Indwara y'ubwandu bw'amaraso (Blood infection). Ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Ivurwa ite?
Ni kenshi muri iki gihe, umuntu arwara yajya kwa muganga bamusuzuma akumva baramubwiye ngo ufite "infection" mu maraso. Iyi rero niyo yitwa ubwandu bw’amaraso (blood infection), ikaba ari indwara imaze kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare. Ese ubwandu bw’amaraso ni iki? Buterwa n’iki? Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na mikorobi, habaho iziterwa na bagiteri, imiyege (champignon) cyangwa virusi. Uko rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo twita ubwandu bw’amaraso. Ese ni bande iyi ndwara yibasira cyane? Iyi ndwara n’ubwo ntawe itafata, ariko hari abo yibasira cyane: Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse. Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo z’umubiri (im...