby'urarana, igikinisho umwana ararana ukanasukura mu byumba. Amagi y' izo nzoka aba yagiye muri matora no mu biringiti wayicisha kubishyira muri sawuna ishyushye cyane cyangwa ukabitera ipasi.
• NI NGOMBWA KUGIRIRA ISUKU INTOKI ZAWE N' UMUSARANE!
• Guca inzara zikaba ngufi.
• Ni ngombwa ko umuryango wose ufata iyo miti ndetse n' abadafite ibimenyetso by' uburwayi bw'inzoka.
• Iyo mu kigo cy' incuke bigaragaye ko byibura kimwe cya gatatu cy'abana barimo barwaye inzoka nibyiza kuvura abana bose bari muri iryo tsinda. Ntabwo umwana agomba gusiba kujya ku kigo cy' incuke kubera ko arwaye inzoka.
Itabaze ibitaro b bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba
• Waramaze gufata imiti inshuro ebyiri ariko ntibigire icyo bikumarira.
• Hafi y' ikibuno haje uduheri.
Dusobanukirwe n'inzoka zo mu nda

Subscribe to:
Posts (Atom)