Posts

Showing posts from February, 2017

Indwara y'ubwandu bw'amaraso (Blood infection). Ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Ivurwa ite?

Image
Ni kenshi muri iki gihe, umuntu arwara yajya kwa muganga bamusuzuma akumva baramubwiye ngo ufite "infection" mu maraso. Iyi rero niyo yitwa ubwandu bw’amaraso (blood infection), ikaba ari indwara imaze kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare. Ese ubwandu bw’amaraso ni iki? Buterwa n’iki? Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na mikorobi, habaho iziterwa na bagiteri, imiyege (champignon) cyangwa virusi. Uko rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo twita ubwandu bw’amaraso. Ese ni bande iyi ndwara yibasira cyane? Iyi ndwara n’ubwo ntawe itafata, ariko hari abo yibasira cyane: Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse. Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo z’umubiri (im...

Uko wakwirinda indwara y'umwijima ikunze gutera kanseri n'urushwima

Image
Hepatis B ni indwara mbi cyane ifata umwijima kandi iterwa na virus ya hepatiteB(HBV), ni indwara ibangamira imikorere y’umwijima, ikagenda yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima . Indwara y’umwijima ku bantu bamwe ishobora kuva ku rugero rworoheje ikaba ikigugu(chronic) igihe irengeje amezi atandatu uyanduye. Gutinda kwivuza hepatite B no kutayivuza neza byongera ibyago byo kuba habaho kanseri y’umwijima n’urushwima bityo ikaba yavutsa ubuzima uyirwaye. Indwara y’umwijima iri muzica abantu bucece Ku isi yose abasaga Miliyoni 500 barwaye Hepatitis B, naho abagera kuri Miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka kubera indwara z’umwijima. Mu Rwanda naho iyi ndwara iri kugenda ifata indi ntera ari nako ikomeje guhitana benshi. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), bwagaragaje ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B na C zi mu ndwara z’ibyorezo zihangayikishije nyuma ya Sida. Ni ibihe bimenyetso by’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite B? Ibimeny...

INDWARA YO KWIBAGIRWA (Amnesia). Ese wari uzi ko wayikira?

Image
Indwara yo kwibagirwa ikomeje kugenda ifata benshi, aho usanga hari abatibuka aho bashyize ibikoresho, abandi bakibagirwa gahunda bafitanye n’abandi, ibyo bavuze n’ibindi,nyamara ugasanga nta gikorwa kugira ngo hirindwe iyi ndwara ndetse ugasanga n’uyirwaye ntazi icyamufasha ngo abe yakira. Ese indwara yo kwibagirwa iteye ite ? Indwara yo kwibagirwa ni indwara yibasira ubwonko,akenshi bikambura ubwonko ubushobozi bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe byabaye mu gihe gito,cyangwa bimaze igihe byarabaye,bikaba byanagira ingaruka kuwayirwaye mu gutekereza ahazaza he. Akenshi iterwa n’indwara zo mu mutwe,nk’ihahamuka,ihohoterwa,itotezwa cyangwa se igaterwa n’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge byinshi umuntu yaba yafashe,ndetse ishobora no guterwa no gukoresha ubwonko cyane bukananirwa. Ibimenyetso by’iyo ndwara : * kwibuka ibice bice ibyatambutse * kwibuka ibitaribyo cyangwa ibyo wihimbiye * gutekereza ibitajyanye * kugira igihirahiro mubyo utekereza * kwibagirwa mu gihe gito u...

Dore uko wakwirinda indwara z'umutima zugarije benshi.

Image
Umutima ni inyama yo mu gatuza, iherereye hagati y’ibihaha. Iyo nyama ikaba ingana hafi y’igipfunsi cya nyirayo. Akamaro k’umutima ni ugusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri no kwakira avuye mu bice binyuranye by’umubiri agatunganywa. Mu migendere y’amaraso hakaba hakoreshwa imiyoboro yitwa imijyana (arteries) ari yo ijyana amaraso mu mubiri cyangwa mu bihaha avuye mu mutima hakabaho n’imigarura (veins) igarura amaraso yanduye mu mutima avuye mu bihaha cyangwa mu bindi bice by’umubiri. Kugira ngo amaraso ave mu mujyana agere mu mugarura anyura mu tundi dutsi duto mu ndimi z’amahanga twitwa capillaires. Kuba amaraso yitwa ko yanduye ntibivuze ko hari indwara yateza, ahubwo ni uko aba arimo umwuka mubi wa gaz carbonique, gusa iyo uyu mwuka ubaye mwinshi bibangamira ihumeka bikaba byanatera ubundi burwayi. Umutima ukaba ugizwe n’ibice 4 by’ingenzi * Agatwi k’iburyo (Aureillette droite) kakira amaraso avuye mu migarura nako kakayohereza mu kabondo k’iburyo * Akab...

GUSUSUMIRA: Sobanukirwa indwara yo gususumira, ibiyitera,uko wayirinda n’uko wayivuza

Image
Indwara y’isusumira ( Parkinson’s disease ) ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka. Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65, gusa akenshi ijya inafata abakiri bato.  Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura. Iyo hashize imyaka iri hagati y’10 na 20 umuntu yarafashwe no gususumira, aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora, ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo bikomeza gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko iyi ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya cerebral cortex kibiyobora. Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara y’isusumira: Uwo yamaze gufata atangira asusum ira ikiganza kimwe cyangwa byombi(tremor or shaking).  Intoki zafata ntizikomeze,...

INDWARA YO KUGIRA UDUSEBE MU GIFU N'UKO WAYIKIRA (GASTRIC ULCERS)

Image
Igifu ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu ; aho kigira umumaro mu igogorwa (gutunganya ibiryo) ry’ibiryo n’ibyo tunywa byose. Ni kimwe mu nyama zo munda, giherereye ku gice cy’iburyo munsi gato y’igicamakoma (diaphragm) Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya litiro 1 na 2 zibyo kurya ndetse nibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 zibyo kurya no kunywa waba wafata. Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo ; nihamwe umuntu yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe, akarwara ikirungurira, kuko igifu kiba kiremerewe nibikirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo bikomeze bigabanuke mugifu, aribyo bita indigestion. Ese iyi indwara iterwa niki ? Kugira udusebe ku gifu (aribyo bita gastric ulcers), biterwa ahanini nibi bikurikira : * Helicobacter pylori (soma : elikobagita pirori) ; ni utunyab...

Menya ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika n’uko wawurinda

Image
Umwijima ni rumwe mu ngingo nini z’umubiri, kandi ukora n’imirimo ikomeye yo gutunganya intungamubiri (fonction métabolique et processus chimique). Upima amagarama 1500 (Ikilo n’igice : 1.500 gr). Buri munota, litiro n’igice y’amaraso avuye mu mara agera mu mwijima anyuze mu mutsi w’amaraso bita « veine porte », agizwe n’intungamubiri zakuwe mu biribwa, uburozi ibyo byo kurya bishobora kuba bifite, n’imiti yose yafashwe n’ikindi kintu cyose cyanyuze mu nzira y’ibiryo (tube digestif) gishobora kunyura mu maraso. Akamaro gakomeye k’umwijima ni: Gusukura no gusohora uburozi mu maraso Gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo turya byose Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza. Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika?   Guhora unaniwe cyangwa wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy’umwijima ukora nabi. Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba ...

ESE WAHANGANA UTE N’INDWARA YA DIYABETE IKOMEJE GUHITANA BENSHI

Image
Ese Diyabete ni iki ? Diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura (pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa Ensiline(Insulin) cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo. Ubwoko butandukanye bwa diyabete Habaho ubwoko 3 butandukanye, nubwo ubuzwi cyane ari 2 ; Diyabete ya 1 (Diabetes type 1) Aha impindura (Pancreas) ntibasha kuvubura wa musemburo wa ensiline (Insuline). Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bake. Diyabete ya 2 (Diabetes type 2) Impindura (Pancreas) ntibasha gukora insulin ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin resistance). Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira ;Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora g...

IBICECE: Menya imiti yagufasha kugabanya ibinure byo ku nda (ibicece) bikunda gutera benshi ipfunwe.

Image
Kugira ibicece cyangwa se ibinure byo ku nda bikunda kubangamira abantu benshi. Kuba umuntu afite ibinure byinshi kunda bimutera ipfunwe no kutisanzura igihe ari mu bandi. Kugira umubyibuho ukabije ku nda bibangamira abashakanye mu gikorwa cyo guhuza urugwiro. Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukoreshwa kwa muganga mu kugabanya ibinure) bushobora ndetse kuzanira nyiri kubukoresha izindi ngorane zitandukanye ku buzima. Nyamara kumenya ibiribwa ukwiye kurya ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ngo byagabanya umubyibuho ukabije w’inda. Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet: naturalnews.com , kurya neza ntibivuga kurya ibyo umuntu yiboneye, ahubwo kurya neza ngo ni ukurya indyo gakondo kandi ikungahaye ku ntungamubiri umubiri zishobora gukoreshwa neza n’umubiri bitawugoye kandi zitamuzanira ingorane zirimo umubyibuho ukabije w’inda. Bumwe mu bwoko bw’ibiribwa bavuga bwafa...

MENYA VIGPOWER UMUTI UFASHA ABAGABO BATAGIRA UBUSHAKE BWO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA .

Image
Imigendekere mibi yo gutera akabariro ni cyo kibazo cy ’ ibanze giteza ubwumvikane buke hagati y’ abashakanye ndetse bakaba banacana inyuma . Abagabo barangiza vuba , abakunda gucika intege muri iki gikorwa cyangwa se ntibabashe gushimisha abagore babo uko bikwiye mu gutera akabariro bibatera ipfunwe . Kutamara amata , kugira ubushake buke cyangwa bwa ntabwo (impuissance ), kurangiza vuba ni bimwe mu bibazo bihurirwaho n’abagabo benshi nyamara bituma bumva bahora biyanze kuko baba batabasha kurangiza inshingano zabo nk ’ abagabo . Mu gushaka gufasha aba bagabo twanyarukiye ku ivuriro Horaho Life rivura indwara zinyuranye ariko by ’ umwihariko bakaba bafite umuti ufasha abagabo cyane bafite ibibazo nk ’ ibyo twavuze haruguru witwa Vigpower uba ukoze mu buryo bw’ ibinini . Bivugwa ko uyu muti ukomeje gufasha benshi mu bagabo bawukoresheje ndetse benshi bawuvuga imyato . Vigpower ni umuti ufite akamaro kanini cyane cyane ku bagabo bagira ubushake buke hamwe n’abarangiza imburagihe ...

ESE WARI UZI KO UMUVUDUKO W’AMARASO UKABIJE UVURWA UGAKIRA ? (HYPERTENSION)

Image
Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika Ese umuvuduko w’amaraso ni iki ? Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka  systole/diastole) . Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa insh...

Prostate ni iki? ni izihe ndwara ziyifata? mbese zivurwa zite?

Image
Porositate ni rumwe mu ngingo z’umubiri w’umugabo rujyanye n’imyororokere, ikaba iri imbere munsi y’uruhago, aho ishinzwe gukora ibintu bituma intanga iyo zimaze kuva aho zikorerwa mu dusabo twazo, zizamuka mu miyoboro zikagera ahantu mu tuntu tumeze nk’udusaho (tumeze nk’udufuka) zigahura n’amazi agizwe na poroteyine yakozwe na porositate akajya muri twa dusabo, intangangabo zagera mo akaba ariho zikurira. Ayo mazi nizo ntanga akaba ari nabyo byitwa amasohoro”. Porositate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intangangabo mbere y’uko zisohoka. Indwara zifata porositate Porositate ishobora kurwara indwara zitadukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, izindi mikorobe zikaba zitahandurira. Urugero rw’indwara nka infection urinaire. Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babwita prostati...

Urashaka kunanuka cyangwa kugabanya ibiro ? dore Ibiribwa warya ndetse n’inama wakurikiza

Image
Hari igihe uba waragize ahantu ujya, cyangwa se wenda waragumye no mu rugo, ariko ukumva warabyibushye cyane ku buryo wumva utamerewe neza, ukumva wifuza nibura kunanukaho nk’ibiro bitatu. Hari n’igihe uba ushaka guhagarika uwo mubyibuho wa hato na hato. Hano hari inama , gusa icyo ugomba kumenya ni uko izi nama ntacyo zakumarira igihe ushaka kunanuka cyane, kugera ku biro nk’i 10 ! Icyo gihe bwo bigusaba kwegera muganga kugirango aguhe inama hamwe na régime special. Kugirango rero ubashe kunanuka, ni ngombwa guhindura uburyo waryaga, hanyuma byagukundira ahubwo ukongera imyitozo ngororamubiri wakoraga. Ngo niba uyu munsi nta mwitozo ngororamubiri n’umwe ukora, wikumva ko byanze bikunze ugiye gukora sport ikarishye. Ushobora kuba wajya ukora urugendo rw’amaguru buri munsi, cyangwa se ukajya ujya koga buri cyumweru. Uretse rero kugenda n’amaguru cyangwa koga, hari ibindi ugomba kuzirikana. Kugirango ute ibiro 2 kugera kuri 3, ugomba : - kwiha igihe nibura kigera ku kwezi....

Sobanukirwa igitera kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagore

Image
Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidity’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi. Ese kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore ni iki ? Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desire sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora,ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma(orgasme) bikamera nk’aho ntacyo akoze. Ese ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano ? Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete,indwara z’umutima,Hepatite,Cancer,…. Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ...

Mbese wabwirwa n’iki ko urwaye indwara y’umwijima?

Image
Imikorere mibi y’umwijima igaragarira mu buryo bunyuranye. Iyo mikorere mibi ikaba ishingiye ku bwumvikane buke buboneka hagati y’umwijima hamwe n’impindura. Ibi bishobora gutera izi ndwara zikurikira : a) Umwijima unaniwe inshingano zawo. Ibi bigusaba kubanza kumenya umurimo w’umwijima mu mpagarike y’umuntu. Nyamara dushingiye ku byavuzwe na PAMPLONA ROGER muri « Le guide des plantes médicinales, PG 379 ». yavuze ko umwijima ari akagingo bita glande (imvubura). Ni ko kanini mu zindi ngingo z’imvubura zihuriye ku murimo. Umwijima ushinzwe imirimo inyuranye yo mu mpagarike. Ariko hari imikorere iruta iyindi igera kuri 3 umwijima ushinzwe: 1. Guhinduranya ibyo kurya bikavukamo intungamubiri zikenewe 2. Umwijima ni wo utunganya indurwe ukayibika mu mpindura. Maze impindura ikayigeza mu gifu binyuze mu muzingo w’umuheha uvuye mu gifu ugana mu mara. Uwo muzingo witwa DUODENUM. 3. Umwijima ufite inshingano yo gutunganya amaraso ukoresheje kuburizamo no gutangira imyanda no gusoh...

Kanseri: Ibimenyetso 5 simusiga abantu batitaho byerekana ushobora kuba urwaye Cancer.

Image
Buriya hari ibimenyetso byinshi abantu batajya baha agaciro ariko bishobora kukwereka ko umuntu arwaye Cancer cyangwa wowe ubwawe ukaba uyifite ariko icyo kintu utarigeze ugiha agaciro. Dore bimwe muri ibyo bimenyetso byatuma utangira kwikekaho ko waba urwaye Cancer bityo ukaba wajya kwipimisha ugatangira kwivuza. 1:Guhumeka bigoranye usa nkaho usemeka:Ubu buryo bwo guhumeka umuntu ahumagira cyane ngo bushobora kuba ikemenyetso cy’uburwayi bwa Cancer y’ibihaha. 2.Inkorora y’igikatu ivanzemo n’ubabare budasanzwe bwo mu gatuza :aha uburwayi bwa Cancer y’ibihaha ahanini nabwo bugaragazwa no gukorora kudasanzwe gukabije cyane. aha ngo uburyo bwo kumenya itandukaniro ni ukumenya niba iyo nkorora yakubayeho karande cyangwa ari iy’igihe gito. 3.Amainfections ahoraho”Cyangwa guhora umuntu agira ibisebe binenda ntibipfe gukira”:Ibi ahanini ngo bishobora guterwa nicyo kibazo ko Cancer irimo, noneho kuba icyo bita Globules Blancs zikora akazi gakomeye mu marasaro ubwo iyo zacit...

Dore ubundi buryo bwo kuvura indwara ya amibe no kuyirinda

Image
Indwara y'amibe ni indwara y'inzoka ituruka ku mwanda w'amazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n'ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n'udukoko duto twitwa "Entamoeba histolytica" twinjira mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n'amagi yazo. Iyo utwo dukoko tugeze mu mara dutangira kugenda tuyamunga gahoro gahoro.Amibe kandi zishobora kwangiza umwijima,umutima ndetse zikaba zagera no mu bwonko. ESE IRANGWA N'IKI? -Kubabara mu nda -Kugira umuriro rimwe na rimwe -Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga -Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe -Kwishimagura,......... ESE IRAVURWA IGAKIRA? Yego, iravurwa igakira burundu, ubundi ukita cyane ku isuku kuko ituruka ku mwanda. Hari imiti y'umwimerere ikomoka ku buvuzi gakondo bw'abashinwa n'abanyamerika;ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ivura kandi igakiza amibe burundu. Muri yo twavuga nka : Garlic Oil capsule , Parashield plus capsule ,iyi yica ndetse ikamenagur...