28 September, 2016

Filled Under:

Ese uzi impamvu abagore(igitsina gore) bibasirwa n'ama infection yo mu nkari kurusha abagabo? Waba se uzi uko wazirinda?

BARI NAMWE BATEGARUGORI N’ABANA B’ABAKOBWA,MWARI MUZI KO MUSHOBORA KUZAHAZWA N’UDUKOKO TWO MUNKARI (INFECTION URINAIRE) KURUSHA ABAGABO? MWAKORA IKI?
Burya rero, kenshi udukoko tujya twanduza imiyobo y’inkari n’impyiko duturuka mu gitsina nacyo kiba cyandujwe n’udukoko dusanzwe tuba mu myanda umuntu muzima yitumiramo (udukunze gushyirwa mu majwi twitwa Escherichia-coli (wabisoma mu Kinyarwanda ngo esicericiya coli).
Ugereranyije umugabo n’umugore: ku mugore, aho umwanda twituma usohokera (mu kibuno cyangwa anus mu cyongereza) hegeranye cyane n’igitsina n’aho inkari zisohokera.
Mugihe ku mugabo iyo myanya itegeranye cyane bitewe n’imiterere y’igitsina cy’umugabo (penis mu cyongereza).
Ku mugore rero iyo nta suku ihagije, udukoko two mu myanda twituma tuba twasigaye mu kibuno tugera kuburyo bworoheje mu gitsina cy’umugore no mu muyoboro w’inkari kubera ubugufi bw’inzira nk’uko twabisobanuye haruguru.. Uko utwo dukoko tuzamuka mu miyoboro inkari zinyuramo, niko iyo miyoboro ishobora gufatwa.
Bityo, iyo uruhago rufashwe byitwa cystitis mucyongereza, naho impyiko yafatwa bikitwa pyelonephritis. Iyo impyiko yafashwe, nibwo usanga umuntu atameze neza, yarembye, afite umuriro mwinshi kuburyo impyiko zishobora kwangirika maze n’udukoko tukaba twakwirakwira hose mu mubiri no mu maraso, umuntu akaba yahasiga ubuzima. Iyo ari uruhago rwafashwe gusa, umugore ashobora kuribwa aho uruhago ruherereye, ashobora kunyara amaraso, ariko ashobora no kutagira ikimenyetso na kimwe, bikamenyekana ko yanduye utwo dukoko iyo yipimishije inkari.
Ku bagore batwite (cyane cyane inda nkuru), kwandura utwo dukoko mu nkari birushaho kubaho kubera ko inkari zitisuka neza mugusoka, bityo zikareka mu miyoboro inkari zinyuramo maze udukoko tukabyungukiramo tukibaruka ku bwinshi.
Twabibutsa ko gukoresha nabi imiti yica udukoko (antibiotiques): kunywa iyo utagombaga kunywa, kunywa imiti mike cyangwa kuyinywa igihe gito,…bituma utwo dukoko ubusanzwe tuvurwa n’imiti isanzwe yoroheje (nk’amoxicilline, bactrim,… mu gifaransa) twiburungushura ntitwumve iyo miti isanzwe, tukavurwa gusa n’imiti ikomeye, ihenda, idapfa kuboneka.
Kugirango umugore cyangwa umukowa batandura utwo dukoko two mu nkari inama zikurikira zirafasha:
  • isuku rusange no kumenya kwisukura neza aho twitumira n’aho tunyarira mu gihe tumaze kwituma no kunyara: tangira usukura aho tunyarira, urangirize aho twitumira(uva imbere ujya inyuma kugirango utavana udukoko inyuma utujyana imbere),
  • gukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune ukimara kwituma cyangwa kunyara no gusukura imyanya twitumiraho cyangwa tunyariramo,
  • isuku y’imyenda y’imbere ikora ku gitsina ( amakariso, amasujipe (sous jupes)),…
  • kureba muganga ngo anasuzume inkari igihe cyose ufite ibishobora kuguteza ubwandu: isuku nke, gutwita, diyabeti(diabète), kuvukana imiyoboro y’inkari iremye nabi (malformations urinaires),… n’igihe ufite ibimenyetso byo gufatwa n’udukoko two munkari: inkari zishyushye cyane bidasanzwe, kunyaragura buri kanya, amaraso mu nkari, kuribwa mu mpande munsi y’imbavu, umuriro,…
  • Kudakoresha imiti yica udukoko(antibiotiques) uko wiboneye, kuyikoresha aruko muganga yayikwandikiye nyuma yo gutanga inkari ngo zisuzumwe.

1 Comments:

Dynapharm said...

MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼.
NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY'IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
1Chlorophyl
2.maharani
3.Yeegano
4.fatima
5.femenin Wash

NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.

ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.

MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.